Niwe mukinnyi wa mbere ubigezeho! Ibyo wameny... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" yakinaga na Senegal mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kuwa 6 w'icyumweru gishize, ku munota wa 71 hari umukinnyi witwa Amaru Diouf winjiye mu kibuga asimbuye Tidiane Sabaly ku ruhande rwa Senegal.

Uyu mukinnyi ukina anyuze ku ruharande rw'ibumoso w'imyaka 15 n'iminsi 96 yahise yandika amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi ukiniye ikipe ye y'igihu akiri muto. Amaru Diouf yavutse tariki 7 Kamena 2008 avukira mu gace ka Pikine gaherereye i Dakar mu murwa mukuru wa Senegal.

Yatangiye kwerekana impano ye y'umupira w'amaguru ahereye mu marushanwa ngarukamwaka  aba muri Senegal yitwa Danone Nations Cup ahuza abakinnyi bari hagati y'imyaka 10 na 12. Muri 2017 yahise yerekeza mu ikipe izwiho kuzamura abana bafite impano y'umupira w'amaguru  ya Generation Foot ikaba inakina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Senegal.

Akigera muri Generation Foot yakomeje kwerekana ubushobozi budasanzwe nk'umukinnyi utanga icyizere. Muri uyu mwaka ari kumwe n'iyi kipe ye ya Generation Foot bitabiriye  irushanwa rya Mohammed VI ry'abatarengeje imyaka 19 ryabereye muri Maroc maze basezerera amakipe akomeye arimo nk'iyabato ya Real Madrid ndetse biza kurangira ari nabo begukanye iri rushanwa.

Amara Diouf yarigaragaje cyane muri aya marushanwa ndetse bivugwa ko n'ikipe ikina Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa ya FC Metz yazamukiyemo Sadio Mane yatangiye kumwifuza.


Amara Diouf yinjira mu kibuga asimbuye ku mukino Senegal yakinagamo n'Amavubi kuwa 6

Muri 2022 nibwo uyu mukinnyi yahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Senegal y'abatarengeje imyaka 17 mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cyabatarengeje imyaka 17. Yatsinze igitego bakina na Cape Verde ndetse na Mali biza no gutuma babona itike.

Muri uyu mwaka Amara Diouf yahamagawe na Senegal mu bakinnyi bakina igikombe cy'Afurika cyabatarengeje imyaka 17,agezeyo yatsinze ibitego bifasha Senegal kugeza muri 1/8 bituma atorwa nk'umukinnyi mwiza w'amatsinda.

Amara Diouf yakomeje gufasha Senegal birangira aribo banegukanye iki gikombe,niwe wahawe igihembo cy'umukinnyi watsinze  ibitego byinshi bigera kuri 5 muri iri rushanwa ndetse ahita akuraho agahigo kari gafitwe na Vitcor Osimhen ko gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 17.


Amara Diouf wafashije Senegal kwegukana igikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 17

Amara Diouf ari mu kibuga cya sitade mpuzamahanga ya Huye yandikiyeho amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto ukiniye ikipe y'igihugu nkuru




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134246/niwe-mukinnyi-wa-mbere-ubigezehoibyo-wamenya-ku-mwana-muto-wa-senegal-wandikiye-amateka-ku-134246.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)