Niyo Bosco wari ukeneye aho akinga umusaya ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyo Bosco wari umaze igihe agorwa no kureba ibintu byose ku giti cye bitewe n'uko umuziki usaba ikipe yumva neza inshingano mu guteza imbere umuhanzi yashyize asinya muri Metro Afro y'umuhanzi nawe usanzwe ateza imbere abahanzi nyarwanda barimo Okkama na Confy. 

Harimo kandi Loader utunganya imiziki, Old Wasp ukorera umuziki muri Amerika akaba ari we washinze Metro Afro n'umuhanzikazi Boukuru. Ni inkuru yanyujijwe kuri Instagram ya Metro Afro aho bahaye ikaze Niyo Bosco wari umaze igihe nta kipe imufasha mu bikorwa bya muzika. 

Bagize bati:" Urugendo kuri ubu rutangiranye n'umusore Niyo Bosco na Metro Afro. Twishimiye bidasanzwe kukugira mu muryango wacu wa Metro Afro. Turashimimira abo dukorana bose badufashije kwishimira gutangirana uru rugendo na Niyo Bosco".

Ni amafoto arimo abahanzi n'abandi bakobwa barimo Ingabire Johanna asanzwe ashinzwe ibikorwa by'abahanzi baba muri Metro Afro. Barimo kandi Kivumbi King, Shemi, Derek YMG na Selekta Faba. Niyo Bosco kandi ari mu bahanzi bazataramira abaturage mu ntara zigize igihugu mu iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika, ndetse akaba ari no muri 5 bazataramira I Burera kuwa 20 Nzeri 2023.

REBA AMAFOTO UBWO NIYO BOSCO YAHABWAGA IKAZE





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134563/niyo-bosco-wari-ukeneye-aho-akinga-umusaya-yabonye-label-134563.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)