Mitima wa Rayon byamurenze akibona telefoni imuhamagara bwa mbere mu Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo guhamagarwa bwa mbere mu Ikipe y'Igihugu Amavubi, myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac yarishimye, avuga ko ari amata yabyaye amavuta.

Ntabwo yari mu bakinnyi 25 bahamagawe kwitegura umukino usoza itsinda L mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika u Rwanda ruzakiramo Senegal.

Nyuma yo guhamagara benshi bagiye bibaza impamvu uyu mukinnyi uhagaze neza mu bwugarizi bwa Rayon Sports atahamagawe, hari n'abatangiye gutebye ku mbuga nkoranyambaga nkoranyambaga bavuga ko ashobora kuba ari umunyamahanga.

Nyuma nibwo Mugisha Bonheur na Manzi Thierry ba Al Ahli Tripoli yo muri Libya bavuyemo basimbuzwa Niyonzima Olivier Seif wa Kiyovu Sports na Mitima Isaac wa Rayon Sports.

Abajijwe uko yakiriye guhamagarwa bwa mbere, yavuze ko ari inzozi zibaye impamo kuko buri mukinnyi wese aba yifuza gukinira ikipe y'igihugu.

Ati "Ni iby'agaciro cyane, ni inzozi ziba zibaye impamo, buri mukinnyi wese w'Umunyarwanda aba yifuza guhagararira igihugu cye, bimbayeho kandi ndabishima cyane, ni ugukomeza gukora kugira ngo aha hantu simpave ahubwo mpahore."

Team Manager wa Rayon Sports, Mujyanama ni we wamuhamagaye amubwira ko igihugu cyamwitabaje.

Ati "Nahamagawe na Team Manager w'ikipe yanjye (Mujyanama) ambwira ko Emery (team manager w'Ikipe y'Igihugu) yamuhamagaye amubwira ko ngomba gusanga abandi, ni iby'agaciro rero."

Yavuze kandi ko kuba yarahamagawe nyuma ntacyo bivuze ko igihe cyose yiteguye gutanga imbaraga ze ku bw'u Rwanda rwamubyaye.

Ati "Yego byari byatinze ariko narabyishimiye igihe cyose njye mba niteguye guhagararira igihugu cyanjye, nahamagarwa bwa nyuma cyangwa mbere ibyo ntacyo bivuze, ni ibyishimo kuza hano, igisigaye ni ugushyiramo imbaraga zanjye."

Amavubi azakina na Senegal tariki ya 9 Nzeri 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ni umukino udafite icyo uvuze cyane kuko u Rwanda rwamaze kubura itike.

Mitima Isaac yishimiye guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y'igihugu Amavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mitima-wa-rayon-byamurenze-akibona-telefoni-imuhamagara-bwa-mbere-mu-mavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)