Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w'Abanyarwanda atiyamamaza 2024? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagiranye na Jeune Afrique aho yashimangiye ko ari umukandida mu matora ataha y'Umukuru w'Igihugu ndetse ashima icyizere Abanyarwanda bakomeje kumugirira.

Perezida Kagame ubwo yari abajijwe niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi n'amajwi 99,8% bidashimangira ko azongera guhagararira uyu muryango mu matora y'Umukuru w'Igihugu.

Mu gusubiza yagize ati 'Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw'icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida.'

Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga ku bimaze igihe bivugwa n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi, badahwema kunenga abayobozi bamara igihe kinini ku butegetsi.

Ati ' Unyihanganire ku bijyanye n'Uburengerazuba ariko icyo biriya bihugu bitekereza ntibitureba. Ku bwanjye sinzi ibihura n'indangagaciro zabo. Demokarasi ni iki? Uburengerazuba butegeka abandi ibyo bakwiye gukora?'

'None se iyo batubahirije amahame yabo ubwabo, umuntu yabumva ashingiye kuki? Gushaka kwimurira demokarasi ku bandi, ubwabyo ni ukutubahiriza amahame ya demokarasi. Abantu bakwiye kwigenga kandi bagahabwa urubuga rwo gukora ibyabo uko babishaka.'

Ubwo yatorerwaga kongera kuba Chairman wa FPR Inkotanyi muri Mata uyu mwaka, Umukuru w'Igihugu yashimye abanyamuryango ba FPR n'abaturage muri rusange ku cyizere badahwema kumugirira.

Yavuze ko icyo cyizere gifite byinshi kivuze kuri we.

Ati 'Iyo mwanshyizemo icyizere nk'iki buri gihe, kandi bimaze igihe kirekire, harimo ibintu bibiri, harimo kwishimira icyizere, hakaza n'ikindi gitandukanye n'icyo. Numva mfite umwenda, hari ikikibuze ngomba guhora nshakisha uburyo bwo gukemura.''

'Mfite inshingano nk'umuyobozi wanyu. Mfite umwenda wo kuvuga ngo niba byihutaga, uko dukora bigatuma haboneka undi wakora nk'ibyo njye nkora. Ni byo nshaka kuvuga.''

Tariki 17 Mata 2000 nibwo Perezida Kagame yatowe n'Inteko Ishinga Amategeko ndetse n'abagize Guverinoma ngo asimbure Pasteur Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye. Yayoboye imyaka itatu nka Perezida w'Inzibacyuho.

Umuryango FPR Inkotanyi ni wo wari ufite inshingano zo gushaka Perezida usimbura uwari umaze kwegura, ryitoyemo abakandida babiri bagombaga gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y'inzibacyuho kugira ngo itoremo uba Perezida.

Manda ye ya mbere yayitorewe mu 2003 n'amajwi 95%. Iya kabiri yari iyo mu 2010, ubwo nabwo yatorwaga agize amajwi 93%.

Itegeko Nshinga ryari ririho icyo gihe ryagenaga ko Umukuru w'Igihugu atagomba kurenza manda ebyiri. Gusa ku busabe bw'abaturage barenga miliyoni eshanu, Inteko Ishinga Amategeko yavuguruye Itegeko Nshinga, yemererwa kongera kwiyamamaza mu 2017.

Icyo gihe yagize amajwi 98,79% ahigitse Mpayimana Philippe wagize 0,73% na Dr. Habineza Frank wagize 0,48%.

Umukuru w'Igihugu atangaje kandidatire ye hashize imyaka itandatu ari muri manda ye ya Gatatu.

Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2015, rimwemerera kuba yakwiyamamaza kugera mu 2034. Manda zindi zikurikiyeho, zizaba ari imyaka itanu aho kuba irindwi yari mu Itegeko Nshinga riheruka.

Perezida Kagame yatangaje ko aziyamariza kuyobora u Rwanda mu 2024

Perezida Kagame yaganiriye na Jeune Afrique, agaruka ku ngingo zitandukanye zireba Akarere, Afurika muri rusange ndetse n'u Rwanda. Yavuze kuri Coup d'état z'urudaca zikomeje kwiyongera muri Afurika y'Iburengerazuba, ku bibazo by'u Rwanda na RDC n'ibindi.

Muri iki kiganiro, Umukuru w'Igihugu yagarutse ku mwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC, avuga ko ikibazo kitari hagati ye na Félix Tshisekedi. Yagarutse kandi ku bibazo abaturage ba Congo bari guhura nabyo. Yavuze kuri M23 n'uburyo ikibazo cyayo cyakemuka.

Ku nshuro ya mbere, muri iki kiganiro Umukuru w'Igihugu yahamije kandi ko aziyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu 2024. Yashimye icyizere Abanyarwanda badahwema kumugirira.

Ni ikiganiro Umukuru w'Igihugu yagiranye na François Soudan, Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique.

Jeune Afrique: Mali, Burkina Faso, Guinée, Sudani , Niger noneho na Gabon… mu gihe kitarenze amezi ane, ibihugu bitandatu byabayemo Coup d'état ku Mugabane wa Afurika. Iki cyorezo cyo guhirika ubutegetsi no kuba abasirikare bari gufata ubutegetsi mukibona mute?

Paul Kagame: Ese ibi bintu byapfuye kuba gutyo gusa, nta bisobanuro? Ndakeka ko ibi biterwa n'ukutishimira ibintu kuba kumaze igihe. Dushobora kubisesengura, tukareba niba izo mpamvu ziba zifite ishingiro cyangwa se niba ntaryo, ariko izo ni impamvu z'ingenzi zigeza ibintu kuri urwo rwego. Ibyo ntabwo byantungura.

Hanyuma twabyitwa icyorezo? Birashoboka. Twita ku biba twakererewe, nta garuriro, mu gihe virusi ibana natwe guhera mu ntangiriro. Impinduka zose muri ibi bihugu bitandukanye umuntu yayibumbira mu ijambo rimwe: Imiyoborere. Imiyoborere hanyuma umutekano. Ni ibintu by'ingenzi bikora umusingi w'iterambere ry'igihugu, mu gihe byitaweho mu buryo bwiza.

Ni iki cyakorwa ku bintu nk'ibi bihabanye n'amahame y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe? Ese hakwitabazwa ingabo? Ese hakwifashishwa ibihano mu by'ubukungu?

Ese kuba Afurika Yunze Ubumwe cyangwa se Isi muri rusange byakwamagana ihirikwa ry'ubutegetsi, byaba bikemura ikibazo? Oya, kuko ibintu nk'ibi birakomeza bikaba.

Ibyo bivuze neza ko kwamagana bidahagije. Ikindi ahubwo, ese Coup d'état ni igisubizo cyonyine cyo gufata ubutegetsi bikozwe n'abasirikare? Niba ufite guverinoma y'abasivile itishimirwa n'abaturage, ihindura itegeko nshinga mu nyungu zayo aho kuba iz'abaturage, kuki tutayamagana?

Ibi ni byo bitera aba bantu kutajya mu muhanda ngo bashyigikire Perezida wakuwe ku butegetsi ahubwo bikarangira bashyigikiye abayobozi bakoze Coup d'état.

Kwamagana abasirikare bahiritse ubutegetsi ni ikintu kimwe, ariko Afurika n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ntabwo ikwiriye kwirengagiza impamvu zagejeje ibintu kuri urwo rwego.

Mubona mute ibiba muri ibi bihugu biri kwibasirwa na za Coup d'état aho usanga ibyiyumviro byo kutibonamo u Bufaransa, ibintu byari no mu Rwanda igihe kinini nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi?

Nta kabuza hari ibyiyumviro bitari byiza byo kwivanga muri politiki ya Afurika bikozwe n'ibihugu bikomeye. Ababa babikoze bose, yaba u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza cyangwa se u Bubiligi.

Hari ukutishimira mu buryo bugaragara iyo myitwarire, kandi ni ibintu byumvikana ndetse ibi bihugu bikwiriye kumenya ko ibyo bihari. Ariko ibyo ubwabyo, ntibiba impamvu isobanura ibibazo umugabane wacu ufite kandi bitureba, twebwe ubwacu, mbere y'abandi.

Mu rugendo rwanyu mwagize muri Afurika y'Iburengerazuba, mwasuye Perezida wa Guinée, Mamady Doumbouya, wagiye ku butegetsi mu 2022 nyuma ya Coup d'état. Ku bwanyu, aba basirikare bahiritse ubutegetsi, ni abantu bakwiriye bo kugirana na bo ibiganiro?

Ese igihugu kirangwa na Perezida wacyo? Aha ni ho ntekereza ko twibeshya. Akenshi tuvuga ku bakuru b'ibihugu ariko tukibagirwa ibibazo by'abaturage.

Niba abaturage banzuye ko ari ngombwa guhindura Guverinoma, ntabwo bita k'ugomba kumusimbura, iyo byanze bagerageza undi muyobozi mushya. Uwo na we iyo abatengushye, bashyigikira undi.

Akenshi dufatira ibintu mu kirere mu buryo bwacu bwo gukemura ibibazo bikomeye. Tukagarukira gusa ku kwibaza Perezida wishimiwe cyangwa se utishimiwe na bagenzi be. Tugomba kumva ko ibiri kuba kuri uyu mugabane bitureba, twaba twakoze neza cyangwa se tutageze ku musaruro ukwiriye.

Ku nshuro ya kabiri mu mezi atandatu, muri Kamena hagati, Itsinda ry'Impuguke za Loni, ryashinje u Rwanda gushyigikira M23, ndetse rigaragaza n'uburyo amabwiriza atangwamo ku ruhande rw'igisirikare cyanyu, hanifashishwa amashusho ya drones n'ubuhamya mu kubigaragaza. Ibi ntabwo byaba ari ibimenyetso simusiga?

Ntabwo nzi icyo abo bantu bazobereyemo, ariko reka tugume ku ihame ry'uko iryo tsinda ryanditse raporo. Raporo nyinshi z'izi mpuguke, ziba zigaruka ku bintu mu buryo buhabanye n'uko tubizi.

Ese mu by'ukuri, ikibazo cya RDC ni M23 cyangwa ni u Rwanda? U Rwanda na M23 ni byo bibazo RDC ifite? Iki kibazo impamvu nkibaza, ni uko muri izi raporo, nta kintu na kimwe kigaruka ku mateka y'ibibazo muri Congo, ku ruhande rw'inzego za Congo, ku byaha byakozwe na FARDC […] ibi bimaze imyaka irenga 20 nubwo hari Ingabo za Loni zihari zitangwaho miliyari nyinshi z'amadolari. Kuki tutavuga ku byo izi ngabo zagezeho? Ese ibi bibazo ntacyo bivuze?

Niba u Rwanda rushinjwa ibyo umaze kuvuga, ni iki cyatuma rugira urwo ruhare [kujya muri RDC]? Kuki izo mpuguke zacecetse kuri icyo, kuki zacecetse ku kuba FDLR ikiri muri kariya Karere iyi myaka yose, n'uburyo ibangamiyemo u Rwanda na RDC ubwayo?

Guverinoma ya Congo yahurije hamwe mu buryo bweruye abantu bemera ko barwanya u Rwanda, bashaka guhirika Guverinoma y'u Rwanda. Perezida wa Congo yarabakiriye, ariko impuguke ntizibivugaho.

Batangaza gusa ibishinja u Rwanda, nk'ibyo byo gufasha M23, ku bindi bakaryumaho, ku nkomoko y'ibibazo bya RDC [bakaryumaho]. Byose babihuriza ku ruhare rw'u Rwanda. Ariko u Rwanda ntabwo rubayeho kubera bo.

Hashize amezi menshi u Rwanda ruri mu biganiro by'ubuhuza ruhuriramo na RDC, yaba ibya Luanda n'ibya Nairobi. Ese iyi nzira ya dipolomasi yaba itarageze ku ntego?

Oya, kuko imbaraga zashyizwemo n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, zaganishije ku kohereza ingabo muri kariya gace. Zakoze akazi keza, mu guturisha ibintu.

Ahubwo ntungurwa no kubona iki gisubizo ari cyo cyonyine cyatanze umusaruro ufatika, aho gushyira intwaro hasi byubahirijwe muri rusange nubwo hari imirwano yagiye iba aha na hariya.

Ni ibintu bitangaje. Imbaraga zose zaba zarashyizwemo kugeza ubu, ibiganiro bya Nairobi na Luanda ni byo byonyine byagerageje guhosha ibintu.

Ariko na n'ubu ubwumvikane buke buracyahari. Ku ruhande rumwe, Guverinoma ya Congo yanze kuganira na M23, ku rundi, uyu mutwe uyu munsi uvuga ko utitaye ku byo kuba washyirwa hamwe mu nkambi. Aho nta kabuza ko imirwano ishobora kongera kubura?

Kuki mutanenga abakwiriye kunengwa kuri ibi? Niba hari ibyo u Rwanda runengwa, turabyakira. Ariko ntimumbaze impamvu u Rwanda rudakemura ikibazo cy'aba bantu. Ntibiri mu nshingano zanjye. Abagize M23 ni abaturage ba Congo.

Ese Ingabo z'Akarere ntizikwiriye kuba zakwinjira mu kibazo mu gihe umwuka mubi waba ukomeje, nk'uko inshingano zazo zibigena?

Utekereza ari ukubera iki ziri hariya, ni uko zigomba kurwanya M23? Ibyo mubikura he? Ziri hariya kugira ngo zirwanye uwo ari we wese utubahiriza ibijyanye no guhagarika imirwano, kandi ibyo ntibivuze kurwanya M23. Ababisobanura muri ubwo buryo, ni abashaka gukomeza kurwana, badashaka ko inzira ya politiki ikomeza.

Aho mufite ukuri ku ruhande rumwe, ni uko kugira ngo inzira ya politiki ishoboke, ni uko RDC idakomeza kwanga kuyiyoboka. Niba mudashaka ibiganiro nk'uko ibiganiro bya Nairobi na Luanda bibisaba, ubwo ni iki mushaka?

Abayobozi ntibumva uruhare rwabo ngo bafate inshingano. Niba badashaka ibiganiro, ni ibihe bisubizo batekereza cyangwa ibi bituganishaho?

Ese ibiganiro biracyashoboka hamwe na Tshisekedi?

Ese umuntu wanze kuganira n'abaturage be azaganira nanjye? Ibyo ntibyaba bitangaje? Mpora niteguye kuganira na we. Twigeze kuganira byinshi mu bihe byashize kandi ibibazo dufite uyu munsi ni byo byari ku isonga ry'ibyo twaganiriyeho icyo gihe.

Ese kuganira uyu munsi byo kuganira gusa, bishobora kudufasha gukemura ibibazo byacu? Cyangwa se dukwiriye kuganira kuko ari uburyo bwa nyabwo bwo gukemura ibibazo?

Guhura tukaganira, ibyo byarabaye kenshi. Narabyemeye kandi igihe cyose byari bikenewe nabiboneye umwanya. Abantu bavuga ko ibibazo biri hagati ya Kagame na Tshisekedi ariko ntabwo ari uko biri. Kuki kuza kuganira nanjye byaba imbogamizi ku biganiro Perezida wa Congo agomba kugira ku ruhande rwe mu gukemura ibibazo by'abaturage be?

Ku bwawe, amatora yitezwe mu minsi iri imbere y'Umukuru w'Igihugu muri RDC, yaba afite icyo avuze ku mubano hagati y'ibihugu byombi?

Ntabwo mbizi. Ubu ibyo ntabwo bindeba.

Mbere y'amezi atandatu ngo habeho Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mubona ko ubutabera, nubwo bwaba butaboneye, bwahawe abagizweho ingaruka na Jenoside?

Ni ko mbitekereza. Ntabwo ibintu bishobora kuba ntamakemwa, ariko hari intambwe ifatika yatewe. Ni yo mpamvu igihugu gitekanye. Ntabwo ibyakozwe binyuze uwo ari we wese ku ruhande rw'abakorewe Jenoside.

Ni yo mpamvu igihugu gitekanye. Ntabwo byashobotse ko dushimisha buri wese mu barokotse kuko hari hari agahinda gakabije udashobora kubona uko uhoza amarira yose abagafite.

No ku ruhande rw'abakoze Jenoside, hari ibyagezweho kugira ngo bahabwe ubutabera ariko no kubafasha kuba abaturage bazima. Abarokotse Jenoside bagaragaza impungenge zabo, abayikoze na bo bafite ibibazo byabo. Twakoze ibihambaye ukurikije ubushobozi twari dufite.

Mu Ukuboza 2022 mwashimangiye ko ntawe uzatera u Rwanda ubwoba kuri dosiye ya Rusesabagina, munabiteraho urwenya ko kurekurwa kwe gushoboka ari uko u Rwanda rugabweho igitero. Muri Werurwe mwaka yarababariwe ku gisa nk'ibiganiro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iki kibazo aho nticyaba cyari isubyo muri dipolomasi?

Kuva mu ntangiriro hari hari urujijo kuri iki kibazo. Hari ibihugu bimwe na bimwe byahise byijandika muri iyi dosiye, byiyibagiza ibyaha uyu muntu yakoze. Ibyo bihugu ni byo twaganiriye. Ntabwo Isi tubamo ari nziza ijana ku ijana, twakemuye ikibazo dukurikije uko twumvaga dosiye. Hari byinshi twabashije kubona. Ku kijyanye na Rusesabagina n'abo baregwaga hamwe, ibintu birumvikana: Hari abantu batashakaga kubyumva ariko muri benshi, abashatse kubyumva barabyumvise.

Tutitaye ku byo twaganiriye inyuma y'amarido, aho uwo muntu aherereye uyu munsi yasubiye mu byo yahoze kera. Tuzareba uburyo tuzabyitwaramo.

Nyuma y'imyaka ine y'umwuka mubi na Uganda, ibintu bisa nk'ibiri kujya mu buryo. Hari abagerageje kubahuza mbere biranga. Byagenze gute ngo muhuzwe n'umuhungu wa Perezida Museveni, Muhoozi Kainerugaba?

Nibyo rwose hari abantu b'ingenzi cyane cyane ku rwego nka ruriya. Yaba ibyo bakora, uko bitwara byose bigira icyo bimara. Icyakora si byiza kwirengagiza na ba bandi uba ubona ko badafite ijwi rinini nyamara bashobora kugira umusanzu batanga inyuma y'amarido kuko bashobora gutuma hari ibigerwaho cyangwa se hari ibitagerwaho.

Kuba Gen Muhoozi Kainerugaba yarageze ku ntego, ni uko ku ruhande rumwe natwe twakoze ibyo twagombaga gukora ku ruhande rwacu, tubifashijwemo n'abafatanyabikorwa bacu. Ku rundi ruhande yabigezeho kubera ubufasha bw'abandi harimo na Se. Birashoboka ko hari ibyo Se yashoboraga kuba atambwira amaso ku maso, akabinyuza ku muhungu we. Birashoboka kandi icy'ingenzi ni umusaruro byatanze.

 

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Gen Muhoozi Kainerugaba mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Uganda

Muri Centrafrique na Mozambique aho ingabo zanyu zagiye gutanga umusanzu, u Rwanda rwanongereyeyo imbaraga zarwo mu by'ubukungu. Mwabwira iki ababashinja ko aho mwatanze ubufasha bwa gisirikare muba muhakurikiranye n'inyungu z'ubukungu?

Icya mbere, ntabwo ari twe nyirabayazana w'ibibazo dusabwa gutangamo ubufasha bwa gisirikare. Mbigarutseho kuko hari ibihugu bimwe na bimwe mu bihe byashize, byajyaga biteza ibibazo kuri uyu Mugabane ubundi bikagaruka kubikemura bishaka inyungu z'ubukungu, bigasahura nta n'uwabisabye kuza gutanga umusanzu. Twe siko dukora. Byaba muri Centrafrique cyangwa muri Mozambique, ni abayobozi b'ibyo bihugu badusabye umusanzu.

Reka ibya politiki tubishyire ku ruhande, twibande ku bijyanye n'ubukungu. Kugira ngo igihugu kijye mu butumwa bwa Loni cyangwa se gufasha kigenzi cyacyo, bisaba amikoro. Nko mu butumwa bwa Loni dufashe urugero muri Centrafrique, abasirikare bishyurwa n'ingengo y'imari itangwa na Loni. Nyamara ku zindi ngabo zacu ziriyo ku bw'amasezerano y'ibihugu byombi, ntabwo zishyurwa na Leta (Centrafrique) cyangwa Loni. Nitwe tubishyura.

Twe ntabwo turi u Bufaransa, nta mikoro dufite yo gutera inkunga ibikorwa nka biriya. Hari undi ugomba kubikora. Haba Centrafrique cyangwa Mozambique, nabyo nta bushobozi bifite bw'amikoro. Nko muri Mozambique, twasabye inkunga Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, nawo wahise utanga miliyoni 20 z'amayero. Icyakora na yo ni make kuko angana na 10% by'ayifashishijwe cyangwa se ateganyijwe kwifashishwa.

Ibyo bihugu byaratubwiye biti 'Kubera ko nta n'umwe ufite ubushobozi bwo kubishyura kandi yaba twe namwe, nta we ufite amafaranga yo gutera inkunga ibi bikorwa mu gihe kirambye kandi u Rwanda akaba atari rwo ruzakomeza kwirwanaho ku bikorwa rukorera iwacu, dufite umutungo kamere iwacu. Dushobora gushaka uburyo tubishyura binyuze mu ishoramari.' Ni ibyo. Mushobora kubihindura ikibazo, mukavuga ibyo mushaka ariko uko niko kuri.

U Bubiligi buherutse kwanga Vincent Karega mwari mwagennye nka ambasaderi wanyu i Bruxelles: Uko kumwanga bishobora kugira ngaruka ki ku mubano w'ibihugu byombi?

Twagennye Vincent Karega nka Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi ariko nyuma y'igihe kirekire, abayobozi b'u Bubiligi badusubiza badusaba irindi zina. Mu buryo busanzwe, twahise tubabaza impamvu. Icyakora uko byagenda kose, bafite uburenganzira bwo kutemera uwo twagennye ariko iyo bibaye, haba hakwiriye nibura ibisobanuro. Igisubizo baduhaye ntabwo cyari gishimishije.

Baduhaye ibisobanuro bidafite epfo na ruguru. Twumvaga ko hakenewe ibisobanuro byumvikana kandi tukumva ko nta mpamvu yo kwisubiraho ngo twohereze undi. Twaje kumenya nyuma ko hari izindi mpamvu zatumye bamwanga.

Twaje gusanga baramwanze bigizwemo uruhare na Leta ya Kinshasa kurusha indi mpamvu iyo ariyo yose. Vincent Karega yari ambasaderi wacu [muri RDC] mbere yo kwirukanwayo, atari ukubera imyitwarire ye ahubwo bitewe n'uko yari ahagarariye u Rwanda, igihugu RDC ifitanye nacyo ibibazo. Ikibazo ntabwo ari icy'umuntu ku giti cye [Karega], ni ikibazo bafitanye n'u Rwanda. Umupira twawushyize mu maboko y'u Bubiligi, nta gahunda dufite yo kugena undi ambasaderi.

Muri Kamena, ubutabera bw'u Bwongereza bwavuze ko umushinga wo kohereza mu Rwanda abimukira udakurikije amategeko. Mu mpamvu zatanzwe harimo ko u Rwanda ari igihugu cyitizewe. Kuva amasezerano n'u Bwongereza yasinywa, nta mwimukira uroherezwa mu Rwanda. Ntibizirangira ayo masezerano ahagaze kubera uburyo akomeje kwitambikwa?

Ni ikibazo cyasubizwa neza n'uruhande rw'u Bwongereza. Turi kuvuga ku bimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ibijyanye no kubaha ubuhungiro ni ho bizanzurirwa, ari naho hari inkiko zifata ibyemezo mwagarutseho. Ibyo rero sinumva ukuntu bitureba.

Urukiko nirwemeza ko amasezerano atubahirije amategeko, ni u Bwongereza buzaba burebwa nabyo cyane kurusha u Rwanda. Twe icyo dushinzwe ni ukwakira abantu mu buryo twumvikanyeho n'abafatanyabikorwa bacu. Abo bimukira nibataza kubera ikibazo kireba u Bwongereza, ntabwo bitureba. Ntawe tuzitwaza haba inkiko zo mu Bwongereza, haba Guverinoma y'u Bwongereza cyangwa se undi wese.

Muri Mata, mwatorewe gukomeza kuyobora FPR Inkotanyi n'amajwi 99,8%. Mu maso ya benshi, ibi bibagira umukandida w'iri shyaka mu matora azaba umwaka utaha. Ntabwo ariko biri?

Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw'icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida.

Ndabizi ko utakwirengagiza ko hakurikijwe amahame y'abo mu Burengerazuba [u Burayi na Amerika], kuguma ku butegetsi imyaka irenga 20 bihabanye n'ibikwiriye gukorwa muri politiki. Utekereza ko ibyo bitajyanye n'ibyo Umugabane wa Afurika ukeneye?

Unyihanganire ku bijyanye n'Uburengerazuba ariko icyo biriya bihugu bitekereza ntibitureba. Ku bwanjye sinzi ibihura n'indangagaciro zabo. Demokarasi ni iki? Uburengerazuba butegeka abandi ibyo bakwiye gukora? None se iyo batubahirije amahame yabo ubwabo, umuntu yabumva ashingiye kuki? Gushaka kwimurira demokarasi ku bandi, ubwabyo ni ukutubahiriza amahame ya demokarasi. Abantu bakwiye kwigenga kandi bagahabwa urubuga rwo gukora ibyabo uko babishaka.

Uruhande rwanyu ku kibazo cya Ukraine ruragoye kurwumva. Ku ruhande rumwe, u Rwanda rwatoye umwanzuro wamagana igitero cy'u Burusiya kuri Ukraine. Ku rundi ruhande ubwo mwari mu ruzinduko muri Afurika y'Iburengerazuba, mwashinje Abanyaburayi gushaka kujandika Afurika mu bibazo byabo, ibintu bihuye n'imvugo z'u Burusiya. Ese mutekereza ko kutagira uruhande ubogamiraho muri iki kibazo bishoboka?

Birashoboka kuri njye. Ntabwo nafatira uruhande undi uwo ari we wese. Biri mu maboko y'ibihugu, rero ntabwo bindeba. Twatoye dushyigikira umwanzuro wa Loni kuko twarebaga ku ihame rimwe ryihariye. Yaba u Burusiya, Ukraine cyangwa undi wese, ntabwo dushobora gushyigikira ko igihugu gitera ikindi. Nta rujijo rukwiriye kuba aho.

Ariko ikibazo cy'u Burusiya na Ukraine ntabwo gifite imizi aho gusa. Ni nako byinshi mu bihugu byagizweho ingaruka n'iyo ntambara bivuga.

None uruhare rw'u Rwanda muri ibyo ni uruhe? Ibihugu bikomeye bikemura ibibazo mu buryo bishaka. Nta ruhare dufite muri iriya ntambara itugiraho ingaruka twese, utitaye ku ntera iri hagati yacu n'aho intambara iri kubera.

Mwaba mwarashimishijwe no kwinjiza Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri G20?

Ni ibintu byiza kuko hashize igihe kinini tubivuga. Icyakora nakurikiranye inama, ntabwo nabonyemo Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat. Uwari uhari gusa ni Perezida w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mugenzi wanjye uyobora Comores, Azali Assoumani.

Ibyo biteye ikibazo. Uretse mu gihe Perezida wa Komisiyo ya AU yaba ataritabiriye kubera impamvu bwite, byantangaza kumva ko yaba ataratumiwe mu gikorwa nka kiriya.

Nk'Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat ni we muntu mu buryo bw'amategeko uhagarariye uyu muryango dore ko manda ye ari imyaka itanu mu gihe iy'umukuru w'igihugu ureberera AU imara umwaka umwe. G20 yakoze ikintu cyiza ariko igikora mu buryo bubi.

 

The post Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w'Abanyarwanda atiyamamaza 2024? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ni-iki-cyatuma-ahubwo-perezida-wabanyarwanda-atiyamamaza-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ni-iki-cyatuma-ahubwo-perezida-wabanyarwanda-atiyamamaza-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)