Ku mukino wa Al Hilal Benghazi na Rayon Sport... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Cyumweru saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium nibwo hategerejwe umukino ubanza w'ijonjora rya Kabiri ry'imikino ya CAF Confederation Cup ikipe ya ubanza Al Hilal Benghazi yo muri Libya izaba yakiriyemo Rayon Sports.

Uyu mukino uzabera mu Rwanda nyuma yuko Rayon Sports yari yageze muri Libya ariho igiye kwakirirwa na Al Hilal Benghazi taliki 15 Nzeri 2023 ariko birangira bidakunze.

Byatewe n'ibibazo by'ibiza birimo imyuzure ndetse n'imiyaga myinshi byibasiwe iki gihugu bigahitana ubuzima bw'abaturage benshi cyane, bamwe baburirwa irengero ndetse n'ibikorwa remezo bikangirika.

Nyuma yuko Al Hilal Benghazi igeze mu Rwanda ku munsi w'ejo hari hakomeje kwibazwa niba uyu mukino izakira abafana bazaba bemewe nyuma yaho yandikiye impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF, iyisaba ko bazaba badahari.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko CAF yabandikiye ibabwira ko yemeye ubusabe bwa Al Hilal ko kuri uyu mukino ubanza nta bafana bazaba bahari.

Andi makuru ahari avuga ko Al Hilal Benghazi yemereye Rayon Sports abantu 25 batari mu bakinnyi n'abatoza ndetse ngo kugeza ubu nta nubwo iyi kipe yari yemerera abanyamakuru b'imikino bo mu Rwanda kuzakandagira muri sitade.


Abafana ba Rayon Sports ntibemerewe kujya kureba umukino ubanza uzabahuza na Al Hilal Benghazi 


Al Hilal Benghazi izaba icakirana na Rayon Sports ku cyumweru





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134690/ku-mukino-wa-al-hilal-benghazi-na-rayon-sports-nta-mufana-wemerewe-guhinguka-muri-sitade-134690.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)