Perezida Kagame yagiranye ibiganiro nabafite... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni biganiro byabaye kuwa Gatanu taliki 22 Nzeri 2023 bibera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Perezida Kagame yitabiriye Inama y'Inteko Rusange ya Loni.

Nk'uko ibiro by'umukuru w'igihugu byabitangaje, Komiseri wa NBA Adam Silver, Komiseri wa NBA wungirije, Mark Tatum na Perezida wa Toronto Raptors ndetse akaba na nyiri Giants of Africa Masai Ujiri, nibo bari bitabiriye ibi biganiro.

Ibyo Perezida Kagame yaganiriye n'aba bayobozi harimo ibyazweho kuva u Rwanda rwagirana ubufatanye na NBA birimo kuzuza inzu y'imikino n'imyidagaduro ya BK Arena ndetse no kwakira imikino ya Basketball Africa League(NBA). 

Ikindi baganiriyeho ni amahirwe ahari yo guteza imbere umukino wa Basketball ku mugabane w'Afurika n'inyungu za siporo mu kuzamura ubukungu.

Ibi biganiro bibayeho kandi nyuma y'uko Perezida Kagame n'ubundi agiranye ibiganiro na Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi, Gianni Infatino, bigaruka ku bufutanye bwa FIFA bugamije guteza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda.
 

Perezida Kagame aganira n'abayobozi ba NBA ndetse na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors ndetse akaba na nyiri Giants of Africa 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134694/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-nabafite-uruhare-mu-gutegura-nba-134694.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)