Kiyovu Sports ishobora kongera kwamburwa uburenganzira bwo kwandikisha abakinnyi bashya muri Mutarama 2024 nyuma y'uko itakambiye bamwe mu bakinnyi bakiyifungurira by'agateganyo none ikaba itarabishyura.
Muri Kamena 2022 nibwo Kiyovu Sports yasinyishije abanya-Sudani babiri, John Mano na Sharaf Eldin Shiboub Abdelrahman amasezerano y'imyaka 2 ariko nyuma y'amezi 2 iyi kipe itangaza ko batandukanye, mbere yaho kandi yari yasinyishije Umunye-Congo Vuvu Pinoki na we waje kwirukanwa.
Aba bakinnyi bose bahise bajya kurega Kiyovu Sports muri FIFA kwirukanwa binyuranyije n'amategeko maze iyi kipe yaje kumenyeshwa na FIFA ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya mu mwaka w'imikino wa 2023-24 itarishyura umwenda ibereyemo aba bakinnyi.
Tariki 11 Kamena 2023 nibwo Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) ryamenyesheje Kiyovu Sports ko itegetswe kwishyura Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman 23, 950,000Frw y'imishahara itamwishyuye ndetse na miliyoni 31 Frw nk'indishyi yo kuba yaramwirukanye binyuranye n'amategeko.
Yanasabwe kandi kwishyura John Otenyal Khamis Roba miliyoni 16 Frw nk'imishahara itamwishyuye kandi bose bagomba kwishyurwa mu minsi itarenze 45.
Aya mafaranga yiyongeragaho aya Vuvu Pinoki ku buryo byose byageraga muri miliyoni 80 z'amafaranga y'u Rwanda.
Benshi batunguwe n'uko muri Kanama 2023 Kiyovu Sports yemerewe kwandikisha abakinnyi, bamwe bahita banizera ko yamaze kwishyura, gusa nyuma haje andi makuru avuga ko aba bakinnyi hari abatarishyuwe.
Visi perezida wa Kiyovu Sports, Karim yavuze ko uwo azi neza ko yishyuwe ari Vuvu kuko ari we wamwiyishyuriye ariko abandi atabizi byabazwa Juvenal, gusa ngo akeka nabo bishyuwe kuko batari kwemera ko bandikisha abakinnyi badahawe ibyabo.
Ati 'Hari abakinnyi 3 batwishyuzaga ni Shibioub (ubu akina APR FC), John Mano na Vuvu Pinoki. Icyo mpagazeho cya mbere ni uko Vuvu we yishyuwe kuko ninjye wamwishyuye, twabanje kumubura ahantu yari ari umunyamategeko we dusanga ari muri Turikiya nk'uko mu kazi kacu ka buri munsi dufite ibintu dukorera muri Turikiya, dufiteyo abantu twohereje amafaranga baramwishyura ndetse na we ahita abyemeza.'
'Kuri bariya ba nya-Sudani byari birimo Umuyobozi wa Kompanyi, Juvenal hari amafaranga twamuhaye ngo abishyure, ni we wabikurikiranye kandi ndumva nabo batari kwemeza ko twishyuye ayo mafaranga tutayabonye.'
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman na John Mano bakomoka muri Sudani nta giceri na kimwe bigeze bishyurwa.
Bivugwa Mvukiyehe Juvenal yagiye mu biganiro n'aba bakinnyi asaba ko babaha igihe bakabashakira amafaranga yabo. Bumvikanye ko bazishyurwa mu Gushyingo 2023 nabo bemera kubasabira ko bakomorerwa by'agateganyo.
Bivuze ko Ugushyingo 2023 Kiyovu Sports itishyuye aba bakinnyi bahita bongera bakabuzwa kwandikisha abakinnyi bashya mu isoko ryo muri Mutarama 2024 kugeza igihe bazaba bishyuye umwenda babereyemo ikipe.