Kurambana ni ukwihanganirana! Impanuro Rev. A... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukozi w'Imana yahamije isezerano ry'aba bombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023 mu muhango wabereye mu busitani bwa Intare Conference Arena.

Rev. Alain Numva yavuze ko buri wese afite kamere ye n'uko yumva ibintu, bityo buri wese akwiriye kubirenga ahubwo agaharanira kurwubaka na mugenzi we.

Yisunze imibanire yo ha mbere, Rev. Alain Numa yavuze ko ababyeyi 'bacu' batigeza basenya ingo cyangwa ngo bagaragare babunga amarira mu maso, kuko buri umwe yabagaho ubuzima bwitangira mugenzi we, kandi agashimangira urukundo.

Rev. Alain Numa yavuze ko 'kurambana ni ukwihaganirana'. Ati "Nta kindi cyarengaho aho ngaho."

Yavuze ko muri uku kwihanganira, kimwe mu bintu azi neza bazahura nabyo 'ni abantu' bakora ibishoboka bagamije gutanya abakundana.

Rev. Alain yabwiye Prince Kid na Miss Elsa ko 'ubasekera wese si uko ari umujama (inshuti)'. Ati "Useka wese si uko ari umubyeyi wawe. Useka wese si uko agukunda. Useka wese si uko akwifuriza ibyiza."

Pasiteri Alain yavuze ko hari igihe abageni bajya mu kwezi kwa buki (Honey Moon),' hagashira igihe umugore ataragaragaza ko yasamye inda.

Avuga ko mu miryango imwe n'imwe, usanga hari umubyeyi wifata nk'aho ari mukuru ku buryo atangira kubaza umukazana icyabuze ngo atwite, cyangwa se ugasanga aragenda abaza abandi icyo umuhungu wabo abura ngo atangira kwagura umuryango.

Rev. Numa usanzwe ari Umukozi muri sosiyete y'Itumanaho ya MTN ati "Ukwezi kwa Gatanu akagaruka, agakandakanda nkukanda umukene ati ariko rero uzarebe neza."

Yabwiye Prince Kid na Miss Elsa ko kurushinga bitavuze ko bahita babyara abana. Kandi ko buri gihe iyo abageni barushinze, Satani nawe aba ari hafi aho anyura mu bantu babahozaho igitutu.

Yavuze ko Imana ari yo yahuje aba bombi, kandi ko umugambi wayo ari mwiza kuri bo. Uyu mukozi w'Imana yabwiye Prince Kid na Miss Elsa guhora bategereje amasezerano y'Imana no kuyakira mu rugo rwabo.

Yabasabye kujya basengera hamwe buri munsi. Ati "Dushobozwa byose na Kristu uduha imbaraga".

Yisunze ijambo riboneka Itangiriro 2:24 hagira hati "Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe', Rev. Alain yabwiye abo mu miryango yombi guha umwanya Prince Kid na Miss Elsa bakubaka neza urugo rwabo rugakomera.

Ati "Babyeyi murajya he? Ko ijambo ritubwira ngo yasize Se na Nyina ajya guhura n'umugore we."

Yisunze kandi ijambo riboneka mu Gutegeka kwa kabiri 24:5 hagira hati 'Umugabo naba arongoye vuba ntazatabare kandi ntazakoreshwe umurimo wose, amare umwaka iwe aruhutse anezeze umugore."

Rev. Alain yavuze ati "None azanezeza umugore we abo kwa Nyina wabo, ab'i Gikongoro bose bamanutse, abo twabanye [...] Mubahe agahenge, bakundane, baryoshye, ahasigaye bazaduha uburenganzira."

Rev. Alain Numa kandi yisunze icyanditswe kiboneka mu Abefeso 5: 22 hagira hati "Abagore bagandukire abagabo babo nk'uko bagandukira Umwami," abwira Miss Elsa kuzubaha Prince Kid mu buzima bwe bwose, kandi bikaba uko no kuri Prince Kid.

Yabwiye Prince Kid ko muri Afurika gukunda umugore abantu benshi babyitiranyije. Avuga ko atari ukumuha ibyo kurya no kunywa, kumutembereza, ahubwo bisaba guhora umwibutsa ko 'umukunda'.

Yanabwiye Prince Kid gutega amatwi Miss Elsa kuko 'abagore bagira amakuru'.  Ati "Ushobora kuburara rimwe kabiri cyangwa gatatu kubera ko utamwumva." Â 

Kuganduka 'kubaha', ni ikintu gikomeye cyane muri Bibliya. Na mbere y'aho icyaha cyinjira mu isi, hariho ihame ry'ubuyobozi (1 Timoteyo 2:13). Adamu yaremwe mbere, Eva akurikiraho ngo amubere 'umufasha' (Soma mu Intangiriro 2:18-20).

Kuganduka ni igikorwa kiva mu busabane burimo urukundo. Iyo umugabo akunda umugore we nk'uko Kristo yakunze itorero (Abefeso 5:25-33), kuba umugore yamugandukira ni ibintu byizana.

Ijambo ryo mu Kigereki rikoreshwa muri Bibiliya risobanura 'kuganduka' ni 'Hupotasso'. Rikoreshwa havugwa guhora wubaha Imana, ubuyobozi ndetse n'umugabo.

Rev. Alain yavuze ko muri ibi bihe Isi igezemo, umugabo akora imirimo yose mu rugo, kandi 'ntibimubuza kuba umutware w'urugo'. Yavuze ko aho hari ubwumvikane mu rugo, Satani atsindwa urugo rukaganzamo Imana. 

Rev. Alain Numa wo mu Itorero Shiloh Prayer Mountain Church yasabye Prince Kid na Miss Elsa guhora basengera hamwe, kandi asaba imiryango kubaha umwanya bakubaka urugo rwabo neza 

Miss Iradukunda Elsa yasabwe guhora agakundira umugabo we, kandi Prince Kid akamufasha muri buri kimwe kuko bitamubuza kuba umutware w'urugo

Prince Kid na Miss Elsa babwiwe kudashyirwaho igitutu n'imiryango, ahubwo bakumvira ijwi ry'Imana 

Prince Kid na Miss Elsa basezeraniye mu busitani buherereye mu Intare Conference Arena








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133925/kurambana-ni-ukwihanganirana-impanuro-rev-alain-numa-yahaye-urugo-rwa-prince-kid-na-miss-e-133925.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)