Mu mukino watangiye nta nkuru Rayon Sports ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu ni umukino wabaye kuri iki cyumweru saa kumi nebyiri n'iminota 25 kuri Kigali Pelé Stadium. 

Ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya niyo yari yakiriye uyu mukino nyuma yaho iwabo bagize ikibazo cy'imvura nyinshi n'umuyaga bigahitana ubuzima bw'abaturage benshi cyane,abandi bakaburirwa irengero ndetse n'ibikorwa remezo bugasenyuka.

Ubundi uyu mukino waruteganyijwe saa kumi nebyiri zuzuye ariko uza gutangira utinze bitewe nuko muri sitade hari hari abantu benshi kandi hari hemewe abantu 30 ku ruhande rwa Al Hilal na 30 ku ruhande rwa Rayon Sports naho abanyamakuru bemerewe aro 50 gusa.

Nyuma yuko abantu basohowe umukino ugarangira ikipe ya Al Hilal Benghazi yatangiye isatira kuko ku munota wa 2 gusa babonye kufura iterwa neza Kevin Eze ariko ba myugariro ba Rayon Sports baratabara bashyira umupira muri koroneri.

Umukino wakomeje gukinwa wihuta cyane kuko ikipe buri kipe yageraga imbere y'izamu ry'indi mu minota micye cyane. Ku munota wa 8 Kalisa Rashid yagerageje kurekura ishoti ariko rinyura kure y'izamu.

Umuzamu wa Rayon Sports wari wabanje mu kibuga, Hakizimana Adolphe yaje kugira ikibazo cy'imvune ku munota wa 13 amburwa na Hategekimana Bonheur.

Amakipe yombi yakomeje gukina asatirana gusa Al Hilal ikabona kufura nyinshi z'iri ahantu heza nkaho Ganijuru Elie yayikoreye Osamah ariko Adrees ayitera nabi cyane .

Ku munota wa 37 Rayon Sports yashoboraga gutsinda igitego aho Mitima Isaac yazamukanye umupira yiruka avuye inyuma ariko ageze imbere y'izamu yirangaraho arawutakaza.

Igice cya mbere kigiye kurangira abakinnyi Rayon Sports bisirisimbije imbere y'izamu bashaka igitego ariko kirabura bituma amakipe yombi ajya kuruhuha bikiri 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Al Hilal ikomeza gusatira ariko ntibigire icyo bitanga. Kuwa 48 umukinnyi ukina mu kibuga hagati ha Rayon Sports, Kalisa Rashid yarekuye ishoti riremeye ariko rikubita igiti cy'izamu.

Nyuma y'iminota 3 gusa Rayon Sports yahise ibona penariti aho myugariro wa wa Al Hilal yakojeje intoki ku mupira warufitwe na Esenu mu rubuga rw'mahina,yahise iterwa neza Heltier Luvumbu Nzinga aba yiteretse mu nshundura igitego cya 1 kiba kirabonetse.

Rayon Sports ikimara gutsinda igitego yatangiye gukinira inyuma y'ugarira cyane bituma Al Hilal ariyo itangira gusatira ndetse inabona uburyo imbere y'izamu nkaho ku munota wa 70 Alkarami yarekuye ishoti riremeye ariko rinyura impande y'izamu gato cyane.

Kuwa 84 Al Hilal Benghazi yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Ezzeddin Elmarmi. 

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, taliki 30 kuwa 5 w'icyumweru gitaha nibwo hategerejwe umukino wo kwishyura uzaba wakiriwe na Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium n'ubundi.

Heltier Luvumbu Nzinga watsinze igitego cya Rayon Sports 

Al Hilal Benghazi yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134732/mu-mukino-watangiye-nta-nkuru-rayon-sports-yamburiwe-nzira-134732.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)