Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo Manishimwe Djabel yafashe indege yerekeje muri Algeria, aho agiye gukomereza urugendo rw'umupira w'amaguru mu ikipe ya USM Khenchela.Â
Manishimwe Djabel yageze ku kibuga cy'indege cya Kanombe ku isaha ya saa 13:30 PM aho yari aherekejwe n'umugore we, abakinnyi bakinanye ndetse n'umuryango w'umugore we.
Manishimwe Djabel ukinira ikipe y'igihugu "Amavubi", tariki 9 Nzeri 2023, ni bwo yasinyiye ikipe ya USM Khenchela yo muri Algeria, amasezerano y'imyaka ibiri. Ikipe ya USM Khenchela Manishimwe Djabel yerekejemo, yaraye itangiye shampiyona itsinda ikipe ya ES Sétif igitego kimwe ku busa.
Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Manishimwe Djabel yavuze ko afite icyizere cyo kuzitwara neza muri iyi kipe. Yagize ati" Ikipe yanjye naraye nyirebye ubwo yatangiraga shampiyona, kuko bampaye uburyo nayirebamo. Ni ikipe nziza ikina umupira wo hasi, kandi nanjye niwo nkunda, bimpa icyizere cy'uko nshobora kuzahagirira ibihe byiza."
Manishimwe Djabel ubwo yerekezaga muri Mukura Victory Sports, yasinye amasezerano y'umwaka umwe, gusa yari agishakisha ikipe hanze y'u Rwanda, byaje kurangira yerekeje muri Algeria.
Umuryango wa Manishimwe Djabel wari wamuherekeje ibyishimo ari byose
Manishimwe Djabel arimo asaba umusore we ko azihangana bidatinze akamusangayoÂ
Mugunga Yves wakinanye na Djabel muri APR FC yari yaje kumuherekeza
Manishimwe Djabel afata agafoto k'urwibutso na SebukweÂ
Umuryango wa Manishimwe Djabel
Djabel abwira umugore we ati 'humura tuzahorana'
Manishimwe Djabel ari kumwe na bamwe mu bakinnyi bakinanye mu buto, ubwo babaga i Kiramuruzi mu karere ka GatsiboÂ
Ifoto ya Djabel ubwo yiteguraga kurira indegeÂ
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHIÂ
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda
VIDEO: Ngabo Serge - InyaRwanda