MU MAFOTO 100: Injira mu mukino wa Senegal n'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu Saa Tatu z'ijoro kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye haberaga umukino Senegal yari yakiriyemo Amavubi.

Impamvu Senegal yari yakiririye mu Rwanda ni ukubera ko umukino ubanza u Rwanda narwo rwawakiririye muri Senegal nyuma y'ubwumvikane bw'ibihugu byombi.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, igitego cya Senegal n'icyo cyabonetse mbere ku munota wa 66  gitsindwe  na Lamane Camara naho icyo kwishyura ku ruhande rw'u Rwanda kiboneka ku munota wa 90+4 gitsinzwe na Niyonzima Olivier Seif akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri.

Muri iri tsinda L, ikipe y'igihugu ya Senegal niyo yazamutse ari iya 1 naho Mozambique aro iya 2 .


Abatoza b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda , Amavubi bagateganyo barimo Gérard Buscher na Seninga Innocent 



Rwarutabura usanzwe ufana Rayon Sports yari yitabiriye umukino 







Umuzamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe na myugariro wa APR FC Nshimiyimana Yunnusu bicaye mu bafana



Abafana ba Senegal bari baje kuri uyu mukino 


Umutoza wa Mukura VS areba umukino 



Perezida wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji areba umukino 






Umutoza wa Bugesera FC, Eric Nshimiyimana nawe yari yaje kuri uyu mukino 








Uyu mukino ntabwo wari witabiriwe n'abafana benshi muri sitade 




Gerard Buscher aganira na kapiteni w'Amavubi, Djihad 


Abakinnyi b'Amavubi bari ku ntebe y'abasimbura mu minota ya nyuma y'umukino bari bahagurutse bareba ahava igitego 





Abafana b'Amavubi baramwenyuye nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura 










Byiringiro Lague yagerageje uburyo bwinshi muri uyu mukino gusa ntiyahirwa ngo abone igitego 






Ntwari Fiacre nyuma yo gutsindwa igitego 



Mutsinzi Ange aganira na Niyonzima Olivier Sefu nyuma y'umukino 




Abakinnyi b'Amavubi bakomera amashyi abafana nyuma y'umukino 











Abakinnyi ba Senegal baririmba indirimbo yubahiriza igihugu 



Abakinnyi b'Amavubi baririmba indirimbo yubahiriza igihugu 




Abakinnyi 11 b'Amavubi bari babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba Senegal bari babanje mu kibuga 






Umwe mu bakobwa baje kureba uyu mukino yambaye mu buryo butangaje





Mugenzi Faustin usanzwe ari umunyamakuru niwe wari umushyushya rugamba kuri uyu mukino 


Niyonzima Olivier Sefu yishimira igitego 





Nicolas Sebwato usanzwe afatira Mukura VS areba umukino 


AMAFOTO: Ngabo Serge-Inyarwanda.com 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134226/mu-mafoto-100-injira-mu-mukino-wa-senegal-namavubi-wagaragayemo-abakobwa-bikimero-134226.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)