Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023 nibwo haninwe imikino ibanza y'ijonjora rya kabiri ry'imikino Nyafurika, CAF Champions League na Confederation Cup, ikipe ya Al-Merrikh SC yatsinzwe na Yanga SC 2-0.

Ni umukino wakinwe ku isaha ya saa cyenda ku isaha ya Kigali, ubera kuri Kigali Péle Stadium.

Mbere y'uko uyu mukino ukinwa ariko ubuyobozi bwa Yanga SC yo muri Tanzania buyobowe na Eng Hersi Said yagene impano Perezida wa Repubulika y' u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.

Ni impano y'umupira wo kwambara w'iyi kipe y'ubukombe muri Tanzania, iyi mpano ikaba yakiriwe na Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, Minisitiri wa siporo.

Ni umuhango wabereye kuri Kigali Marriot Hotel wari witabiriwe n'abandi b'anyacyubahiro bandukanye bo ku mpande zombi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo hahise hanakimwe umukino urangira Yanga SC itsinze 2-0 byatsinzwe na Kenneddy Musonda ku munota wa 60, ikindi gitsindwa na   Clement Francis ku wa 78 w'umukino.

Uyu mukino ubanza wabere i Kigali wari wakiriwe na Al- Merrikh yo muri Sudani kuko iyi kipe CAF yayimenyesheje ko itemerewe kwakira imikino nk'iyi mu gihugu cy'iwabo.

Uyu mukino uzakurikirwa n'uwo kwishuura uzabera muri Tanzania mu mpera z'icyumweru gitaha, ikipe izakomeza ikazahita igana mu matsinda ya CAF Champions League 2023/2024.

The post Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mbere-yo-gutsinda-al-merrikh-sc-i-kigali-2-0-yanga-sc-yageneye-impano-perezida-paul-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mbere-yo-gutsinda-al-merrikh-sc-i-kigali-2-0-yanga-sc-yageneye-impano-perezida-paul-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)