Niyonizera Judith yibarutse imfura -AMAFOTO - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari amakuru avuga ko mu mpera z'uyu mwaka, Niyonizera Judith azakora ubukwe n'uyu mukunzi we usanzwe ubarizwa mu gihugu cya Canada, wagiye umushyigikira mu bikorwa bitandukanye bya cinema n'ibindi. Judith afite ku isoko yise 'Gift of Kindness'.

Mu butumwa bwo kuri konti ye ya Instagram yagize ati 'Warakoze Mana. Ineza n'ubuntu wangiriye nanjye sinagenda ntagushimiye. Nawe King Dustin [Umugabo we] ndagushimiye imbere y'Imana, imbere y'ababyeyi, inshuti n'umuryango ndetse n'Isi yose ibyumve. Urakoze.'
Niyonizera yabwiye InyaRwanda ko ari ibyishimo byatashye mu muryango we n'umukunzi we, avuga ko umwana bibarutse ari umukobwa.

Mu byumweru bitatu bishize, nibwo Judith yambitswe impeta y'urukundo. Icyo gihe yabwiye InyaRwanda ko umuhango wo kumwambika impeta wabereye muri Mexique, ariko atifuje guhita abitangaza ngo ashyire hanze aya mafoto.

Aya mafoto yagiye hanze mu gihe uyu mugore ari kwizihiza isabukuru y'amavuko, yishimira ibyo Imana yamukoreye mu buzima bwe.

Yavuze ko ashima Imana kubera inzira y'ubuzima amaze kunyuramo, kandi yiragiza Imana mu minsi ye iri imbere. Yabwiye Imana ati 'Nkuragije n'ibiri imbere.'

Yagize ati 'Umuhango wabereye muri Mexique mu minsi ishize. Ariko sinifuje guhita mbishyira hanze, kuko ni ubuzima bwanjye n'ubwe-Ni ibyo kwishimira.'

Niyonizera Judith ufite filime zirimo nka 'Za Nduru', yavuze ko kwambikwa impeta ari umuhango usanzwe, kuko icy'agaciro yumva neza ari icyizere yagiriwe n'umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w'urukundo.

Yakomeje ati 'Kwambikwa impeta ni umuhango, ni ibisanzwe ahubwo igifite agaciro nicyo cyizere uba ugiriwe (n'umukunzi we).'

Yambitswe impeta nyuma y'uko atandukanye byeruye  mu mategeko n'umuhanzi Safi Madiba, ni nyuma y'ubukwe bwari bakoze mu mwaka wa 2017.

Umukunzi we wa Niyonizera Judith yitwa, yavukiye ahitwa Kelowna mu Mujyi wa Vancouver mu gihugu cya Canada.

Judith avuga ko nyuma y'uko umukunzi we amwambitse impeta ku mazina ye yongeyeho 'King'. Ati "Ubu sinamuvuga mu mazina ye, ahubwo ni Umwami wanjye."

Niyonizera Judith yasohoye amafoto amugaragaza agikuriwe 

Ibyishimo ni byose mu muryango wa Judith na King Dustin bamaze igihe mu munyenga w'urukundo

Mu minsi ishize nibwo Dustin yambitse impeta Judith amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore

Dustin amaze igihe ari mu munyenga w'urukundo na Niyonizera Judith bahuriye muri Canada

Niyonizera Judith yatangaje ko yibarutse umwana w'umukobwa


















Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134851/niyonizera-judith-yibarutse-imfura-ye-amafoto-134851.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)