Libya: Abarenga 5000 ni bo bamaze kumenyekana... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta ya Libya yatangaje ko abantu 10.000 baburiwe irengero kubera imyuzure yibasiye umujyi wa Derna. Imibare igaragaza ko abantu 10.000 baburiwe irengero ku buryo abenshi muri bo bashobora kuba barapfuye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri hatangajwe ko umubare w'abapfuye umaze kumenyekana barenga 5000.

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge mu Gihugu cya Libya mu gitondo watangaje ko umujyi wa Derna wonyine hapfuye abantu 1000 ariko nyuma ya Saa sita hatangazwa abarenga 2000. Uyu muryango w'Ubutabazi wari wemeje ko abantu 10.000 ntawuzi niba bakiri bazima cyangwa barapfuye.

Amakuru avuga ko imyuzure yashegeshe umujyi wa Derna utuwe n'abaturage 125.000, ugaragaramo imodoka zagwiriwe n'ibiti, amazu menshi ntabamo abantu kuko iyo myuzure yabakuye mu byabo.

Minisitiri ushinzwe ibijyanye n'indege akaba n'umwe mu bagize komite ishinzwe ibiza, Hichem Abu Chkiouat, ubwo yavaga i Derna, yavuze ko ibintu byifashe nabi cyane. Imibiri y'abantu iri ahantu hose, ku nyanja, ku mayira no munsi y'amazu.

Yagize ati: 'Imibiri imaze kuboneka i Derna irarenga 1.000. Sindimo gukabya, iyo mvuga ko 25% by'umujyi wasibanganye. Amazu menshi, menshi cyane yahanutse'.

Abu Chkiouat, nyuma yabwiye televisiyo Al Jazeera ko biteze ko umubare mbumbe w'abapfuye mu gihugu hose uza kurenga 2.500, mu gihe imibare y'ababuriwe irengerero igenda izamuka.


Inkomoko :Aljazeera 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134334/libya-abarenga-5000-ni-bo-bamaze-kumenyekana-ko-bapfuye-bazira-imyuzure-134334.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)