Knowless yatomoye Clement ku munsi w'isabukur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yifashishije amafoto menshi agaragaraza ibihe byiza bagiranye, Butera Knowless yagize ati "Nkomeza kugukunda cyane uko ibihe bigenda biza. Yewe na nyuma yo kurwana no kurira, nahitamo wowe iteka ryose. Isabukuru nziza mukunzi. Ndagukunda."

Clement nyiri Kina Music yatangiye gukundana na Knowless nyuma y'uko Knowless yari amaze gutandukana n'umuhanzi Safi Madiba kuri ubu usigaye atuye Canada. 

Uretse kuba Clement ari umugabo wa Knowless, ni umujyanama we mu muziki ndetse akaba ari nawe nyiri inzu ya Kina Music ireberera inyungu z'abandi bahanzi barimo Nel Ngabo.

Kugeza ubu, Knowless na Clement bamaze kugira umuryango w'abana batatu mu myaka irindwi bamaze babanye aho umuto muri bo yavutse mu ntangiriro z'uyu mwaka.


Knowless umaze kubyarana na Clement abana batatu, yavuze ko nta kintu na kimwe cyatuma adakunda Clement bamaze imyaka 7 barushinze.


Butera Knowless yatomoye umugabo we Clement ku munsi w'isabukuru ye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133881/knowless-yatomoye-clement-ku-munsi-wisabukuru-ye-133881.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)