Kuri uru rutonde ntiwakwibagirwa Narrow Road Records, Touch Records, Round Music, Empire Records n'izindi tutari burondore. Kuri ubu inzu zitunganya imiziki nka Country Records niyo usanga yiganza mu bihangano by'abahanzi. Ni mu gihe hari Studio zikorerwamo n'aba-Producers b'abahanga ariko ugasanga bariyamamaza kurusha aho baba bakoreye za ndirimbo bitewe n'uko uwavuga ko ari mu nsi y'igitanda ataba ari kure y'ukuri.
Hano turareba icyatumye izi studio zizimira n'ibyo kwitaho ku mushoramari mushya muri uyu mwuga.
Kuva mbere ya za 2007 i Huye hari Studio ishobora gukora indirimbo ikaba yacurangwa mu Rwanda hose bitewe nuko zabaga zifite ubushobozi bwo guhatana n'izatunganyirijwe i Kigali. Urugero mu 2007 indirimbo'Icyicaro' ya Urban Boyz yakorewe i Huye ikozwe na Producer Dr Jack (Uwayezu Jacques, yaguye i Burundi ku itariki 08.11.2014) yakoreraga muri Maurix Music Studio yari i Huye. Uyu  mujyi waje gucika intege mu bikorwa by'imyidagaduro abahanzi baho bambuka Nyabarongo baza guhahira i Kigali.
Â
Kigali yari igicumbi cy'inzu zitunganya imiziki zimwe zikamamara kubera amazina y'abazikoreramo'Producers' indirimbo zihakorerwa ndetse n'umubano wa Studio n'itangazamakuru rikora nk'itoroshi imurika ibiri mu icuraburindi bikagaragara.
Â
Abantu bagiye baba hafi y'izi nzu zitunganya imiziki kuri ubu zitagihari ababashije kuganira na InyaRwanda bagiye bibukiranya izo Studios ariko ni nyinshi cyane ntabwo zose zajya mu nyandiko y'inkuru imwe ahubwo bisaba ubushakashatsi bwabikwa ahantu habugenewe abazakenera gucukumbura amateka ya muzika nyarwanda bakazabwifashisha .
Ariko biragoye kuko nta rwego ruhari rushinzwe kubika izo nyandika yewe nta nubwo hari uwo wabaza ahazava aya mateka mu myaka 100 iri imbere igihe ku mashakiro ya murandasi izi nkuru zizaba zitakigarara cyangwa se abahari basigasire aya mateka bazaba barasoje urugendo rwabo hano ku Isi barakomereje ahandi.
Â
Â
Urebye umuziki uko wagiye utera imbere ugatunga abawukora, niko byagiye birushaho kuba bibi ku nzu zatunganyirizwagamo ibihangano by'abahanzi Nyarwanda. Nk'uko dufite abahanzi bamaze imyaka 16 bakora umuziki ni nako aho batangiriye bafata amajwi y'indirimbo zabagize ibyamamare hakabaye hagihari ariko nyine amateka yagiye yibagirana ku buryo ubu bisaba ko abantu bicara bakibukiranya rimwe na rimwe ba nyiri izi Studios bigiriye i Mahanga gushakirayo ubuzima kuko babonye ishyamba atari ryeru mu bucuruzi bw'inzu zitunganya imiziki.
Ufashe urugero nka Riderman indirimbo yitwa Nakoze iki? Yakozwe na Dr Jack muri Maurix Music Studio, iyi ndirimbo yari ku muzingo witwa Impunduramatwara yashyize hanze mu 2010. Iyi nzu yakaba igihari ibitse amateka muri uriya mujyi wa Huye ariko rwose kubara ibyayo ni ugushaka abantu bari bahari bakibukiranya nka kumwe abasaza babara inkuru zo mu buto bwabo.
Â
Izi nzu zari ubukombe mu gutunganyirizwamo indirimbo ariko izisigaye muri zo imikorere yazo ntabwo ifite umuriri nk'uwo zahoranye.
 Maurix Music Studio yari i Huye ikoreramo nyakwigendera Dr Jack waguye i Bujumbura. Uyu ashimirwa uruhare yagize mu gushyira itafari ku iterambere ry'umuziki nyarwanda. Iyi studio yabaye amateka ntabwo igihari ndetse muri uriya mujyi wa Huye ushaka aho ukorera indirimbo mu buryo bugezweho byagusaba kumanukana umu-producer w'i Kigali akazana ibikoresho. Icyokora hari igitekerezo cyo kuba Unlimited yahajyana ishami mu gihe byagenda neza.
     1.   Ubuntu Studio
Iyi studio ni imwe mu zakoze amateka ubwo umuziki w'u Rwanda wari ugifite igicumbi mu bihe Kigali yari itarayikubita inshuro. Iyi nzu yakoreyemo na nyakwigendera Dr Jack n'uwitwa Amir Pro. Yakorewemo indirimbo zitandukanye zubakiye amateka abahanzi nyarwanda nka'Ese Nzapfa' ya Oda Paccy na Kayishunge, Amahirwe ya Nyuma ya The Ben yanitiriye album ye ya mbere, nyinshi mu ndirimbo za Urban Boyz ikirwana no kwamamara n'izindi. Nubwo yakoze akazi kayo mu gihe cyayo kuri ubu amateka yayo ari mu mitwe y'abari bahari kiriya gihe usibye ko bamwe batangiye batakiriho bivuze ko amaherezo hazabura uwo kubara inkuru y'ibyahakorewe.
Â
Â
       2.   TFP (The Future Production)
Iyi ni inkomarume mu nzu zabayeho zagize uruhare mu kuzamura umuziki nyarwanda. Indirimbo 'Kubaka izina' ya Mc Mahoniboni benshi mu baraperi bafata nk'uwibihe byose bitewe nuko yabaciriye inzira babona ko Hip Hop burya nayo yakorwa igatunga uyikora kandi abanyarwanda bakagutiza amatwi yakorewe muri TFP.
TFP yashinzwe na BZB The Brain uri mu ba mbere batangiye gutunganya indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda. Yakoze indirimbo zitandukanye z'abahanzi b'abanyabigwi mu muziki nyarwanda bakoze amateka akomeye mu bihe byo kwirya ukimara. Cya gihe umuziki kuwukora bitari akazi. Rutenderi ya Riderman niho yakorewe. Umutima Ukunda ya Papy John Safari yabiciye bigacika kubera imitoma irimo niho yatunganyirijwe n'izindi nyinshi.
Hari n'amagambo ari muri iyi ndirimbo akoreshwa mu mvugo z'urukundo. Ati 'Umutima ukunda ntiwihishiraâ¦niyo nyirawo yifashe urukundo ruramutamaza..' Uyu muhanzi wari umuhanga mu gucuranga Guitar, Piano no gutanganya indirimbo mu buryo bw'amajwi yatabarutse ku itariki 13 Ukuboza mu 2015.
     3.   Bridge Records
Yari i Nyamirambo nayo yakorewemo nyinshi mu ndirimbo zaryoheye abanyarwanda ariko kuri ubu aho yakoreraga hamaze igihe hakorera Top 5 Sai nayo isigaye itacyumvikana mu ihatana ry'inzu zitunganya imiziki ibica bigacika.
Nyiri Bridge Records yitwa Uwayezu Jaques bakundaga kwita Jackross asigaye atuye muri Canada. Iyi Bridge Records yatangiye ayifatanyije na Producer Nicolas iri i Kanombe. Mu 2011 yaje kuyigura arayegukana ahita azanamo Producer Junior Multisystem (Imana imuhe iruhuko ridashira) aribwo Studio yimuwe iva i Kanombe izanwa mu Biryogo, Nyarugenge ku gitekerezo cya nyakwigendera Junior Multisystem kubera ko yari yagaragaje ko abahanzi badashobora kuza i Kanombere bitewe n'amafaranga y'urugendo byari bigoye kuyabona.
Iyi Bridge Records yakorewemo nyinshi mu ndirimbo zatumye abahanzi ba kiriya gihe baba ikimenyabose imbere mu Rwanda no mu karere.
Zimwe mu ndirimbo zakorewe muri iyi nzu itagihari ukeneye kuzimenya ziri muri iyi nkuru. Mu 2015 nibwo Bridge Records yashyizwe ku isoko kubera ko nyirayo, Uwizeye Jacques yabonaga intumbero yari afite mu 2009 zari zitandukanye n'aho umuziki wari ugeze mu 2015. Uhereye igihe iyi nzu yashingiye imizi kugeza icikiye intege wasanga ari imyaka 7 iri ku isoko itunganya indirimbo.Â
Abahanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi banyuze muri iyi nzu barimo Nicolas, Piano The Grooveman, nyakwigendera Junior Multisystem n'abandi bagiye bahanyura mu bihe bitandukanye.
       4.Narrow Road Records
Iyi nzu nayo yanditse amateka ikorerwamo indirimbo zabiciye biracika. Yaje mu 2007 ariko kuri ubu yatangiye kugenda yibagirana nubwo indirimbo zahakorewe zitazibagirana. Yari iya Ezra Kwizera ikaba yarakoreyemo abahanga mu gutanganya indirimbo nka Pastor P, Nicolas, Pacento n'abandi batandukanye. Abahanzi nka Meddy, The Ben, King James n'abandi bahari ubu nababivuyemo bari mu bazi uruhare rw'iyi Studio mu rugendo rwabo rwa muzika.
Narrow Road yakoreraga i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ariko na n'ubu niho ikiri ku buryo Inyarwanda izasura aho ikorera ikabasha kumenya icyayiciye intege ikaba itagifite umuriri nk'uwo mu myaka yo hambere.
Bimwe bitazibagirana mu mateka abitswe n'iyi nzu ni inkuru ya Meddy ubwo yajyaga gukorerayo indirimbo ye 'Ungirira Ubuntu'. Meddy yishyujwe 15,000 Frw arayabura. Baratakamba bagera kuri 5000 Frw y'umuriro nayo arabura. Producer Nicolas yabwiye Ezra Kwizera ko bagirira Ubuntu Meddy dore ko Nicolas na Meddy bari inshuti. Meddy yabonye 3000 Frw ariko Nicolas na Meddy bahabwa ko bagomba gukora kuva Saa kumi n'ebyiri za mu gitondo kugeza saa mbiri za mu gitondo kandi bazaga n'amaguru kuko nta tike babaga bafite.
Kuri ubu Meddy waburaga amafaranga yo kugura umuriro ari mu bahanzi batunze bahiriwe n'umuziki. Birumvikana ko iyi Narrow Road ibumbatiye amateka y'abahanzi nyarwanda ku buryo hatagize igikorwa yazibagirana burundu abazavuka bakazajya bajagajaga ku mashakiro ya murandasi bimwe bagasanga bitagihari ibindi birimo amafuti kuko bizaba byaranditswe n'abatazi amateka yabyo.
5.   Top 5 Sai
Â
Iyi Studio iherereye mu Karere ka Musanze ikagira ishami mu Biryogo, Nyarugenge mu nzu yahoze ikoreramo Bridge Records ikaba ari inzu yahoze ituyemo Butera Knowles nayo iri mu zakonje ku buryo bigoye kumva igihangano cyahakorewe. Icyokora nyiri iyi studio witwa Patrick nyiri Energy Radio nayo ivugira i Musanze yashyize imbaraga mu bucuruzi bwa Sound kurusha ibyo gutunganya imiziki. Yakorewemo na Mastola wari umwe mu bahanga u Rwanda rwagize mu gutunganya imiziki mu buryo bwa Audio.Â
Iyi studio yasohotsemo indirimbo nka Bya bihe ya The Brothers, Ikirori yabo, indirimbo ya Tuff Gangz yitwa'Inkongoro y'Umushimusi' niho yacuriwe. Indirimbo za Just Family nyinshi niho zakorewe. Yari imwe muri studio wasangaga umuhanzi ahaguruka i Kigali akajya gukorera indirimbo i Musanze. Rafiki Coga nyinshi mu ndirimbo ze hari izo yahakoreye kandi zakoze akazi gakomeye mu gihe cyazo.
Â
        6.   F2K
Iyi studio yabaga i Nyamirambo. Aho yahoze ubu biragoye kumenya ko ariho kuko hagiye ibindi bikorwa by'ubucuruzi. Yanyuzemo aba-Producers nka DevyDenko wanayitangiriyemo umwuga ubwo yari afite imyaka 18 kugeza mu 2017 ayisohotsemo. Ni imyaka isaga 7 ayirimo ndetse akora nyinshi mu ndirimbo zakunzwe.Â
Yari iya Fred ikaba ari imwe muri Studio zubatse amateka mu muziki Nyarwanda. Abandi banyuze muri iyi studio barimo Lick Lick na Junior Multisystem. Zimwe mu ndirimbo wakwibuka zahakorewe zirimo Igicaniro cy'Impanuro ya Ally G, Nyemerera y'Abakimaze n'izindi nyinshi. Iyi nayo iri muri Studio zari zifite umuriri none yabaye amateka.
      Â
Iyi yari inzu itunganya ibihangano byumwihariko by'abahanzi babarizwaga muri Label ya Super level. Barimo Urban Boyz, Bruce Melodie, Amag The Black, Mico The Best na Fireman. Super Level yabagamo Piano The Grooveman ariwe wakoraga nyinshi mu ndirimbo z'aba bahanzi. Ariko na Junior Multisystem yigeze kuhinyabya agaruka muri Bridge Records.
Super Level ya Richard yasenyutse ku maherere nyuma y'uko Bruce Melodie asohotsemo hakabaho imanza akabatsinda afashijwe na Me Irene yanashimiye muri Bado.
Ubwo Urban Boyz begukanaga Primus Guma Guma Super Star bagahabwa Miliyoni 24 z'amafaranga y'u Rwanda ntabwo uwitwa Rwema Dennis, wafashaga iri tsinda yavuze ko bamwambuye kandi banamukujeho kuri ziriya Miliyoni bahawe na Bralirwa.Â
Mu 2017 nibwo wavuga ko byashyize ku iherezo iyi nzu kuri ubu isigaye mu turango tw'indirimbo zahakorewe. Â Â Â Â Â Â Â Â
Ese Studio ishinga imizi bitewe n'iki?
Â
Â
Mu gushakira igisubizo iki kibazo InyaRwanda yegereye Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja'izina azwiho mu myidagaduro' afite Country Records yashinze imizi akagira n'ibitangazamakuru birimo Radiyo akaba afite umushinga wo gutangiza televiziyo vuba n'urubuga rwandika amakuru y'imyidagaduro n'umuyoboro wa YouTube uzaba uri mu murongo w'imyidagaduro.
Yagize ati:'Studio ishinga imizi bitewe na vision (Icyerekezo ) y'uwayishinze, Team ye, imikoranire myiza , nuko abafana bakira ibikorwa byayo. Gusa ahanini nyine inzozi zikabywa na nyiri kuyishinga. Studio ni nk'uruhinja, ni umushinga, ukeneye kwitabwaho, kwitangirwa, gupfirwa kugeza intego zigezweho'.
Â
Nonese Gusenyuka ko bidatinda biterwa n'iki?
Aha naho yatanze igisubizo cyaba itabaza ryo kwitwaza ku bantu bose bifuza gushora imari mu bucuruzi bwa studio zitunganya imiziki. Noopja yagize ati 'Gusenyuka kwa studio kwaterwa n'ibi bikurikira: Kuba uwayishinze atakiyitayeho, kutagira team nzima iyitekerereza, kubura abakiriya , Partners, Finance (abakiriya, abafatanyabikorwa n'ishoramari), kunanizwa (every beautiful project has haters, enemies, iyo rero external negative power ziganje nyiri project hari ubwo isenyuka gusa  the smart and beautiful idea can't be killed, igitekerezo kiza ntabwo gisenyuka'.
Â
Mu nkuru yacu , igice cya Kabiri tuzareba izindi studio zari ubukombe none zaburiwe irengero zisimburwa na home Studio nazo utamenya aho zikorera. Twagereranyije nko mu nsi y'igitanda. Ntabwo studio zose zaza mu nkuru imwe niyo mpamvu hazabaho indi yerekana izindi zari zihari. Ubundi izisigaye zizasurwa ndetse tumenye amateka yazo.
2007-2017, imyaka 10 ya Narrow Road yarizihijwe. King James na Ezra Kwizera nyiri Narrow road
Bridge Records kuva mu 2009 kugeza mu 2015 nibwo yari ifite umuriri none yaribagiranye
Iki Gipangu niho hari ishami rya Top 5 Sai y'i Musanze nayo itagihatana. Niho Butera Knowless yabaga bitaracamo. Ni ku muhanda wo mu Biryogo ujya ahazwi nko ku Bisima
Uwayezu Jacques "Jackross" atuye muri Canada, niwe nyiri Bridge Records