Kwita Izina: Miss Kalimpinya yasabye ababyey... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi mu kagari ka Ninda niho hateraniye abarenga ibihumbi 30 mu birori byo Kwita Izina. Ibintu bikuru by'ingenzi abasomyi ba InyaRwanda bakwiriye kumenya ni byo iyi nkuru ishingaho igikwasi.

Uhereye mu mujyi wa Musanze ku byapa ndanga biriho amashusho yanditseho Kwita Izina ku inshuro ya 19, nabwo warenga umutaru utabonye ibyapa yawe no ku mapoto y'amashanyarazi hamanitseho ariya magambo. 

Mu mujyi birumvikana hari hatuje cyane. Mu muhango wo Kwita Izina, umutekano wari wakajijwe. Nibyo reka ukazwe impamvu zirumvikana. Umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame.

Winjiye ahari kubera umuhango nyirizina wakirwa n'abasore n'inkumi bambaye impuzankano zanditseho Kwita Izina na Visit Rwanda. Umutekano wari wose aho babanzaga kugusaka ubundi ugakomeza aho ugomba kuba uri bitewe n'icyiciro ubarizwamo.

Hari abashyitsi b'abanyacyubahiro, hari abanyamakuru, hari abantu basabye kwitabira (Delegates), abaturage basanzwe bahagaze mu mbuga zibatandukanya n'abandi n'abahanzi bari inyuma y'urubyiniro (Backstage). Ni umuhango wabaye ikirere kivangavanganze izuba n'ubukonje kuko ni mu misozi miremire.

Abahanzi barimo Danny Vumbi, Bwiza, Riderman aherekejwe na Karigombe, Ariel Wayz, Senderi, abavanga imiziki barimo Dj Bisoso, abashyushyarugamba ni Sandrine Isheja wakoresheje ururimi rw'Ikinyarwanda na Arthur Nkusi wakoresha ururimi rw'Icyongereza (English).

Menya ibintu utabwiwe

Umunyarwenya Kevin Hart uherutse mu Rwanda ntabwo yabonetse mu muhango wo Kwita Izina abana b'ingagi 23 ku nshuro ya 19.

1. Kevin Hart, ntabwo yabashije kwitabira uyu muhango wo Kwita Izina, ariko mu kwezi gushize ubwo yari mu Rwanda yasize asuye ingagi ndetse yita umwana w'ingagi. Mu butumwa bwatambukijwe bwafashwe ubwo yasuraga ingagi, yavuze uburyo yishimiye kuzisura yita umwana w'umukobwa wo mu muryango wa Muhoza wabyawe na Twitabweho. Yamuhaye izina 'Gakondo'.

2. Miss Kalimpinya yasabye ababyeyi kuvuza impundu nabo bamwakiriza akamo kazo.

Miss Kalimpinya wise umwana w'Ingagi izina rya Impundu, ubwo yari ahawe ijambo yabanje kwisegura ko agiye gukoresha icyongereza, nyuma avuga mu Kinyarwanda avuga ko 'Ni iby'agaciro kuba naragiriwe icyizere nkaba ngiye kwita izina. Reka nsabe ababyeyi bari hano bose banyemerere tuvuze impundu'. 

Mu 2017 yitabiriye Miss Rwanda yegukana umwanya wa Gatatu. Aherutse kwandika amateka yitabira umukino wo gusigana ku modoka ari na byo byamuzamuriye izina. Ni umukino yinjiyemo mu 2019 akaba ari we mukobwa rukumbi ukina bene ariya marushanwa mu rw'imisozi igihumbi. Afite imyaka 24 y'amavuko.

3. Umwana w'imyaka 12 yise ingagi 'Nibakwiye' yo mu muryango wa Sigasira. Ni umunyeshuri wo mu yisumbuye akaba ari indashyikirwa mu masomo no marushanwa yitabiriye yo kurengera ibinyabuzima. 

Imvura yageze aho irabivanga nubwo umuhango wakomeje. Imvura yatangiye kujojoba hagati mu muhango aho abita amazina bari bagikomeje. Abari ahadatwikiriye ntabwo bari borohere. Imvura icogoye, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru yagejeje ijambo ku bitabiriye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133902/miss-kalimpinya-yasabye-ababyeyi-kuvuza-impundu-ibintu-utabwiwe-mu-muhango-wo-kwita-izina-133902.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)