Umwana w'imyaka ine y'amavuko yapfuye bikekwa ko yishwe n'icyayi n'irindazi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ikaba yatangiye iperereza
Byabereye mu Mudugudu wa Kabuzuru mu kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, amakuru avuga ko nyakwigendera w'umwana Agahozo Peace Nyenyeri w'imyaka ine y'amavuko nyina umubyara yagiye mu itsinda amusiga ari muzima anari kumwe n'umugabo wa nyina, maze umwana ajya ku muturanyi amuha icyayi, nyuma umugabo wa nyina amuha amafaranga ajya kugura irindazi ryo gufatisha amaze kunywa no kurya atangira gutaka mu nda, umugabo wa nyina ajya kubwira umukecuru baturanye ngo amushakire umuti, agarutse asanga yapfuye, umugabo wa nyina yahise atabaza abaturanyi.
Ubwo umunyamakuru yageraga muri kariya gace yasanze aho uriya muryango warucumbitse hafungishije ingufuri nta muntu uhari, abahatuye bavuga ko nyakwigendera yaba yarazize icyayi ndetse n'irindazi yariye
Umwe yagize ati 'Hari aho yagiye bamuha icyayi n'irindazi ari nabyo yazize.'
Undi nawe yagize ati 'Havuze induru tuhageze dusanga umwana yitabye Imana gusa abantu bavugaga ko uwo umwana hari aho yaguze irindazi hari nabamuhaye icyayi ari nabyo yazize.'
Kuva icyo gihe kugeza ubu RIB yatangiye iperereza, umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza uhita ukomereza mu bitaro byo mu mujyi wa Kigali ngo ukorerwe isuzuma, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yabwiye itangazamakuru rya Flash ko iby'uru rupfu bikiri amayobera
Yagize ati 'Uwo mwana Nyenyeri yarapfuye ariko kugeza ubu urupfu rwe ntibirasobanuka kuko hari amakuru amwe namwe ataramenyekana gusa RIB yatangiye iperereza.'
Amakuru kandi avuga ko uriya mugabo wa nyina wa nyakwigendera Nyenyeri ubu yatawe muri yombi, naho ari uwamuhaye icyayi ndetse ni uwamugurishije irindazi bo bari mu ngo zabo ni mu gihe inzego zikomeje iperereza ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yaba yarazize.
Theogene Nshimiyimana
The post Nyanza: Umwana yapfuye bikekwa ko yishwe n'icyayi n'irindazi appeared first on FLASH RADIO&TV.