Meddy, Okkama na Element mu bahataniye ibihem... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya cyenda ibi bi bihembo bigiye gutangwa mu muhangpo uzaba ku wa 11 Ugushyingo 2023 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, nibwo abategura ibi bihembo bagaragaje ibyiciro bitandukanye abanyamuziki bahatanyemo, kandi batanga n'icyiciro cy'amatora azafasha mu guhitamo abatsinze.

Harimo icyiciro cy'umunyamideli w'umwaka, umunyamakuru w'umwaka, icy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka, icy'umuhanzikazi w'umwaka, icy'umukinnyi wa filime, kompanyi igira uruhare mu guteza imbere umuziki, umushoramari mu muziki w'umwaka n'ibindi.

Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza w'umugabo w'umwaka ubarizwa mu Burasirazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru y'Umugabane wa Afurika (Best Male Artist).

Ahatanye na Eddy Kenzo wo muri Uganda, Rayvanny uheruka i Kigali wo muri Tanzania, Sami Bey, Harmonize, Yared Negu, Tamer Hosny, Young Stunna, ElGrande Toto, Jay Prayzah wo muri Zambi, Otile Brown, Diamond Platnumz ndetse na Focalistic.

Sonia Mugabo washinze inzu y'imideli ya '' ahatanye mu cyiciro cy'umuhangamideli mwiza (Best Designer) aho ahatanye na Sima Brew, Anifa Mvuemb, Jin Forde, Mayada Adil, Theodore Elyett, Thebe Magugu, Sarah Diouf, Anita Beryl, Ilyes Ouali, Mainga Sanderson, Dhahbri khenchy, Peter Elia, Laduma MaXhosa ndetse na Tshepo Mohlala.

Nkotanyi Fleury wakoze indirimbo z'abahanzi barimo Ariel Wayz, Bushali, Juno Kizigenza n'abandi ahatanye mu cyiciro cy'utunganya amashusho w'umwaka (Video Director of the Year).

Uyu musore ahataniye igikombe n'abarimo Jack Bohloko, TG Omori, Sasha Vybz wo muri Uganda, Director NiCKLASS, Enos Olik, Cruel Santino, Meji Alabi, Kyle Lewis, Hope Music Ethiopia, Director K, Jackie Russ, Clarence Peters, Director Ivan ndetse na Babs Direction.

Umuhanzikazi Tiwa Savage uherutse kuririmbira i Kigali binyuze mu iserukiramuco rya Giants of Africa, ahataniye igikombe mu cyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka wo mu Burengereza muri Afurika.

Ahatanye na Tems, Yemi Alade, Labianca, Manamba Kanté, Ayra Star, Fatoumata Diawara, Wiiyaala, Sona Jobarteh, Queen Biz, Simi, Mariam Ba LAGARÉ, Teniola, Niniola ndetse na Gyakie.

Ni mu gihe Davido, Diamond Platnumz, Soolking, Suldan Seeraar, Burna Boy, Black Sherif, Asake utegerejwe i Kigali, Wizkid, Olamide, Wegz, Nordo, Tyler ICU, Adekunle Gold na Buju bahatanye igihembo mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo (Best Male Artist).

Producer Element wo muri 1: 55Am ahataniye igikombe mu cyiciro cya Producer w'umwaka w'indirimbo z'amajwi w'umwaka (Music Producer of the year), aho ahatanye na Master KG, Lizer Classic wo muri Tanzania, Dj Maphorisa wo muri Afurika y'Epfo, Andre Vibes, Nessim Pan Production wo muri Uganda, Guilty Beatz, Soufian Az, Magic Sticks, Yogo beats wo muri Nigeria, S2kizzy ndetse na Masterkraft.

Mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (Best New Artist) harimo Okkama wo mu Rwanda, Pabi Cooper, Young Stunna, Portable, Camidoh, Blaq Bones, Odumodublvck, Platform, Eli Njuchi, Jzyno, Prince Swanny, Jahshii, Shalipopi, Seyi Vibez ndetse na Jahllano.

Mu 2022, ibi bihembo byari bihatanyemo Producer Element, umuhangamideli Sonia Mugabo, umuhanzikazi Yous and Yakuza ukorera umuziki mu Bubiligi na Nkotanyi Fleury. Meddy na Okkama ntibari ku rutonde rw'abari bahatanye.

Ibi bihembo byatangiwe gutangwa mu 2015. Hagamijwe gushyigikira iterambere ry'abahanzi bo muri Afurika harebwa ibyiciro bitandukanye no hanze ya Afurika.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134340/meddy-okkama-na-element-mu-bahataniye-ibihembo-african-entertainment-awards-usa-134340.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)