Police FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Didier, mu gihe Mukura yabonye igitego mu minota ya nyuma y'umukino, ku gitego cyatsinzwe na Kubwimana Cedric usanzwe ukina inyuma.
UKO UMUKINO WAGENZE
94" umukino wahuzaga ikipe ya Police FC n'ikipe ya Mukura VS, urangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w'umunsi wa gatau wa shampiyona.
90" umusifuzi yongeyeho iminota ine
86" Igitego cya Mukura. Mukura ibonye igitego cyo kwishyura, ku mupira uzamukanwe na Bukuru ashota mu izamu biranga umupira uragaruka, usanga Kubwimana Cedric ahagaze mu rubuga rw'amahita, arekura ishoti rikomeye, umupira uruhukira mu izamu.
80" Mukura ihushije igitego cyabazwe ku mupira uzamukanwe na Bukuru, ahereza Pimpong wasigaranye n'umunyezamu ariko yifunze mu izamu ashose umupira ukubita umunyezamu ujya hanze.
75" Police FC ihushije igitego ku mupira uzamukanwe na Mugisha Didier, ahereza Shami wahise ashitura umunyezamu ko agiye gupasa, ubundi umunyezamu, agwa hasi, ubundi shami ateye umupira ujya hanze.
70" Mukura yari ibonye amahirwe agana imbere y'izamu, ku mupira utewe na Bukuru, ariko umunyezamu awushyira muri koroneri
Kwitonda Ally yavuye mu kibuga yababaye, ahita asimbuzwa
Umutoza wa Mukura afashe umwanzuro wo kwataka Police FC, nyuma yo kugabanya abakinnyi bakina mu kibuga bugarira.
64" Mukura irasimbuje. Mukura isimbuje abakinnyi bagera kuri bane, Iradukunda, Gerard, Mohamed na Aboubakar bavuye mu kibuga, hinjira Bukuru, Nkinzingabo Fiston, Pimpomg, na Nsabimana Emmanuel
58" Igitego cya Police FC. Police FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Mugisha Didier ku mupira ahawe na Bigirimana Abedi, asigarana n'umunyezamu, umupira awutera munguni atarimo igitego kina kiranyoye
Amakipe atangiye igice cya kabiri kuko yakinnye igice cya mbere, ubona ko bari gukinira mu kibuga hagati
45" Igice cya kabiri kiratangiye
45" igice cya mbere kitaranzwe n'uburyo bwinshi kirarangiye, amakipe yombi anganya ubusa ku busaÂ
Umukino uheruka guhuza aya makipe mu mukino wa Shampiyona, wabaye tariki 11 Gashyantare, 2023 ubwo Police FC yatsindaga Mukura ibitego 2-0. Mukura ariko nayo yari yatsinze umukino ubanza igitego 1-0, mu mukino wari wabaye tariki 17 Ukuboza 2022, ubera i Huye
30" Police FC ikoze isimbuza ritunguranye kubera imvune Kwitonda Ally agize, ahita ava mu kibuga, hijira Rurangwa Mose
20" Mukura VS ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira uzamukanwe na Manishimwe Djabel ahereza Iradukunda, wahise akata umupira imbere y'izamu, umupira usanga Aboubakar ahagaze wenyinye, ahita yamurura izamu ryari ryambaye ubusa
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
Rukundo Onésime
ShamiÂ
Rutanga Eric
Ndizeye Samuel
Kwitonda Ally
NgabonzizaÂ
Aboubakar Akuki
Nshuti Savio
Bigirimana Abedi
Mugisha Didier
Niyonsaba
15" Koroneri ya Police FC itewe na Savio ntiyagira icyo itanga
Gasana Jerome wahoze ari MD wa Mukura, Musoni Protais MD wa Mukura ndetse na Perezida wa Mukura, bose babukereye
Nyirigira Yves Perezida wa Mukura, yitabiriye uyu mukino
Abakinnyi 11 Mukura yabanje mu kibuga
Sebwato Nicolas
Alex Ngirimana
Kayumba Soter
Hakizimana Zubel
Cedric
Aimable
Gerard
Manishimwe Djabel
Iradukunda Elie Tatu
Aboubakar
Mohamed Sally
10" Mukura yaciriye umurongo ikipe ya Police FC, ariko nayo kubona igitego biragoye
01" kufura ya mbere ya Mukura, ikaba kufura ya mbere muri uyu mukino, ibonetse ku ikosa rikorewe Iradukunda Elie Tatou ari nawe uhannye ikosa umupira ujya muri koroneri
15:05" Umukino uratangiye. Reka twongere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda, ku mukino wa shampiyona y'u Rwanda y' umunsi wa 3, aho ikipe ya Police FC yakiriye ikipe ya Mukura, kuri sitade ya Kigali Pele Stadium. Mugisha Didier wa Police FC niwe utangije umukino.
15:00" Police FC na Mukura VS barimo kwifotoza amafoto y'u rwibutso
14:55" amakipe agarutse mu kibuga, ikipe ya Mukura ikaba igiye gushaka amanota 6 yikurikiranya, mu gihe Police FC igiye gushaka amanota 3 ya mbere nyuma yo gitsindwa na APR FC.
Manishimwe Djabel ari mu bakinnyi bari bubanze mu kibuga
14:45" abakinnyi bashoje kwishyushya, basubiye mu rwambariro, bakaba baribugaruke batangira umukino.
14:30" akavura katangiye kujojoba, kuri sitade ya Pele. Ni imvura itari nyinshi, umuntu atagerekaho impamvu y'uko abafana bakiri bacye
Mukura Victory Sports igiye gukina umukino wayo wa mbere hanze ya sitade mpuzamahanga y'akarere ka Huye, nyuma y'umukino w'umunsi wa mbere yakiriwemo n'Amagaju FC, ndetse n'umukino yakiriyemo Marine FC.
Police FC ifite amanota 3 kuri 6, nyuma yo ngutsinda umukino umwe, igatsindwa uwa kabiri.
Mukura ifite amanota 4 kuri 6, aho yanganyije umukino wa Amagaju FC itsinda Marine FC