Musanze : Hatunzwe agatoki ubuyobozi bw'ikigega 'SPF' mu kunyereza umutungo hakabura imbuto y'ibirayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyamuryango b'amakoperative yibumbiye mu kigega 'SPF' gifasha abahinzi kubatuburira imbuto y'ibirayi, barinubira imikoreshereze mibi y'umutungo wabo aho bavuga ko ushobora kuba ugenda unyerezwa buhoro buhoro na bamwe mu banyamuryango barimo abayobozi bayo.

Ikigega, SPF, gihuza amakoperative y'abahinzi b'ibirayi bo mu turere twa Musanze , Burera na Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru ndetse n'ayo mu Karere ka Nyabihu na Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba.

Bamwe mu banyamuryango b'iki kigega baganiriye n'ikinyamakuru ISONGANEWS.COM dukesha iyi nkuru, bavuze ko kuva batangirana n' icyo kigega, ubwo batangaga umugabane shingiro w'ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250.000 frw) ngo nta na rimwe barahabwa inyungu kuri ayo mafaranga bakibaza niba batunguka bikabayobera.

Bavuga kandi ko umutungo w' icyo kigega wayobejwe na Perezida witwa Karegeya Appolinaire n'ushinzwe imikorere n'imicungire yacyo ( Manager ), ubu bivugwa ko yamaze gusezera akigira ku mugabane w'Uburayi.

Umwe muri bo yagize ati ' Twakomeje kwibwa tureba , tukicecekera ariko igihe kirageze ngo duhaguruke , tubishyire hanze, turwanire uburenganzira bwacu n'inyungu zacu.'
Mugenzi we yagize ati ' Nk'ubu icyo kigega cya SPF kimaze imyaka ine giterwa inkunga na Leta ibinyujije muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi (MINAGRI) kandi iyo nkunga ikaba itubutse kuko buri mwaka ngo hashyirwamo milliyari imwe n'ibihumbi magana atanu (1.000.500.000 frw ) kandi hakaba hashize imyaka ine itangwa ariko amenshi akigira mu mifuka ya bamwe.'

Bivugwa ko Karegeya Appolinaire ukiyoboye, amaze kwigwizaho imitungo y' inzu nyinshi mu Mujyi wa Musanze no mu Mirenge ya Nyange na Kinigi , amasambu n' imodoka nziza ndetse n'uwari Manager witwa Mbarushimana Salomon bivugwa ko yamaze gusezera no gusohoka mu gihugu akigira i Burayi.

Aba banyamuryango kandi batunga agatoki uyu muyobozi wabo Karegeya ko abayoboza inkoni y'icyuma kuko ushatse kugira ibibazo byinshi ababaza bamuhindura nk'umusazi ndetse bamwe bagakangishwa guhagarikwa, abandi bakemeza ko nta bumenyi buhagije afite bwo kubayobora kuko nta mashuri na mba azwi yize.

Ibi byateje ingaruka mbi zo kubura ku imbuto y'ibirayi muri aka gace gakunze kweramo ibirayi byinshi ku buryo hari na bamwe mu baturage bahisemo kureka kubihinga bakihingira urubingo abandi bagahinga itabi aho babihingaga.

Byatumye n'ibiciro ku masoko bizamuka cyane kuko ibirayi ubu biri kwigondera umugabo bigasiba undi kuko mu Kinigi na Musanze yose hasanzwe hafatwa nk'ikigega cy'igihugu mu birayi ubu biri kugura hagati ya 750 na 850 ku kilo kimwe naho Kigali ho bikajya hagati ya 1000 na 2000.

Karegeya Appolinaire uvugwa muri iki kibazo ubwo twamubazaga kuri iki kibazo yavuze ko kuba ibirayi biri guhenda byaturutse ku mihindagurikire y'ikirere n'ibiza byibasiye igihugu ariko ko bafite ingamba zo gukemura iki kibazo.

Yagize ati 'Impamvu y'ihenda ry'ibirayi ni imihindagurikire y'ibihe by'umwihariko ibiza byibasiye Intara y'Amajyaruguru n'iy'Iburengerazuba muri Gicurasi uyu mwaka. Icyo gihe abahinzi bari bafite ibirayi mu mirima byarahombye ku kigero cya 80% nyuma y'aho bitwawe n'amazi, ibisigaye urubura rurabicoca.'

'Ibyo byabaye by'umwihariko mu Mirenge ya Nyange na Kinigi mu gihe byari byitezwe ko bazasarura muri Kamena na Nyakanga. Icyo kivuyeho haje izuba rihera muri Kamena rigeza mu itangiriro za Nzeri. Abashyize imbuto mu butaka icyo gihe aho kumera yahiriye mu butaka kubera ko imvura ya Nyakanga itabonetse.

Akomeza agira ati 'Kugeza uyu munsi umusaruro w'ibirayi ntawo dufite bitewe n'izo mpamvu ebyiri, ari cyo gituma n'ibiciro bigenda bizamuka, ariko mu meza make ari imbere ibirayi bizaba byabonetse ibihe nibigenda neza n'ibiciro bigabanyuke.'

Umukozi wa RAB , Dr. Rucagu yijeje abahinzi ko hari umushinga uteganijwe kuzakorana n'abahinzi mu kubagezaho amafaranga azabafasha kugura ibikoresho byo kwifashisha mu kuhira ; mu gihe Umutesi Solange nk'uwaruhagarariye MINAGRI , yavuze ko kuba ubuhinzi bufite ubwishingizi bizatuma n'ibigo by'imari bishobora gutanga inguzanyo, bityo n'umuco wo kuzigama ukazamuka.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Musanze-Hatunzwe-agatoki-ubuyobozi-bw-ikigega-SPF-mu-kunyereza-umutungo-hakabura-imbuto-y-ibirayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)