Numva ntakirenze nakagombye guhisha, ndi umunyacyaro - Isimbi Model #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamideli ubifatanya n'ubushabitsi, Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model mu myidagaduro, yavuze ko adaterwa ipfunwe no kuvuga ko ari umukobwa wo mu cyaro mu gihe usanga hari abandi bateye imbere ariko bakihakana iwabo.

Ibi Isimbi Model yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI aho nubwo amaze kugira aho agera, yashimangiye ko "Ndi umukobwa wo mu cyaro (I am a village girl)".

Muri iki kiganiro Isimbi Model yavuze ko yemera ko ari umukobwa wo mu cyaro kuko yizera ko hari umukobwa wo mu cyaro wihebye wumva yarabuze byose, ariko yabona ko nawe ari ho yavuye akaba yarateye imbere bikagira icyo bihindura ku buzima bwe.

Yagize ati "Iyo utazi iyo uva ntumenya aho ujya, nkunda kubyongeraho kuko ni we njye (personality yanjye) ni ho nkomoka (background yanjye), ni ho naturutse nishimira aho Imana yankuye, nishimira aho navuye n'aho ndi uyu munsi."

"Numva ntakirenze nakagombye guhisha kuko hari umwana wo mu cyaro uri burebe ubuzima bwanjye, wenda ntiyihebe yumve ko byose bishoboka. Rero ntanakimwe wahisha waba uri mu cyaro, waba uri mu mujyi Imana irahagusanga."

Akomeza avuga ko aho yagera hose cyangwa ibyo yageraho atakwibagirwa ko yavukiye mu cyaro, akakirererwamo ndetse akanagikuriramo, ibyo byonyine bikaba bimuha imbaraga zo gukora cyane.

Uyu munsi Isimbi Model arubatse akaba afite umugabo n'umwana w'umuhungu w'imyaka 10.

Isimbi Model ntabwo atewe ipfunwe no kwitwa umukobwa wo mu cyaro

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/numva-ntakirenze-nakagombye-guhisha-ndi-umunyacyaro-isimbi-model

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)