Kwita Izina: Madamu Jeannette Kagame yasabye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhango wo Kwita Izina ubaye ku nshuro ya 19, witabiriwe n'Abanyacyubahiro barimo abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga baturutse mu ngeri zinyuranye harimo abahanzi, abavanga imiziki, abakinnyi ba filime, n'abandi by'umwihariko abaturage baturiye Pariki y'ibirunga iherereye mu Kinigi.

Muri uwo muhango ngarukamwaka uwari umushyitsi mukuru Nyakubahwa Jeannette Kagame yashimiye abantu bose bitabiriye umuhango wo Kwita Izina agaruka ku kamaro ingagi zifitiye igihugu ndetse anasaba buri wese kwita ku ruhare rwe mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.


Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, umushyitsi mukuru mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19

Yagize ati: ''Ibidukikije ni indorerwamo iduha urugero rwiza rwerekana akaga isi yahura nako mu gihe tutitaye ku rusobe rw'ibinyabuzima, nk'uko bikwiriye. Nk'abantu, mu mibereho yacu dukeneye ibidukikije ku buryo bw'umwihariko. Bityo rero dusabwa kubana neza nabyo kuko ubuzima bwacu ari magirirane.''


Nyakubahwa Jeannette Kagame yasabye buri wese kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima kuko ari ingenzi ku buzima bwa muntu

Nyakubahwa Jeannette Kagame yakomeje avuga ko hari byinshi mu myitwarire n'imibanire ingagi zihuriyeho n'abantu nko kuba nazo zibaho mu muryango, buri muryango ukagira umuyobozi ushinzwe kuwitaho no kuwurinda. 

Yongeyeho ko kuba ingagi zifite uruhare mu kuzamura ubukungu bw'igihugu nayo ari impamvu ikomeye yo kubungabunga ubuzima bw'ingagi.


Madamu Jeannette Kagame yacyirwa mu Kinigi

Si abanyarwanda gusa babwirwaga, ahubwo yasabye n'abanyamahanga kurushaho kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima kuko bifitiye akamaro kanini ubuzima bwa muntu muri rusange. Ati: ''Urusobe rw'ibinyabuzima rwabaho rutadufite, ariko twe ntitwabaho rudahari.''

Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera ruhitamo ubukungu ngo rusige kwita ku bidukikije kandi ruzakomeza gukora rushyizeho umwete kugira ngo rugere ku ntsinzi y'iterambere n'amahoro arambye.


Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yakozwe ku mutima n'uko abaturage b'i Musanze bacyiriye abashyitsi n'uko bita ku ngagi abasaba kudacogora

Yavuze ko kandi yishimiye by'umwihariko uko bacyiriwe n'abasanzwe baturiye aho ingagi ziba muri Pariki y'ibirunga, anagira ubutumwa bwihariye ajyenera abanyamusanze by'umwihariko urubyiruko rwari aho.

Ati: ''Ntawe bitanezeza kuba mugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije. Uruhare rwanyu rugaragarira mbere na mbere mu kubangabunga ibidukikije harimo n'izi ngagi, kwakira neza abagana ndetse n'abahanga imirimo itandukanye ishingiye ku bukerarugendo kandi inyungu zitugeraho twese nk'abanyarwanda n'abaturarwanda. Umurimo mukora ni uwo gushimwa, muri ishema ry'igihugu cyacu ntimuzadohoke''

Nyakubahwa Jeannette Kagame yasoje avuga ko ingagi zifite agaciro ku banyarwanda karenze cyane kuba ari isoko y'ubukerarugendo n'imyidagaduro, ahubwo ari abarinzi b'ibidukikije 'dukunda.'

Reba hano ijambo ryose rya Madamu Jeannette Kagame mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133928/kwita-izina-madamu-jeannette-kagame-yasabye-buri-wese-kubungabunga-urusobe-rwibinyabuzima--133928.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)