Nta rwitwazo dufite - APR FC yagaragaje impungenge imwe bafite kuri Pyramids FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko Pyramids FC ari ikipe ikomeye ariko nabo biteguye gusa bakaba bafite impungenge ku mukino wo kwishyura uzabera mu Misiri.

APR FC izahura na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri ry'Imikino Nyafurika ya CAF Champions League aho umukino ubanza uzabera i Kigali ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023 n'aho uwo kwishyura ubere mu Misiri ku wa 29 Nzeri 2023.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yavuze ko babizi ko bagiye guhura n'ikipe ikomeye ariko nabo bakaba biteguye neza, gusa ngo ikibazo bafite ni ku mukino wo kwishyura uzabera mu Misiri.

Ati 'Nta mpungenge dufite pe, turabizi ko tugiye guhura n'ikipe ikomeye, ikipe yashoye, ikipe yabaye iya kabiri mu Misiri iba ari ikipe ikomeye (…) Turabizi ko ari ikipe ikomeye ariko tukagira impungenge cyane iwabo kuruta aha, ku mpamvu zitandukanye urabizi iyo umuntu ari iwabo ni nk'uko natwe dufite icyizere aha iwacu.'

'Murabizi abakurikiye Abarabu iyo bari hanze baba bugarira kuruta uko basatira, turabizi ko tugiye gukina n'ikipe ikomeye ariko abakinnyi bacu ndabona biteguye cyane, nk'ubuyobozi bw'ikipe ntacyo tutazakora ngo tubafashe kuba twatsinda.'

Yakomeje kandi avuga ko kuba ikipe ari nshya ibyo bitazaba urwitwazo rwo gutsindwa kuko abakinnyi baguzwe bamenyereye imikino mpuzamahanga, bityo ngo nta gitutu bafite.

Ati 'Uko tubazi uhereye ku munyezamu (Pavelh Ndzila), Bindjeme, Lwanga, Shaiboub n'ab'imbere, ubona bamenyere amarushanwa, batsindwa byabaho ariko nta bwoba bagira. Bindjeme akubwira ko Mayele bamaze guhura gatatu mu kibuga. Yego yamutsinda ariko ntabwo yamukanga, rero ni abakinnyi bamenyereye bityo numva dushobora kuzitwara neza ku cyumweru, ndabyumva kandi ndabyizeye cyane.'

'Turiteguye, umutoza ariteguye kandi igitutu ntacyo dufite, ku giti cyanjye ntacyo mfite nta nubwo ari urwitwazo ngo ntabwo twari twamenyerana, nta nubwo nemera ko twazahora dutanga impamvu ngo turimo kwiyubaka, oya ntabwo aribyo. Nta rwitwazo dufite, nta gitutu dufite ariko icyadushimisha ni uko twatsinda, gusa uko mbireba Pyramids FC na yo izavunika nishaka kubigeraho (gutsinda).'

Pyramids FC izakina na APR FC yamaze kugera mu Rwanda aho yahageze ku munsi w'ejo hashize, umukino uteganyijwe kuri Kigali Pele Stadium saa 15h00' ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023.

APR FC ngo nta rwitwazo ku mukino wa Pyramids



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-rwitwazo-dufite-apr-fc-yagaragaje-impungenge-imwe-bafite-kuri-pyramids-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)