Messi ahangayikishije Inter Miami #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu ukomoka muri Argentine ukinira Inter Miami muri USA ahangayikishije iyi kipe kubera imvune.

Uyu mukinnyi wari umaze ibyumweru bibiri adakina kubera imvune, ntabwo byaraye bimworoheye ubwo yasohokaga mu kibuga n'igice cya mbere kitarangiye kubera imvune.

Ni mu mukino ikipe ye yaraye inyagiyemo na Toronto FC kuri DRV PNK Stadium ibitego 4-0.

Messi yaje kuva mu kibuga ku munota wa 37 kubera imvune yagiriye muri uyu mukino.

Umutoza w'iyi kipe, Tata Martino yavuze ko afite imvune ku kuguru kw'iburyo ya kera imuzengeraza kandi ubwo yari mu ikipe y'igihugu bakoze isuzuma baburamo ikintu.

Ati "ni imvune ya kera imuzengera. Yanyuze mu cyuma ubwo yari mu ikipe y'igihugu ariko babura imvune, twamukuyemo kugira ngo bitaba bibi cyane."

Biteganyijwe ko Messi atazakina umukino wo ku Cyumweru bazakinamo na Orlando City.

Messi akomeje kwibasirwa n'imvune



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/messi-ahangayikishije-inter-miami

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)