Master wa Rayon Sports yifurije instinzi APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports, Mugisha François Master yifurije intsinzi APR FC mu rugamba ifite uyu munsi na Pyramids FC yo mu Misiri.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya Gatanu tariki ya 28 Nzeri cyagarukaga ku mukino Rayon Sports ifitanye ya Al Hilal Benghazi ejo ku wa Gatandatu wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, Master yabajijwe icyo atekereza kuri APR FC ifite urugamba rutoroshye uyu munsi.

Yavuze aya makipe yombi agize amahirwe akajya mu matsinda byaba ari byiza ku Rwanda kuko umwaka utaha u Rwanda rwazatanga amakipe 4 mu mikino Nyafurika, abifuriza intsinzi.

Ati "Twese dusohotse, umwaka utaha igihugu cyabyungukiramo hagasohoka amakipe agera kuri 4, urumva ni ibintu byiza ku gihugu, turabifuriza ibyiza Nyagasani ababe hafi abafashe, nibiza kugenda neza ku ruhande rwabo turishima nk'igihugu."

Aya makipe yombi afite urugamba rutoroshye, APR FC uyu munsi saa 17h00' iriba ikina Pyramids FC mu Misiri kuri 30 June Stadium mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya 2 rya CAF Champions League.

Amakipe yombi yanganyirije mu Rwanda 0-0, irasabwa gutsinda cyangwa kunganya birimo ibitego kugira ngo igere mu matsinda.

Rayon Sports ejo kuri Kigali Pelé Stadium izakira Al Hilal Benghazi yo muri Libya mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, umukino ubanza banganyije 1-1, Rayon ikaba isabwa gutsinda cyangwa kutinjizwa igitego kugira ngo igere mu matsinda.

Master yifurije intsinzi APR FC
APR FC irakina na Pyramids FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/master-wa-rayon-sports-yifurije-instinzi-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)