Massamba yageze muri Canada aho azakorera igi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo kizaba ku wa 8 Ukwakira 2023 ahitwa The GladStone Theatre, kandi kizaririmbamo abahanzi barimo Gentille, Moses M, Kaneza Sheja, Carmen, Munyakazi Deo, KGBoy, Micheal, Keely M, Kelly N, Furaha ndetse na Denis.

Massamba yari ku rutonde rw'abahanzi bagombaga kuririmba mu iserukiramuco 'Roots &Drums Festival Canada' rikomeye mu gihugu cya Canada ahagarariye u Rwanda.

Uyu munyamuziki yageze muri Canada kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023. Yabwiye InyaRwanda ko kubera impamvu z'ibyago 'byo kubura umwana wacu Kagahe Ngabo Calvin watabarutse' atakibashije kuririmba muri iri serukiramuco.

Ati 'Sinkibonetse mu iserukiramuco kuko ngiye kwifatanya n'inshuti n'umuryango mu kiriyo kizabera Ottawa.' Yavuze ko bateguye iki gitaramo 'mu rwego rwo kumutaramira (Young C.K) no kumuherekeza gitore'.

Massamba yavuze ko muri iri serukiramuco yagombaga kuririmbamo, yahaye umwanya Kaneza Sheja ndetse n'izindi ntore yatoje aba aribo baririmba mu mwanya we.

Kagahe Ngabo Calvin [Young CK] yitabye Imana ku wa 17 Nzeri 2023 nyuma y'igihe cyari gishize yigaragaje cyane mu ndirimbo zitandukanye by'umwihariko mu ndirimbo 'Umugabo' yasubiwemo n'abaraperi Bull Dogg, Diplomate, Young Grace, Ish Kevin na Mazimpaka Prime.

Iyi ndirimbo yamuhaye igikundiro atari yiteze mu muziki. Mu 2019, ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Get the bag' ahanini ivuga ku gukorera amafaranga. Ni imwe mu ndirimbo ze yakundaga cyane, kuko yavugaga ko 'yampaye umurava wo gukomerezaho'.

Young CK yinjiye mu muziki bimutunguye kuko ubwo yari aherekeje inshuti ye muri studio yaririmbye Producer akamubwira ko afite impano ashatse nawe yatangira gukora umuziki ku giti cye.

Young yari bucura mu muryango w'abana batatu. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, aho yize amashuri abanza kuri St Charles Lwanga ayisumbuye yiga muri IPRC Kicukiro asoreza muri St Pius muri Canada.

Yavuye mu Rwanda mu 2017 ajya gutura muri Canada aho, yabarizwaga mu Mujyi wa Ottawa. Uyu musore yatangiye umuziki aririmba mu rurimi rw'Icyongereza, abafana bagenda biyongera bizagutuma ahitamo no gutangira kuririmba mu Kinyarwanda.

Abifashijwemo na Mukuru we Kevin Kagahe umutunganyiriza amashusho y'indirimbo ze, Young Ck yasize akoze indirimbo zirimo 'Umugabo', 'Umurava', 'Doubts' n'izindi.

Kuva mu mashuri yisumbuye, Young Ck yakoraga ibijyanye no kwivuga ibizwi nka "Freestyles", rimwe na rimwe ku ishuri agasubiramo n'indirimbo z'abandi bahanzi. Biteganyijwe ko azashyingurwa mu Rwanda mu cyumweru kiri imbere.


Massamba Intore yatangaje ko yamaze kugera muri Canada mu gukora igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Young CK


Massamba avuga ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwizihiza ubuzima bwa Young


Massamba yasubitse kuririmba muri iri serukiramuco mu rwego rwo kumwunamira


Young CK yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo 'Umugabo', kuva icyo gihe abantu benshi bamuhanga amaso


Umuryango we uherutse gutangiza urubuga rwo gukusanyirizaho Miliyoni 50 Frw yo kubafata mu mugongo muri iki gihe




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134903/massamba-yageze-muri-canada-aho-azakorera-igitaramo-cyo-gutaramira-young-ck-witabye-imana-134903.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)