Peace Hillary yahishuye ko hari abanyamakuruk... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo Leta y'u Rwanda ikomeza guteza imbere gahunda y'uburinganire n'ubwuzuzanye, aho umukobwa n'umuhungu, umugabo n'umugore bahabwa amahirwe angana bagahabwa umwanya mu mirimo yose nta vangura ribayeho, hari bamwe mu b'igitsina-gore bakora itangazamakuru mu Rwanda bavuga ko bagihura n'inzitizi zitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi. 

Idukunda Kayihura Emma Sabine, wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, ni umwe mu bakobwa baganiriye na InyaRwanda akagaruka ku mbogamizi yahuriyemo nazo.

Yavuze ko ikintu cyamugoye cyane mu mwuga w'itangazamakuru "ni imyumvire ishaje y'abantu bizera ko umukobwa adashobora gukora itangazamakuru ataryamana n'umwe mu bakoresha be". 

Aragira ati "Njyewe byambayeho, rimwe nisanga nkorera igitangazamakuru gifite umukoresha uvugwaho ko adashobora guha akazi umukobwa batararyamana. Ndabyihorera, ndakomeza ndakora kuko njye nkunda ibyo nkora. Igihe cyaje kugera abakobwa n'abagore twakoranaga bose barigendera, nsigara mpakora njyenyine.''


Idukunda Kayihura Emma Sabine, ubu ni umunyamakuru wa IGIHE.com

Arakomeza ati: ''Noneho icyaje kumbabaza ni ukuntu umwe mu nshuti zanjye yampamagaye ambwira nabi, anshinja kuryamana n'umwe mu bakoresha banjye akanyumvisha uburyo bidashoboka kuba nkikora aho hantu ndi umukobwa umwe, abandi baragiye nta kidasanzwe nkorera Boss. 

Gukorera mu isi idashobora kwizera ko hari abakora ibi bintu kuko babishoboye, byarangoye cyane, ariko ubu byararangiye.''

Undi mukobwa utashatse gutangaza amazina ye yagize ati: ''Nk'umukobwa wahisemo gukora itangazamakuru, akazi kacu ni akazi katoroshye kuko kadusaba guhura n'abantu benshi bakomeye. Iyo ubakeneyeho serivisi runaka usanga irari ryabo ari ryo bashyize imbere bakumva ko wabanza gukora imibonano mpuzabitsina nabo kugira ngo babone kugufasha.''

Uyu mukobwa yagarutse kuri ruswa y'igitsina ikigaragara mu itangazamakuru, agira inama abakobwa barikoramo aho yabasabye kumenya guhakana badaciye ku ruhande byaba ngombwa bakifashisha n'amategeko abarengera.


Peace Hillary, umuyobozi w'Umuryango w'abagore bafite Ibitangazamakuru mu Rwanda 

Tumwesigire Peace Hillary, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango w'Abagore bafite Ibitangazamakuru mu Rwanda/ Women Media Owners for Change (WMOC), unafite igitangazamakuru cye Family Magazine, yabwiye InyaRwanda ko ugereranije n'uko byahoze mu gihe cyashize, imbogamizi abanyamakurukazi bahuraga nazo zagabanutse cyane. 

Ibi yabishingiye ku kuba abantu barajijutse bagasobanukirwa, abagore bakora itangazamakuru nabo bakarushaho kwihugura ndetse no kwagura ibyo bakora.

Nubwo bimeze bityo ariko, Hillary yasobanuye ko ihohoterwa rishingiye ku itoteza hagamijwe ishimishamubiri hari aho rikigaragara mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, ariko nk'Umuryango w'Abagore bafite Ibitangazamakuru mu Rwanda, ufite uburyo bwo gufasha ibitangazamakuru bisaga 40 kugira amahame yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yongeyeho kandi ko batanze amahugurwa, bagirana ibiganiro n'abayobozi banyuranye b'ibitangazamakuru mu rwego rwo gukumira imbogamizi abagore n'abakobwa bakora ibitangazamakuru bahura na zo mu kazi kabo ka buri munsi.

Ku bijyanye n'abavuga ko hari bamwe mu banyamakurukazi bo mu Rwanda bagira uruhare mu ihohoterwa bakorerwa, Peace Hillary yabiteye utwatsi avuga ko ibyo bidashoboka, yongeraho ko ibyo bibazwa uwakoze ihohoterwa bitabazwa uwarikorewe.

Hillary yasoje agira inama ab'igitsina-gore bakora itangazamakuru gushyira imbaraga mu kubaka ubunyamwuga kandi bagasobanukirwa uburenganzira bwabo n'amategeko abarengera.

Ni mu gihe Repubulika y'u Rwanda idahwema gushishikariza abaturarwanda ko abantu bose haba ab'igitsina-gabo n'ab'igitsina-gore bashoboye bityo ko imyumvire idahwitse yaranze abanyarwanda bo hambere ikwiye guhinduka. 

Aba bakobwa baganiriye na InyaRwanda bagiriye inama bagenzi babo yo kwirinda, babona babangamiwe mu kazi kabo bakitabaza amategeko abarengera aho kwica ejo hazaza habo.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134604/peace-hillary-yahishuye-ko-hari-abanyamakurukazi-bo-mu-rwanda-bagihura-nihohoterwa-134604.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)