Miss Iradukunda Liliane agiye gukora ubukwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iradukunda yari mu Magana y'abantu yatashye ubukwe bwa Ishimwe Dieudonne na Iradukunda Elsa bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023 mu Intare Conference Arena.

Ibirori byo kwakira abatumiwe byabanjirijwe no gusezerana imbere y'Imana mu muhango wayobowe na Rev. Alain Numa wo mu Itorero Shiloh Prayer Mountain church.

Uyu mukozi w'Imana ni nawe wabatije mu mazi menshi Iradukunda Elsa mbere y'uko asezerana kubana akaramata na Prince Kid bamaze igihe bakundana.

Ubwo imihango y'ubukwe yaganaga ku musozo, Iradukunda Elsa yasezeye ku bakobwa b'inshuti ze babyirukanye maze yifashishije ururabo ahitamo ugomba kuzatera ikirenge mu cye.

Iradukunda Elsa yabashije gusimbuka asumba bagenzi be aba ariwe wakira ururabo, ariko bisa n'aho rwaciye mu ntoki Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019.

Muri aba bakobwa kandi bahanganiraga kuvamo umwe uzatera ikirenga mu cya Miss Elsa, harimo Martina Albera ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), abavandimwe ba Miss Elsa, inshuti ze n'abandi bamaze igihe baziranyi.

Miss Iradukunda Liliane akimara kwakira ururabo yasanganiye umukunzi we witwa Imfura Kennya barahoberana by'akanya kanini, ndetse umusore yabaye nk'utera ubuse ameze nk'ushaka kwambika impeta umukunzi we yihebeye, ariko ntibyabaye.

Miss Iradukunda Elsa yahise abasanganira arabahobera abereka y'uko atewe ishema n'uyu muryango mushya ugiye kwihuza ukureka ibirori imiryango.

Ni gacye Miss Iradukunda Liliane yerekanye mu itangazamakuru umukunzi we. N'iyo yamushyiraga ku mbuga nkoranyambaga ntiyifuzaga ko bigarukwaho.

Ariko imiryango yombi irabizi! Muri Nyakanga 2022, yifashishije konti ya Instagrama ye, Iradukunda yabwiye Kenny ko amukunda. Ati 'Mukundwa ndagukunda.'

Kuva icyo gihe abantu batangiye gucyeka ko aba bombi bakundana byeruye, ariko bamwe bagashidikanya.

Byashimangiwe n'uko kuri Saint Valentin ya tariki 14 Gashyantare 2023, Iradukunda yifurije Kenny kugira umunsi mwiza w'abakundanye. Yagize ati 'Umunsi mwiza wa St Valentin.'

Uyu mukobwa yakunze kumvikanisha ko Kenny ariwe muntu yishimira kurusha abandi, kandi akifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza urwo yamukunze.

Anifashishije urubuga rwa Tit Tok yagiye agaragaza ibihe by'umunezero n'urwibutso yagiye agirana n'uyu musore.



Miss Iradukunda Liliane yasigiwe 'igifunguzo' agaragaza ko yiteguye kurushinga na Imfura Kenny



Muri Nyakanga 2022, nibwo 'bwa mbere' Iradukunda yagaragaje umukunzi we


Iradukunda yakunze kugaragaza ko Kenny ariwe musore waruse abandi bose yamenye 


Rutayisire Eric uyobora Forzza Bet niwe wasabye umugeni, amusabira Prince Kid


Mushyoma Joseph washinze East African Promoters (EAP) ni we 'Parrain' wa Prince Kid



Iradukunda Elsa yasigiye igifunguzo iradukunda Liliane agaragaza ko atewe ishema nawe



Prince Kid na Miss Elsa basezeranye imbere y'Imana biyemeza kubana gikirisitu











Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133917/miss-iradukunda-liliane-agiye-gukora-ubukwe-133917.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)