Mubifate nk'amakipe ni abafana baba bahanganye ariko abakinnyi nta kibazo - Melodie ku ihangana rye na The Ben #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nyarwanda Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yavuze ko nta hangana abona hagati ye cya Mugisha Benjamin [The Ben] kuko buri umwe afite ubwoko bw'umuziki akora, ibyongeye kuri ibyo ngo aramwubaha nka mukuru we.

Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga hari ihangana cyane cyane rishingiye ku bakunzi b'aba bahanzi aho bifashisha amafoto yabo bakabagereranya, abandi bibaza umuhanga kurusha undi ndetse hari n'abadatinya no kuvuga ko haba hari ikibazo hagati yabo.

Ibi kandi bamwe bakaba bavuga ko umwe akorayigana undi aho nka Melodie aheruka guha impano y'imodoka umugore we Katerine yo mu bwoko bwa V8 ubwo yari yagize isabukuru y'amavuko, nta minsi 3 irashira na The Ben ahaye umugore we Uwicyeza Pamela impano y'imodoka yo bwoko bwa Range Rover.

Iri hangana ryagiye rikura umunsi ku munsi nyamara abahanzi bo ushobora gusanga nta n'ikibazo bafitanye, ryageze no mu Itangazamakuru aho bamwe usanga bashinjanya cyangwa bakekana amababa bitewe n'uwo umwe yaba ashyigikiye, ubu byabaye 'Team B vs Team B'.

Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, Melodie yavuze ko nta kibazo afitanye na The Ben ndetse amwubaha nka mukuru we wamutanze mu kibuga, kandi banakora ubwoko bw'umuziki utandukanye.

Ati 'Njyewe rero ntabwo mbibamo, ndahuze mu kazi ariko sinabibona, abafana bagira uko babona ibintu. Byari kuba ari ikibazo ari njye ubirimo, ni nka Mukuru wanjye, hari ahantu abarizwa nanjye mfite aho mbarizwa.'

'The Ben ni umuhanzi ukora indirimbo z'urukundo, njyewe ndi umuhanzi ukora indirimbo z'isi urebye neza. Nta kintu na kimwe cyagakwiye kuba kiduhanganisha."

Yakomeje avuga ko ari nka kumwe abafana b'amakipe baba bahanganye kandi abakinnyi bo nta kibazo bafitanye. Ati "Mubifate nk'amakipe, buriya abakinnyi nta kibazo bagirana, ahubwo ikibazo kiba mu bafana.'

Bruce Melodie avuze ibi kandi mu gihe umujyanama we Coach Gael aheruka gushinjwa kuba yarashatse kwica ibitaramo The Ben afite mu Burundi tariki ya 30 Nzeri na 1 Ukwakira 2023.

Bruce Melodie yavuze ko nta hangana riri hagati ye na The Ben
The Ben arabarizwa mu Burundi aho afite ibitaramo bibiri



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mubifate-nk-amakipe-ni-abafana-baba-bahanganye-ariko-abakinnyi-nta-kibazo-melodie-ku-ihangana-rye-na-the-ben

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)