Kuri uyu Wagatandatu guhera saa kumi nebyiri kuri Kigali Pelé Stadium hari kubera umukino Rayon Sports yakiriyemo Al Hilal Benghazi yo muri Libya.Â
Uyu ni umukino wo kwishyura,ubanza wari wabaye mu cyumweru gishize nawo ubera kiri iki kibuga urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Rayon Sports iraramuka itsinze uyu mukino cyangwa ikanganya 0-0 irahita ikora amateka yo gukatisha itike yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup Ibintu iheruka gukora muri 2018.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:Hakizimana Adolphe,Serumogo Ali ,Rwatubyaye Abdul (c),Mussa Aruna Madjaliwa,Nzinga Luvumbu Heritier,Ishimwe Ganijuru Elie ,Esenu Musa,Eid Mugadam Abakar Mugadam, Mitima Isaac,Kalisa Rachid na Ojera Joackiam.
Abakinnyi 11 ba Al Hilal Benghazi babanje mu kibuga: Khaleid Almsmari,Bashier Elkarami,Jaefar Adrees,Osamah Alshareef,Faisal Saleh (c),Kevin Eze,Ezzeddin Elmarmi,Ahmed Mohamed,Abdelkader Ghorab,Ahmed Ramadhan na Abdulsalam Muftah.
Abafana ba Rayon Sports bageze kuri sitade hakirikare