Musanze : Imiryango 110 yagizweho ingaruka n'ibiza yahawe inkunga na Croix Rouge basabwa kutayipfusha ubusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bo mu Mirenge ya Kimonyi Muko na Nkotsi mu Karere ka Musanze bagera ku 180 bagizweho ingaruka n'ibiza, bahawe inkunga y'amafaranga na Croix Rouge y'u Rwanda basabwa kuyakoresha icyo bayaherewe aho kuyapfusha ubusa.

Ni amafaranga yatanzwe kuri uyu wa 12 Nzeri 2023, hifashishijwe ikoranabuhanga rya Mobile Money, aho imiryango 30 yagenewe ibihumbi 200 kuri buri umwe yo gusana amazu yabo ahangiritse cyane, mu gihe indi 80 yagenewe ibihumbi 60 kuri buri mu ryango yo kugura ibiribwa biciriritse mu gihe ibyo bari bafite byangijwe n'ibiza.

Bamwe muri aba baturage bagenewe ubu bufasha bavuga ko biteguye gukoresha neza amafaranga bahawe, ndetse banemeza ko bitumye bigirira icyizere cyo gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Bijyanyinkuru Natalie ni umukecuru w'imyaka 80 yagize ati " Inzu yanjye yasenywe n'ibiza ibirimo byose birangirika, none mbonye ubushobozi bunyunganira kuyisana , ndashaje simpinga ariko ngiye kubona icyo kurya, ndumva nongeye kugira icyizere cyo gukomeza ubuzima neza"

Nsabimana Jean Claude nawe ati" Aya mafaranga mpawe ibihumbi 200 ni ubutabazi bukomeye cyane, ibiza byaransenyeye ngurisha umurima ndubaka gusakara no gukinga birananira, ubu ngiye kugura inzugi nyikinge nkore ibyihutirwa mve mu bukode, Croix Rouge iradutabaye itugaruriye icyizere gikomeye"

Musabimana Venantie we avuga ko yasenyewe n'ibiza akajya mu bukode bw'ibihumbi bitatu ngo nayo kuyishyura byari byaramunaniye, ariko ubu ngo agiye kubona aho yikinga abone n'ibyo kurya.

Yagize ati " Narindi mu bukode bw'ibihumbi bitatu ariko no kubwishyura byarananiye, ngiye kubaka akazu ko kubamo, mbone n'icyo kurya mve mu kwangara, ubuzima buhinduke"

Umukozi muri Croix Rouge y'u Rwanda ukora muri serivisi zo kurwanya no gukumira ibiza no gufasha abo byagizeho ingaruka Niyonizeye Jean Noel, avuga ko inkunga yagenewe iyi miryango, ari iyo kubunganira ku ngaruka bagizweho n'ibiza, anasaba ubuyobozi ubufatanye mu kwigisha abaturage kwirinda no gukumira ibiza bitaraba.

Yagize ati " Inkunga y'amafaranga yahawe imiryango 110 yagizweho ingaruka n'ibiza yatanzwe mu byiciro bibiri, igera kuri 30 yahawe ibihumbi 200 buri wese yo kubunganira kubona bimwe mu bikoresho by'ubwubatsi, indi 80 isigaye buri muryango ugenerwa ibihumbi 60 byo kubafasha kubona ifunguro riciriritse nibura ryabamaza ukwezi"

Akomeza ati "Turabibutsa gukoresha neza inkunga babonye bivana mu ngaruka batewe n'ibiza, tunasaba ubuyobozi ubufatanye mu kwigisha abaturage kwirinda no gukumira ibiza, ariko n'abamaze guhura n'ibyo biza badufashe gutanga inkunga ku bazikwiye"

Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Musanze Ntawumenyumunsi Alphonse, asaba abaturage kwirinda gupfusha ubusa inkunga bahawe, anabizeza ubufatanye mu bisigaye harimo no kubona isakaro ku bamaze kuzamura amazu.

Yagize ati " Tuzakomeza gukurikirana niba inkunga muhawe mwarayikoresheje icyo muyiherewe, ntabwo ari ayo kumarira mu tubari cyangwa ngo muyapfushe ubusa, n'uwo mubona akora ibyo muduhamagare tubikurikirane, tuzakomeza kubagenera n'ubundi bufasha cyane abamaze kuzamura amazu namwe vuba aha murabona isakaro"

Muri Gicurasi 2023 nibwo imvura nyinshi yaguye ibiza byibasira uturere tugera kuri turindwi, bizahaza cyane uturere twa Rubavu, Karongi na Nyabihu, aho Croix Rouge y'u Rwanda yakoze ibishoboka ibagenera ubufasha n'ubutabazi bw'ibanze, mu gihe mu Karere ka Musanze mu Mirenge ya Kimonyi Muko na Nkotsi hatanzwe inkunga ingana hafi miliyoni esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Musanze-Imiryango-110-yagizweho-ingaruka-n-ibiza-yahawe-inkunga-na-Croix-Rouge-basabwa-kutayipfusha-ubusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)