Ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu Saa Tatu z'ijoro kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye haberaga umukino Senegal yari yakiriyemo Amavubi.
Impamvu Senegal yari yakiririye mu Rwanda ni ukubera ko umukino ubanza u Rwanda narwo rwawakiririye muri Senegal nyuma y'ubwumvikane bw'ibihugu byombi.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, igitego cya Senegal n'icyo cyabonetse mbere ku munota wa 66 gitsindwe na Lamane Camara naho icyo kwishyura ku ruhande rw'u Rwanda kiboneka ku munota wa 90+4 gitsinzwe na Niyonzima Olivier Seif akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri.
Muri iri tsinda L, ikipe y'igihugu ya Senegal niyo yazamutse ari iya 1 naho Mozambique aro iya 2 .
Abatoza b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda , Amavubi bagateganyo barimo Gérard Buscher na Seninga InnocentÂ
Rwarutabura usanzwe ufana Rayon Sports yari yitabiriye umukinoÂ
Umuzamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe na myugariro wa APR FC Nshimiyimana Yunnusu bicaye mu bafana
Abafana ba Senegal bari baje kuri uyu mukinoÂ
Umutoza wa Mukura VS areba umukinoÂ
Perezida wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji areba umukinoÂ
Umutoza wa Bugesera FC, Eric Nshimiyimana nawe yari yaje kuri uyu mukinoÂ
Uyu mukino ntabwo wari witabiriwe n'abafana benshi muri sitadeÂ
Gerard Buscher aganira na kapiteni w'Amavubi, DjihadÂ
Abakinnyi b'Amavubi bari ku ntebe y'abasimbura mu minota ya nyuma y'umukino bari bahagurutse bareba ahava igitegoÂ
Abafana b'Amavubi baramwenyuye nyuma yo kubona igitego cyo kwishyuraÂ
Byiringiro Lague yagerageje uburyo bwinshi muri uyu mukino gusa ntiyahirwa ngo abone igitegoÂ
Ntwari Fiacre nyuma yo gutsindwa igitegoÂ
Mutsinzi Ange aganira na Niyonzima Olivier Sefu nyuma y'umukinoÂ
Abakinnyi b'Amavubi bakomera amashyi abafana nyuma y'umukinoÂ
Abakinnyi ba Senegal baririmba indirimbo yubahiriza igihuguÂ
Abakinnyi b'Amavubi baririmba indirimbo yubahiriza igihuguÂ
Abakinnyi 11 b'Amavubi bari babanje mu kibugaÂ
Abakinnyi 11 ba Senegal bari babanje mu kibugaÂ
Umwe mu bakobwa baje kureba uyu mukino yambaye mu buryo butangaje
Mugenzi Faustin usanzwe ari umunyamakuru niwe wari umushyushya rugamba kuri uyu mukinoÂ
Niyonzima Olivier Sefu yishimira igitegoÂ
Nicolas Sebwato usanzwe afatira Mukura VS areba umukinoÂ
AMAFOTO: Ngabo Serge-Inyarwanda.comÂ