Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame watangije umuryango wa Imbuto Foundation yasoje ku mugaragaro ingando zari zihuriyemo urubyiruko rusaga 788 ruterwa inkunga n'uyu muryango. Ni ingando zabaga ku nshuro yazo ya 13 kuva iyi gahunda yatangira mu 2002.
Ni ingando zimaze iminsi ine kuko zatangiye kuwa Mbere tariki 11 Nzeri 2023. Zaberaga ku kigo cy'amashuri cya Groupe Scolaire Sainte Bernadette-Save giherereye mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka Gisagara, aho baherwaga inyigisho n'inama n'abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru w'agateganyo, Vugayabagabo Jackson.
Vugayabagaho Jackson, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation
Nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Imbuto Foundation mu ntara y'Amajyepfo, mu gihe bamaze mu ngando aba banyeshuri bakoze ibikorwa bitandukanye birimo kwifatanya n'abaturage bo muri Gisagara mu muganda, mu nteko z'abaturage, mu bikorwa by'isuku n'ibindi.
Urubyiruko rwari ruhuriye muri izi ngando rwifatanije n'abaturage n'inzego z'umutekano mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro
Gahunda ya 'Edified Generation', yatangijwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame mu mwaka wa 2002, hagamijwe kurihira amashuri abana batsinda neza mu ishuri ariko baturuka mu miryango idafite ubushobozi bwo kubabonera ibikenewe ngo babashe kwiga neza.
Kuva mu mwaka wa 2002 abanyeshuri bagera kuri 10,641 b'abahungu n'abakobwa nibo bamaze guhabwa buruse zo kwiga mu mashuri yisumbuye.
Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame mu 2001. Ntabwo watangiranye iryo zina kuko mbere witwaga PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), wita ku kurwanya icyorezo cya SIDA no kugarurira icyizere ababana n'ubwandu bwa Virusi itera SIDA.Â
Nyuma uyu muryango waje guhindurirwa izina witwa Imbuto Foundation utangira kwita no ku burezi mu rwego rwo kongerera ubumenyi urubyiruko rukomoka mu miryango itishoboye no kwita kuri ejo haza habo.
Amafoto yaranze umuhango wo gusoza ingando za ''Edified Generation Holiday Camp''