Massamba Intore agiye gufungura ahantu azigis... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyamuziki aravuga ibi mu gihe u Rwanda rudafite 'Centre Culturel' yakwifashisha n'abayobotse injyana gakondo bitoza cyangwa batoza abandi.

Ariko hari ibigo nka 'Centre Culturel' y'Abafaransa n'iy'Abadage bikunze kwifashishwa na benshi.

Ubwo yari mu kiganiro 'Waramutse mu Rwanda' kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, Massamba yumvikanishije ko abakora injyana gakondo bageze ahashimishije, ariko baracyazitirwa no kubona uburyo n'ahantu ho kwitoreza.

Massamba ahamya ko u Rwanda rufite injyana gakondo ari nayo akora mu buryo bw'umuziki no mu buryo bw'umurage.

Agaragaza ko buri gace k'u Rwanda gafite umwimerere muri gakondo, biri mu mpamvu zumvikanisha uko iyi njyana ari ngari kandi irimo ubukire n'ubwo Abanyarwanda bamaze kuyibyaza umusaruro ku kigero cya 10%.

Uyu munyamuziki yavuze ko ibi ari ihurizo rikomeye, kuko abo mu Burengerazuba bwa Afurika, bo bamaze kubyaza umusaruro gakondo yabo batangira kuyikora ariko bavangamo n'ibindi bishya uyu munsi bituma umuziki wabo urangamiwe.

Massamba avuga ko umwana watojwe neza, weretswe ibyiza by'u Rwanda haba mu mbyino no mu kumutoza indangagaciro akiri muto bimufasha mu gukura kwe, ugasanga yamenye kubyina Kinyarwanda n'ibindi bishingiye ku muco.

Yashimye ababyeyi bagira uruhare mu gutoza abakiri bato, ariko kandi avuga ko atari ababyeyi bose bashobora kwigisha abana babo kubyina. Aha niho ahera asaba buri wese kugira uruhare mu gutuma umuco wacu 'waturuka hasi mu muryango'.

Massamba avuga ko kenshi agira amarangamutima iyo abona abana babyina, bazi guteza neza Kinyarwanda, bimuha icyizere cy'uko umuco usigasiwe. 

Uyu munyamuziki ashima umubyeyi we wamutoje inzira ya gakondo. Akavuga ko yigeze gushaka gukora umuziki w'indirimbo zisanzwe ariko umubyeyi we aramugarura. Ati "Nkiri muto ntabwo nabyumvaga. Numvaga ari kunjyana mu bintu by'abasaza n'abakecuru."

Yavuze ko Se yamutoje, amwigisha guhimba bituma uko yakuraga yariyumvagamo icyizere. Ati "N'ababyeyi bagomba gukurikirana abana."

Massamba yavuze ko Se yamutoje guhamiriza, kuririmba, kandi amuremamo icyizere cyatumye uyu munsi ari uwo ari we. Yavuze ko ibyo yatojwe agerageza kubiha abato, ari naho yahereye agira inama Victor Rukotana yo gukora gakondo.

Uyu mugabo avuga ko rimwe na rimwe ajya atekereza ko kuba Ingabo z'u Rwanda zitsinda urugamba bishoboka ko barasa muri gakondo y'Abanyarwanda.

Ati "Iyo ubona abasirikare bacu batsinda za Mozambique n'ahandi hose n'intambara, hari igihe ntekereza y'uko bashobora kuba barasa muri gakondo. Barasa Kinyarwanda [...] Iyo ubareba n'ubwo ari imbunda ari iki ariko... 

Iyo umureba ibimenyetso byose akora aba azi n'umuheto, aba azi gutera icumu, ibyo byose yarabitojwe noneho yagera ku mbunda z'abazungu bikaba byoroha. Ibintu byacu birimo gakondo no kuyobora Igihugu harimo iyo ndangagaciro...Ni byiza ko tumera twe..."

Massamba yavuze gakondo irimo amafaranga, kandi abahanzi bayikora neza barunguka kurusha n'abandi. Yavuze ko "muri gakondo ntabwo tuzi gutwika" nk'abandi bakora izindi njyana.

Yanagarutse ku gitaramo cya Josh Ishimwe aherutse kwitabira, igitaramo cy'Itorero Inganzo Ngari, avuga ko ashingiye ku bwitabire bw'abantu bigaragaza ko gakondo ikunzwe.

Massamba avuga ko Se yamuhaye ubumenyi bimuhesha amahirwe yo gutoza n'abandi gakondo. Kandi yatoje mu bihugu birimo u Burundi na Uganda. Akumvikanisha ko muri iki gihe hakenewe ahantu hihariye ho gutoreza abantu uko gakondo ikorwa.

Yavuze ko ajya atekereza gushaka ahantu nk'aha yajya atangira ubumenyi. Ati "Nibishoboka nzakora 'centre culturelle' y'agakondo aho noneho abantu bose baza bakiga nkabakosora, nkabereka inzira nziza, ahasigaye bakajya kuyakorera kubera ko harahari, kandi Igihugu cyarafunguye imiryango..."

Massamba yavuze ko mu minsi iri imbere azitabira iserukiramuco rizabera muri Canada. Asobanura ko kuba yatumiwe, hagamijwe ko yerekana umwihariko w'u Rwanda mu muziki.

Yavuze ko kugirango Ruti Joel na Buravan bashyire hanze album yabigizemo uruhare rukomeye kuko yabatoje igihe kinini kugeza ubwo bashyize hanze ibihangano by'abo.

Massamba yavuze ko yasanze abantu batarenga Miliyoni 1 aribo babasha kumva no gushyigikira abahanzi bo mu Rwanda, ashingiye ku bitarmao yagiye yitabira, kuko yakunze kubona ko amasura ari amwe.

Yavuze ko ibi bituma hakanerwa ubukangurambaga, kandi abahanzi bagasanga abafana b'abo aho babarizwa. Uyu munyamuziki ashimangira ko gakondo icuruza, kuko abahanzi bakora uyu muziki ibihangano byabo byumvikana cyane ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Ati "Gakondo igeze ahantu heza ariko ikwiye gushyigikirwa na beneyo."

Anavuga ko umuziki w'u Rwanda muri iki gihe winjiriwe n'umuziki wa Nigeria ku kigereranyo cya 80% ku buryo buri muhanzi akora atekereza kwisanisha n'abanya-Nigeria.

Yavuze ko abantu bakwiye 'kuva mu mitekerereze yo kumva ko ibyacu atari byiza'.

Massamba yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gushyigikira abahanzi, kandi bakumva ko inyungu buri umwe agira igera no kuri mugenzi we.

Uyu muhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, yanavuze ko abantu bakwiye gutandukanye ikiriyo n'ikirori. Yavuze ko iyo ugiye mu kirori ukwiye kumenya ko ugiye guhimbarwa utagiye gukora isesengura no kureba.

Yagarutse ku bukwe ajya aririmbamo rimwe na rimwe ugasanga abantu batishimiye. Ati "Njya mbivuga no mu bukwe ntaha ugasanga abantu barasa nk'abarakaye, urandakarira kandi nkuririmbira 'Kanjongera', urandakarira kandi nkuzaniye umugeni, ntabwo bishoboka. Icyo kintu ubona ko kibuze mu banyarwanda cyane. Turatuje cyane mu birori.'

Uyu mugabo asaba babyeyi kujya bajyana n'abana babo mu bitaramo bitabira, kandi bagaharanira gutoza abakiri bato umuco w'u Rwanda.

Umuhanzi Victor Rukotana wari mu kiganiro kimwe na Massamba Intore, yavuze ko kuba ari umuhanzi ukora gakondo, byaturutse ku kuba yarakuze abitozwa kandi akaba abikunze cyane.

Yavuze ko buri gihe umuntu agana aho abantu byiza, kandi bimubereye. Ati "Nibyo nabonye nkunze, nibyo nabonye nshinshikariye cyane, nibyo nabonye ko nshoboye. Ahubwo bibaye byiza kurushaho biba ko noneho ari ikirango cy'Igihugu muri rusange."

Uyu munyamuziki avuga ko yorohewe no kwisanga muri iyi njyana, binaturutse ku bantu bari iruhande rwe, urukundo afite Igihugu, uko abona ibintu n'ibindi. Ati "Nabihisemo kubera ko ndabikunze, ndabibashije... Niyo mpamvu njyewe nabihisemo."

Rukotana yavuze ko hagikenewe imbaraga za buri umwe mu gutuma umuziki gakondo abantu bawiyumvamo, ariko nanone Leta igashyira imbaraga mu gushyigikira abari muri uyu muziki.

Massamba Intore yatangaje ko agiye gutangiza ahantu azajya yigishiriza ibikubiye mu muco (Centre Culturel Rwandais)

Massamba yavuze ko abantu bakwiye kumenya gutandukanya ibihe byishimo n'umubabaro kuko hari abajya mu bitaramo bakarangwa no gusesengura gusa


Massamba yavuze ko injyana gakondo itunze benshi, kandi ko ibyo bakora bidasaba ko 'batwika' nk'uko abandi bahanzi babikora


Victor Rukotana yavuze ko yakuriye mu maboko meza yatumye yiyumvamo injyana gakondo


Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, Victor Rukotana azakora igitaramo yise 'Dutarame u Rwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AKAYAMA' YA VICTOR RUKOTANA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134645/massamba-intore-agiye-gufungura-ahantu-azigishiriza-umuco-134645.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)