Mugisha Franois Master yagarutse ku byo kugu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivugiye mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu ku biro bya Rayon Sports biherere Kimihurura. Ni ikiganiro cyitabiriwe n'umutoza wungirije w'iyi kipe na Mugisha Master, kapiteni wungirije. 

Mugisha François Master usanzwe ari Kapiteni wungirije, yemeza ko ikipe yiteguye gutanga buri kimwe kugira ngo bahe ibyishimo abafana b'ikipe.

Ati" Uyu ni umukino buri mukinnyi azi agaciro kawo. Abakinnyi benshi ibyo bintu twagiye tubyumva, gusa ikipe nka Rayon Sports iyo igiye gukina umukino nk'uyu, ntabwo habura amakuru yo kuvuga ko abakinnyi bariye, umukino wagurishijwe n'ibindi. Icya mbere ni ugutunganya abakinnyi mu mutwe bakagira intego. Kugurisha umukino no kugurisha ibyishimo by'abafana bose ba Rayon Sports".

Mugisha Master kandi nk'umukinnyi wari muri Rayon Sports ubwo iheruka mu matsinda, yavuze ko uyu mwaka nabwo bishoboka cyane. Ati" Ikipe ya kiriya gihe yari imeze neza, ndetse n'ikipe dufite ubu nayo imeze neza. Twizeye ko buri mukinnyi wese azatanga ibyo afite, bingana n'ubushobozi bwe kugira ngo tubashe gutanga ibyishimo."

Rayon Sports irakina na Al-Hilal Benghazi kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade ya Kigali Pele Stadium ku isaha ya saa 18:00 PM. Ni umukino wo kwishyura aho umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.


">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134898/mugisha-francois-master-yagarutse-ku-byo-kugurisha-rayon-sports-video-134898.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)