Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha-RIB, mu biganiro n'abaturage b'Umurenge wa Kibangu, Akagari Jurwe rwabakanguriye kumenya uburyo bwiza bwo kubungabunga ibimenyetso bw'uwakorewe ihohoterwa kugirango bizakoreshwe mu itangwa ry'ubutabera. Byagarutseho ubwo urwego rwari mu bukangurambaga bwo gusobanura serivisi zitangirwa muri Isange One Stop Centre 48 ziri mu Gihigu.
Umuhuzabikorwa wa Isange one Stop Center muri RIB, avuga ko iyo umuntu akorewe ihohoterwa yihutira kugana Isange kugirango afashwe byihuse ibimenyetso bitarasibangana.
Yagize Ati' Iyo umuntu, yaba mukuru cyangwa umuto akorewe ihohoterwa yihutira kugana Isange one Stop Centre kugirango afashwe byihuse ibimenyetso bikenewe bitarasibangana'.
Yongeyeho ko uwasambanyijwe cyangwa uwakorewe irindi hohoterwa adakwiye kubihishira kuko bishobora kumwambura ubuzima hagamijwe guhishira uwakoze ihohoterwa.
Bamwe mu baturage bavuga ko hari ibyabaga abantu bakiyunga nyuma bakazashoza imanza, wenda uwatewe inda yaranabyaye. Bavuga ko basobanukiwe neza ko buri wese ufite amakuru y'ibyabaye ashobora kuyatanga cyangwa se akanatanga ikirego.
Mutamuriza Beatrice yagize ati' Njyewe sinarinzi ko hari urwego nk'uru ku bantu bakorerwa ihohoterwa, ariko turabimenye ku buryo ibimenyetso tugiye kuzajya tumenya ko mu gihe umwana afashwe agahohoterwa tugomba kumwihutana bigafatwa bikarindwa neza'.
Murekezi Jean Paul, avuga ko hari abantu bakoraga ibyaha batazi ko bashobora kubiryozwa. Ati' Hari abantu bakoraga ibyaha batazi ko bashobora kubiryozwa, ariko ubu ubwo tubimenye uzajya akora ikosa agomba kumenya ko amategeko abereyeho twese. Ikindi kandi tumenye ingaruka zatugeraho mu gihe twahishiriye abakoze ihohotera'.
Uru rwego-RIB, rwibutsa abaturage ko uwahohoterwa agasambanywa cyangwa agakorerwa irindi hohoterwa agomba kwihutira kugana kuri isange kugirango ibimenyetso bigaragara bibungabungwe bizakoreshwe hatangwa ubutabera kuwahohotewe. Abaturage bibukijwe kandi ko kudatanga amakuru uyazi bifatwa nko guhishira icyaha bikururira uwabikoze kuba umufatanyacyaha ushobora kubihanirwa.
Akimana Jean de Dieu