Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2023 mu kiganiro kirambuye n'itangazamakuru cyabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Ni nyuma y'iminsi mike yari ishize East African Promoters itegura ibi bitaramo itangaje ko bigiye kongera kuba imbona nkubone nyuma ya 2019, aho byasojwe n'igitaramo cya Diamond wo muri Tanzania cyabereye muri Parkingi ya Sitade Amahoro.
Kuri iyi nshuro abahanzi umunani nibo bazaririmba muri ibi bitaramo barimo: Bruce Melodie, Bushali, Alyn Sano, Chriss Eazy, Riderman, Niyo Bosco, Bwiza ndetse na Afrique .
Kuva ibi bitaramo byatangiye kuba ni ubwa mbere Bwiza, Afrique, Alyn Sano, Chriss Eazy na Bushali bagiye kubiririmbamo. Ni mu gihe Bruce Melodie na Riderman babiririmbyemo mu bihe bitandukanye.
Ibi bitaramo bizatangira mu Karere ka Musanze ku wa 23 Nzeri 2023, bizakomereza mu Mujyi wa Huye ku wa 30 Nzeri 2023, i Ngoma bizahagera ku wa 7 Ukwakira 2023 n'aho ku wa 14 Ukwakira 2023 ibi bitaramo bizabera mu Mujyi wa Rubavu mu Burengarazuba bw'u Rwanda.
Ibi bitaramo kandi bizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2023 ri nacyo gitaramo cya nyuma kizabishyiraho akadomo.
Ni igitaramo kinini cyagutse kizaririmbamo abahanzi kugeza ubu bitaratangazwa. Mu 2019, igitaramo nk'iki cyaririmbyemo umunyamuziki Diamond wo muri Tanzania.
Kuri Mushyoma Joseph washinze East African Promoters (EAP), avuga ko mu gihe kiri imbere bazatangaza imigendekere y'iki gitaramo cya nyuma.
Umukozi Ushinzwe Imenyakanishabikorwa muri Sosiyete ya MTN Rwanda, Saint Hillary, yabwiye itangazamakuru ko binjiye muri Iwacu Muzika Festival kubera ko iki gikorwa bakibona nk'idarapo no kwiyemeza 'kuzamura uruganda rw'umuziki mu Rwanda'.
Yavuze ko umuziki ari kimwe mu bintu bishimisha abantu benshi, kandi nka MTN biteguye gukomeza guteza imbere abahanzi. Ati "Tugomba kugira uruhare mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda, yaba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga."
Saint Hillary yavuze ko bafite Application zirimo Ayoba, MTN Yello Tv n'izindi 'dutekereza ko zafasha ubuhanzi mu Rwanda gutera imbere'.
Yumvikanisha ko ubufatanye bagiranye na East African Promoters bushingiye ku iterambere ry'umuziki w'u Rwanda no gufunguka kw'andi marembo.
Ati "Ibi biri mu mpamvu zatumye twiyemeza gukorana na East African Promoters. Kubera intego bafite no kuba bamaze imyaka myinshi mu muziki. Rero tubona nk'urubuga rwiza mu guteza imbere umuziki no guteza imbere ubuhanzihano mu Rwanda."
Yavuze ko nka MTN bazi neza ko hari impano nyinshi mu Rwanda, kandi iyo urebye ku Isi hose hari bahanzi bari gukora umuziki bubakiye ku njyana ya Afrobeat, Afro fusion n'izindi.
Saint Hillary avuga ko binyuze mu Iwacu Muzika Festival hagomba gushakishwa impano zo gushyigikira nk'uko bigenda mu bindi bihugu
Yavuze ko nka MTN bizerera mu mpano nshya, avuga ko atari umwaka umwe bagiye gukorana na Iwacu Muzika Festival ahubwo 'n'igihe cy'imyaka itanu iri imbere'. Saint anavuga ko nyuma y'iyi myaka hazatekerezwa uko ubufatanye bwakomeza.
Umuhanzi Bruce Melodie uzaririmba muri ibi bitaramo yashimye MTN ku bwo gutera inkunga ibi bitaramo, avuga ko 'dusanzwe dukorana'.
Yavuze ko imyaka ine ishize aririmbira mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, asaba abafana be n'abakunzi b'umuziki kwitegura kuzatarama n'aba bahanzi umunani.
Yunganirwa n'umuraperi Riderman avuga ko kuba MTN yateye inkunga iki gikorwa ari ibintu byo kwishimira.
Riderman wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko we na bagenzi be 'tuzakora ibishoboka byose kugirango abanyarwanda bishime ndetse tuzakora n'ibishoboka kugirango abaterankunga bose bicaye hano wa Iwacu Muzika Festival n'abo bazishime kandi bumve bafite ishema ry'uko bifatanyije n'abahanzi Nyarwanda ndetse na EAP mu kwamamaza ibikorwa by'abo."
Umukozi Ushinzwe Imenyakanishabikorwa muri MTN, Saint Hillary, yatangaje ko MTN irajwe ishinga no guteza imbere abahanzi Nyarwanda biri mu mpamvu zatumye yiyemeza kwinjira muri Iwacu Muzika Festival
Umuyobozi w'imirimo rusange muri Rwanda Forensic Institute, Habyarimana Ildephonse, yavuze ko binyuze muri MTN Iwacu Muzika Festival bazasobanurira abaturage serivisi batanga zirimo gupima ADN n'ibindi
Mushyoma Joseph [Boubou] yatangaje ko abahanzi bo mu Ntara bazahabwa umwanya wo kuririmba muri ibi bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival'ÂUmuraperi Riderman yishimiye ko MTN yateye inkunga 'Iwacu Muzika Festival', avuga ko bigiye gufasha cyane abahanzi
Umuhanzi Chriss Eazy yavuze ko "Twiteguye gutanga ibyiza byose dufite ku bantu bose tuzabana"
Alyn Sano yavuze ko yahoze yifuza guhurira ku rubyiniro n'abahanzi bakuru mu muziki. Avuga ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bafana be
Umuraperi Bushali yashimiye kuba ibi bitaramo bigiye kongera kuba-Avuga ko ari ubwa mbere agiye kwigaragaza muri ibi bitaramo bizagera mu NtaraÂ
Bruce Melodie yashimye MTN ku bwo guherekeza ibi bitaramo, avuga ko yiteguye gususurutsa abafana beÂ
Niyo Bosco yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo muri ibi bitaramo bizaba mu buryo bwa Live. Avuga ko yishimiye kuba agiye guhurira ku rubyiniro na bagenzi be
Umuhanzikazi Bwiza avuga ko kuba agiye kuririmba muri ibi bitaramo ku nshuro ye ya mbere ari ibyo kwishimira. Ati "Nishimiye ko nanjye kuri iyi nshuro nagiriwe icyizere."
Afrique yavuze ko yiteguye kwitwara neza ku buryo azajya ahora agaruka ku rutonde rw'abaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festval
Â
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro n'abanyamakuru
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com