Leta y'u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko mu turere icumi twa mbere mu Rwanda turimo abarwaye Sida bafite ubwandu bushya, Intara y'Iburasirazuba ifitemo dutanu mu gihe abaryamana bahuje ibitsina n'abakobwa bari munsi y'imyaka 24 bari mu bari kuyandura cyane.

  • Uturere dutanu tw'u Burasirazuba turi mu 10 twugarijwe n'ubwandu bushya bwa Sida
  • Abakobwa bari hagati y'imyaka 15-19 bari kwandura cyane
  • Umwe muri babiri baryamana bahuje ibitsina, yanduye Sida
  • Abagabo 18 100 mu Rwanda baryamana bahuje ibitsina

Inkuru dukesha Igihe ivuga ko iyi mibare yagaragajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo mu Ntara y'Iburasirazuba hatangizwaga ubukangurambaga bw'iminsi 14 bwo kurwanya ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya Virusi itera Sida n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Ikuzo Basile, yagaragaje ko mu Rwanda, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314.

Intara y'Iburasirazuba ifite abafata imiti y'ubwandu bangana 49, 505. Abagera kuri 66% muri aba bafata imiti nibo bagabanya ubwandu.

Dr Ikuzo yakomeje avuga ko ubwandu bushya bwinshi buri kwiganza cyane mu rubyiruko aho ngo nibura abakobwa bafite kugeza ku myaka 24 bafite ibyago byinshi byo kwandura.

Ati 'Mu Rwanda nibura 35% y'ubwandu bushya buri mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 15 kugeza kuri 21. Abahungu b'imyaka 15-19 bafite amahirwe make yo kwandura ugereranyije na bashiki babo banganya imyaka.'

Dr Ikuzo yagaragaje ko nibura mu turere icumi turimo abafite Virus itera Sida benshi, Intara y'Iburasirazuba ifitemo dutanu. Mu Burasirazuba mu myaka icumi ishize, ubwandu bwa Sida bwiyongera, bukomeza kuzamuka kuko nko mu 2010 bwari kuri 2,1%, bugera kuri 2,4% mu 2014/15 na 2,5% mu 2018/19.

Gusa muri Kigali ho bwagiye bugabanuka ariko ahandi bwongeye kuzamuka mu gihe gishize, ni mu Burengerazuba kuko bwavuye kuri 2,4% mu 2014/15 bugera kuri 2,8% mu 2019/19.

Hapimwe abantu bari hagati y'imyaka 15 kugeza kuri 49. Uturere dutatu turi imbere ni utw'Umujyi wa Kigali tugakurikirwa n'utwo muri iyi Ntara turimo Rwamagana, Bugesera, Kayonza, Kirehe na Gatsibo mu gihe utundi tubiri ni Nyamasheke na Kamonyi.

Gisagara na Nyaruguru ni two turere dufite ubwandu buke bwa Sida mu gihugu.

Ubusambanyi mu bakiri bato mu Burasirazuba

Imibare igaragaza ko abakobwa bari munsi y'imyaka 18 bagiye kwisuzumisha ku bigo nderabuzima n'ibitaro batwite, nibura Intara y'iburasirazuba ifite 12% mu gihe impuzandengo yo ku rwego rw'igihugu ari 7%, bivuze ko abakiri bato muri iyi Ntara bakora imibonano mpuzabitsina ku bwinshi ku buryo byabaviramo kwandura Virusi itera Sida.

Dr Ikuzo yavuze ko hari ibyiciro by'ingenzi bikunze kwandura Virusi itera Sida birimo abakora umwuga w'uburaya, abaryamana bahuje ibitsina n'abakobwa bari hagati y'imyaka 18 kugera kuri 24.

Yakomeje avuga ko mu bipimo bapima buri myaka ibiri, abakora uburaya ku rwego rw'igihugu bagiye bamanuka aho kuri ubu bageze kuri 32%. Ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba imibare igenda izamuka ku buryo buteye inkeke.

Dr Ikuzo yatangaje ko nibura kuri ubu abaryamana bahuje ibitsina banduye Sida ari 6% ku rwego rw'igihugu. Ni mu gihe abaryamana bahuje ibitsina bo Ntara y'Iburasirazuba, abanduye Sida ari 10,4%.

Mu Rwanda, habarurwa abagabo 18 100 baryamana n'abo bahuje ibitsina, muri bo 2287 ni abo mu Burasirazuba. Abagabo ni bo banduzanya Sida cyane ugereranyije n'abagore, ibintu RBC igaragaza nk'ibihangayikishije.

Dr Ikuzo kandi yavuze ko bahinduye umuvuno mu bukangurambaga aho basigaye bareba ibyiciro byugarijwe akaba aribyo begera bakabiganiriza banabereka imibare, abahinduka bagahinduka.

Yasabye urubyiruko kwipimisha bakamenya uko bahagaze, basanga baranduye bagafata imiti, abataranduye bakarushaho kwirinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, we yavuze ko bagiye kongera gushishikariza abaturage kwirinda Sida, bakanipimisha ku bushake.

Ati ' Hari n'abari basanzwe bafata imiti abaganga bagaragaza ko hari abagera aho bakabireka. Ibyo nabyo ntabwo ari byiza, ni ngombwa ko umuntu watangiye gufata imiti ayifata neza uko muganga yabimweretse. Turaza gushyiramo imbaraga rero twibanda ku rubyiruko kugira ngo rwongere rumenye ko Sida ihari kandi bakwiriye kuyirinda.'

Kuri ubu Leta y'u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida, mu gihe 95% by'abafata imiti bazaba bayifa n'aho 95% babe bagabanyije ubwandu mu maraso yabo.

The post Leta y'u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/leta-yu-rwanda-yiyemeje-ko-mu-2030-abanyarwanda-95-bazaba-baripimishije-virus-itera-sida/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-yu-rwanda-yiyemeje-ko-mu-2030-abanyarwanda-95-bazaba-baripimishije-virus-itera-sida

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)