Ni igitaramo cyatumiwemo abaramyi barimo Ben na Chance, Bosco Nshuti, Savant Ngira, Dr Ipyana waturutse muri Tanzania, Ap Daniel wabwirije ijambo ry'Imana, n'abandi bizera.
Umuramyi Nice Ndatabaye uba muri Canada, yaje kwifatanya n'abakozi b'Imana batandukanye, mu gutegura amashusho y'indirimbo zigize album ye nshya no gufatanya nabo kuramya Imana bamamaza kugira neza kwayo.
Iki gitaramo cyabaye kuya 29 Nzeri 2023, cyabimburiwe n'umuhanzi Bosco Nshuti wahuguye abantu bagatangira kuramya. Uyu muhanzi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR, afite ibihangano biyobowe na Mwuka Wera.
Apostle Danny Ruhinda wabaye umugabura w'ijambo ry'Imana, yagarutse ku bumana bwa Yesu wiyambuye ishusho nzima akambara ishusho ya muntu kugira ngo akize umuntu wari warabaswe n'ibyaha.
Igitaramo nyirizina cyahise cyimbika aho umuhanzi wari utegerejwe na benshi Nice Ndatabaye yaje ku rubyiniro agahuza benshi n'ijuru, binyuze mu ndirimbo 'Umbereye maso' yakunzwe n'abatari bacye.
Yari yuzuye amashimwe mu Mana ndetse no ku bahanzi bafitanye amateka, nk'uko yakomeje kubikomozaho. Uyu mukozi w'Imana yahamagaye umuhanzi Savant Ngira baririmbira hamwe, nyuma ashima Rurema avuga ko bahujwe n'amaraso ya Kristo kandi ko ari abavandimwe.
Ndatabaye yakomeje kugaragaza ibyishimo bye n'inyota afitiye umurimo w'Imana, ubwo yahamagaraga Bosco Nshuti ku rubyiniro bakaririmbira hamwe.
Yasoje avuga amagambo akomeye kuri Bosco Nshuti aho yavuze ko ari umunyamurava ukora umurimo w'Imana atiganda, nk'uko yamufashije mu gutegura iki gitaramo. Bahise bafatanya guhimbaza Nyagasani.
Mu batumiwe harimo Ben na Chance abaramyi b'abahanga bakundwa na benshi.Â
Ndatabaye wanyuzwe n'ibyo Imana yamukoreye yahamagaye Ben na Chance ku rubyiniro babyinira Imana banezeza abitabiriye.
Mu gitaramo cya Nice Ndatabaye, benshi bashimishijwe n'umuramyi Dr. Ipyiana ukomoka muri Tanzania waririmbye akomora imitima ya benshi, agasoza asengera Nice Ndatabaye.
Ubwo Ndatabaye yamuhamagaraga ku rubyiniro, Dr Ipyana yaririmbye indirimbo zigarura benshi ku muremyi, benshi bananirwa kwifata barabyina barirekura.Â
Mu magambo yaturiye ku mukozi w'Imana, Ni Nice Ndatabaye, Dr Ipyana yamwifurije guhirwa mu murimo w'Imana no kuyoborwa nayo.
Iki gitaramo kitazibagirana mu mateka y'umuhanzi Nice Ndatabaye ndetse n'abitabiriye, cyasojwe n'isengesho ry'umusangiza w'amagambo Issa Noel Karinijabo umunyamakuru wa Isango Tv akaba n'umuvugabutumwa.
Bosco Nshuti yanyuze imitima ya benshi ubwo yahimbazaga Imana
Ap Daniel yashimye umwami Yesu wambaye ishusho ya muntu akiyambura iy'Imana
Dr Ipyana ukomoka muri Tanzania yashimye Imana yamuhereye umugisha mu Rwanda
Umuhanzi Savant Ngira yafatanije na Nice Ndatabaye kuramya Uhoraho
Abaramyi Ben na Chance bashyigikiye mugenzi wabo Nice Ndatabaye
Umukozi w'Imana Jado Sinza yitabiriye afatanya n'abandi kuramya Uhoraho
Benshi bari bitabiriye bashimiye Nyagasani wabahaye ibihe byiza
Itsinda rigari ryafashaga abahanzi kuririmba bizihije benshi
KANDA HANO UREBE AMAFOTO YAFATIWE MU GITARAMO CYA NICE NDATABAYE
AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com