Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hano mu Rwanda, Leta n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo ibigo birengera abana nka NCDA, Ministeri y'Ubuzima, Iy'ubuhinzi n'ubworozi, Imiryango itari iya Leta y'u Rwanda nka USAID binyuze mu mishinga yayo nka Orora wihaze n'abandi bahagurukiye gushishikariza abanyarwanda kurya amagi byibura rimwe ku munsi kubera intungamubiri ziyagize (amagi) bityo bituma harandurwa indwara zituruka ku mirire mibi ndetse no kurwanya igwingira.

Reka turebere hamwe ibyiza byo kurya igi rimwe ku munsi

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bwerekana ko igi rifite akamaro kenshi mu mubiri w'umuntu aho ubushakashatsi buheruka bwasanze noneho igi rishobora kuvura zimwe mu ndwara z'umutima aho buvuga ko kurirya bifitiye akamaro imijyana ku bantu bakuze, aha rero abahanga bavuga ko kurya igi rimwe ku munsi bigabanya ibyago byo kurwara umutima ku cyigero cya 12%.

Bitewe n'ibyubaka umubiri igi ryifitemo, uwaririye bimufasha kongerera ubudahangarwa ya mijyana twavuze haruguru ndetse no kwinjiza umwuka mwiza. Muri ubu bushakashatsi kandi abahanga bavuga ko igi rimwe gusa rifasha mu kugabanya indwara zifata imigarura y'amaraso ku kigero kingana na 3 kugeza ku 10%.

Mu bundi bushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuri Le journal medical mu mwaka wa 2018, buvuga ko abahanga basuzumye imirire y'abantu bageze mu za bukuru bangana n'ibihumbi 416000 basanga aba bantu bose kuko bari bafite uko barya amagi buri munsi, mu myaka 9 yonyine baje gusanga batagaragaraho indwara nka diabete ndetse n'umutima.

Ikindi ubu bushakashatsi bwagaragaje ni uko abantu basanzwe bafata igi rimwe ku munsi baba bafite ibyago bicye byo gupfa vuba ku cyigero cya 28% ndetse bakaba banafite ibyago bicye byo kurwara indwara zifata umutima ku cyigero cya 18%.

Burya ngo umuhondo w'igi wifitemo cholesterol ihagije umubiri w'umuntu ukenera buri munsi, si ibyo gusa kandi, igi ryifitemo vitamin zitandukanye nka vitamin,A, D, E, B5, B9 ndetse na B12 kandi rifasha umuntu kugira amaso abona neza ubundi rigafasha ubwonko gukora neza.

Icyitonderwa: Si byiza kurya igi rirenze rimwe kuko bitewe n'intungamubiri nyinshi zirigize bishobora gutera ibibazo mu mpyiko ugasanga umuntu aguwe nabi. Ikindi ni uko abagore batwite bakwiye kujya birira umuhondo w'igi kuko umweru waryo ushobora kubagiraho ingaruka zitandukanye.

Gira ubuzima bwiza ufata igi rimwe ku munsi

The post Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kurya-igi-rimwe-ku-munsi-ni-umuti-ukomeye-ku-buzima-bwawe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kurya-igi-rimwe-ku-munsi-ni-umuti-ukomeye-ku-buzima-bwawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)