Urujya n'uruza w'Amakamyo ya Howo mu mujyi wa Kigali ni rwinshi, ariko kandi nabakuka umuti iyo bayabonye nabo ni benshi.
Umunyamaguru umwe ati 'Njyewe iyo nyibonye igenda(Howo) mba nzi ko ngiye gupfa.'
Umunyegare ati 'Iyo uyibonye uhita usatira n'umunyamaguru ukaba wanamugonga kubera uba wumva cyarangije (igikamyo cya Howo) kugukoraho byarangiye.'
Byagenze bite kugira ngo aya makamyo ya Howo, mu Rwanda abaturage bayagirire ubwoba?Â
Intandaro ni inkuru mbi yabaye ni tariki 23 zukwacu umwaka ushize wa 2022 aho mu masaha y'umugoroba ikamyo ya Howo yarenze ikiraro cy'ahazwi nko ku Kinamba ikagwa munsi yacyo, ihitana abantu batandatu barimo Abana batatu bavukana.Â
Uwumvaga iyi nkuru wese yashengurwaga nibyabaye.
Abarokotse impanuka zitandukanye zamakamyo ya Howo, basigiwe ubumuga.
AyinkamiyeEmmanuel ni uwo mumurenge wa Jabana .yacitse akaboko naho Harerimana Jean ni uwo mu Karere ka Rubavu  wacitse akaguru.
Ayinamiye ati 'Iyo mpanuka ya Howo kumbaho narindi mu kazi tugiye kuyipakira.'
Harelimana Jean 'Natwaraga biriya bimodoka bya Howo naripakiye umucanga hariya kuri centre curturelle Rubega mfashe feri irabura ni uko imodoka yamugaje ,byatewe n'uburemere kuko ziriya modoka harigihe upopa ikabura imyuka ikabaho ko ibura feri.'
Impanuka ya Howo yo ku kinamba yatumye abantu mu ngeri zinyuranye bakemanga ubuziranenge bw'aya makamyo amenyerewe mu gutunda umucanga, itaka ndetse n'amabuye kubera yagiye yumvikana mu gukora impanuka hirya no hino muri Kigali n'ahandi.
 Mubacyemanga ubuziranenge bw'ayo makamyo barimo nabo mubigo byubwishingizi, Solange Muteteri ashinzwe gukurikirana impanuka mu kigo cy'ubwishingizi Radiant.Â
Ati 'Impamvu ziba zaguye impamvu ziba zagonze tubona ko zishobora kuba zifite amadefo tekinike bitewe n'uko zakozwe.'
Nyuma yo kubonako 'amakamyo ya Howo akomeje gukora impanuka zikomeye, polisi y'u Rwanda yatangaje ko igiye gukora iperereza kugituma zikora impanuka.
Icyakora kugeza ubwo twakora icukumbura kuri iki kibazo kugeza uyu munsi ntiyigeze itangaza kumugaragaro ibyavuye mu iperereza, gusa muraza kumva ibyo yatubwiye.Â
Hagati aho Twagiriyaremye umuhanga mubukanishi bwamamodoka akaba n'umwarimu ubyugisha mu ishuri ry'imyuga rya EMVTC, avuga ko impamvu amakamyo ya Howo yakunze gukora impanuka ari uko yageze mu Rwanda atamenyerewe ndetse akoze muburyo bwihariye butandukanye n'andi makamyo, yari asanzwe amenyerewe mu Rwanda bityo abashoferi zirabagora.Â
Uyu muhanga mubukanishi akagaragaza ko abashoferi b'amakamyo bagombaga kubanza guhabwa amahugurwa y'uburyo kamyo za Hoho zitwarwa. Â
Twagiyaremye ati 'Ikibazo nyamukuru gihari gituma ziriya modoka zikora impanuka ni ukuba bazihereza umuzigo, uwo yakagombye kwikorera hanyuma iyo umuzigo urenze ibiro yakagombye kwikorera sisiteme ya feri ikoresha ntabwo iba yizewe kuburyo iraza guhagarika cya kinyabiziga, bikaza gutuma rero igihe afashe feri ibyuma bya sisiteme ya feri bigahita binanirwa, byamara kunanirwa imodoka ikarenga umuhanda cyangwa se ikirukanka biruseho icyo ni icya mbere.
'Ikindi cya kabiri, ziriya modoka uburyo bwo kuzitwara akenshi ntabwo ari zo tuba twarigiyeho, iyo tuzitwaye tuba twarigiye kuyandi makamyo asanzwe ariko kubera ziriya kamyo zije, tukumva ko ari ikamyo nk'iyindi. Abashoferi rero bakazitwara nta experience bazifiteho.'
Abashoferi batwara amakamyo ya Howo bo bavuga ko uburyo akozwe yujuje ubuziranenge, ko ahubwo nabo bakemeza ko impanuka zagiye zibaye hari iz'ituruka kubumenyi bucye bw'umushoferi.
Icyakora ngo inyinshi basanga zaratewe n'umunaniro kuko benshi mu bashoferi ba Howo bakora amasaha menshi ku munsi, kandi ntibahabwe n'ikiruhuko.
Ubu banashinze Koperative Trucks Drivers Family, igamije gukorera ubuvugizi bw'abashoferi b'Amakamyo no gukumira uwaza mu mu mwuga adafite ubumenyi buhagije mu gutwara amakamyo.Â
Umushoferi umwe ati ' Ku munsi ushobora gukora ibirometero hagati y'150 na 200 birumvikana uba wananiwe, ariko nta kundi wabigenza niba umukoresha agusabye ati njyewe nkeneye amaturo abiri y'umucanga kuva Ruhango uza Kigali, urumva ko biba bigusaba ngo utangire akazi saa Cyenda za mugitondo nibura kugira ngo wuzuze ayo maturu abiri, bigusaba kugeza saa tanu za n'ijoro.'
Undi mushoferi ati 'Harimo n'abakoresha wenda nakwita bagira amakosa, wagura imodoka nk'aho washatse umushoferi ufite ubunararibonye, muri cya kintu ukavuga uti mfite bene wacu, mfite umuntu runaka reka muhe ikamyo.'
Undi nawe ati 'Nta kibazo tekiniki iyi Howo ntwara ifite, ahubwo abantu babigiyemo kubera kwigana bavuga bati ibi bintu birimo akazi, noneho bashyiramo abantu batarabanyamwuga.'
Undi nawe yunzemo ati 'Nta kibazo Howo ifite cya tekanike, ikibazo Howo yagize byabaye nk'impanuka. Ni impanuka yabaye isa nk'aho iteye ibibazo, iriya yabaye ku kinamba ariko mu by'ukuri Howo ni imodoka nziza.'
Ibigo by'ubwishingizi byo bikurikije ubwinshi bw'indishyi batanga ku mpanuka zatewe n'amakamyo ya Howo ubwishingizi bwayo babukubye kabiri.Â
Ubu ikamyo imwe ya Howo yishingirwa amafaranga ibihumbi 700 ku mwaka bivuye kubihumbi 300.Â
Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Ubwishingizi Radiant, Solange Muteteri, agaragaza ko amakamyo Howo akora impanuka cyane.
Icyakora ntiyashimye kutubwira byinshi kubijyanye n'umubare w'impanuka zatewe n'amakamyo ya Hoho bakiriye, kuko ngo bigoranye kubivangura n'andi madosiye y'izindi mpanuka ariko ahamya ko ari nyinshi.
Kuri we agacyeka ko zaba zarinjiye mu gihugu zitujuje ubuziranenge, na ya kamyo yakoze ibara ku Kinamba yari ifite ubwishingizimuri iki kigo.
Ati 'Amasosiyete y'ubwishingizi kuzamura ibiciro, ni ukubera ibihombo biterwa n'impanuka Howo zo ubanza ari na nshya zimaze igihe gito, ariko n'amafuso byigeze kubaho nazo byagaragaraga ko bitera impanuka, ariko izi za Howo ngira ngo zo zitangiye vuba ntabwo zimaze imyaka myinshi.'
 Yongeyeho ko impanuka ya Howo yabareye ku kinamba, raporo ya polisi yagaragaje ko yari ifite umuvuduko uri hejuru ndetse ko ntaho byagaragaye ko yari ifite ibibazo bya tekinike.
Kompanyi Asie Machinery itumiza ikanacuruza amakamyo ya Howo mu Rwanda, ikaba akaba ari nayo ihagarariye uruganda Sinotruck rwo mu Bushinwa rukora amakamyo ya Howo, ihamya ko aya makamyo bacuruza kuva muri 2015  yujuje ubuziranenge ko ahubwo amakosa y'Abashoferi ariyo atuma haba impanuka.Â
 Ubuyobozi bw'iyi Kompanyi buvuga ko iyo amakamyo ya Howo aba atujuje ubuziranenge, nk'uko bivugwa ngo aba yaraciwe mu gihugu ariko ubu ngo kuba agikoreshwa mubikorwa bitandukanye birimo n'iby'inzego za Leta, ni uko Leta yasanze yujuje ubuziranenge.Â
KaKunda Faith ni Umukozi wa Kompanyi Asia MachineryÂ
Ati 'Howo kukijyanye n'ubwiza bwayo nta kibazo ifite tuvugishije ukuri, wenda n'abantu bashobora kuvuga ngo inshinwa ntabwo zikomera ariko muby'ukuri njye ntangira gucuruza zino modoka kuko na mbere yaho zari zihari, mbere y'uko dutangira guhagararira uruganda guhera muri 2015 sibyo? Izo modoka za 2015 ziracyakora n'ubu wajya ku muhanda ukayibona se imodoka yaba ifite ikibazo cya 'quality' igakora iyo myaka yose?'
Iyi Kompanyi kandi ntiyemera ibyo gukuba kabiri ubwishingizi bw'amakamyo ya za Howo hitwajwe ko zikora impanuka cyane.Â
Faith nanone ati ' Bisi zakoraga impanuka cyane bazikubiye ubwishingizi? Ushobora kuba unagenda n'imodoka isanzwe ugakora impanuka mbi cyane, turimo kwibaza impamvu bahisemo ko Howo cyangwa se imodoka z'inshinwa bazikubira ubwishingizi. Ntabwo twumva uburyo impamvu imodoka 'Brand' runaka kuko baratubwiye ko 'Scania' zitarimo benz nta zirimo ko ari inshinwa.'
'Ariko ntabwo tubizi neza izirimo nyir'izina icyo gihe ni ugupfobya 'brand' runaka ukayipfobya ariko muby'ukuri utabanje no gukurikirana ngo urebe ikibazo nyir'izina, ikibazo ni 'product' wenda nk'amakamyo ni abashoferi bazitwara, ikibazo ni mekanike ni ikihe kibazo muby'ukuri ntabwo babikurikiranye.'
Hagati aho Negereye Umukanishi Hategekimana Alexandre, ukunze guhabwa ibiraka byo gukanika amakamyo ya Howo, mubaza ikibazo aya makamyo yaba afite cyaba intandaro y'impanuka.Â
 Uyu agaragaza ko amakamyo menshi ya Howo bamuzanira usanga ba nyirayo baba baratinze kuyakorera isuzuma, ngo hasimbuzwe ibikoresho bishaje bityo agasanga biri mu byatera impanuka.Â
Ati ' Wenda nka 80% ikibazo ni shoferi na nyir'imodoka naho imodoka nta kibazo ifite ni ukuvuga ngo igisobanuro cyabyo, reka njye kuri nyir'imodoka ashobora kugura imodoka ayikuye muri Banki, banki ikeneye amafaranga. Iyi modoka ikeneye ipine umushoferi akaneye guhembwa yewe n'abana bakeneye amafaranga y'ishuri, akavuga ati kugira ngo ibi bintu mbigereho iyi modoka igomba gukora amanywa n'ijoro, kandi igatwara n'umuntu umwe kandi umuntu ni umuntu arananirwa.'
Nubwo impanuka ya Howo yabereye ku Kinamba yatumye abantu benshi batari bazi ubu bwoko bw'amakamyo bayabamenya, ndetse bagatangira gukemanga ubuziranenge bwayo, na mbere yaho aya makamyo yakoraga impanuka nubwo ntawabitindagaho.
Kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2022, amakamyo ya Howo 15 yakoze impanuka zikomeye nk'uko polisi yabitangaje muri uwo mwaka.
Icyakora nta raporo irambuye yabaguyemo n'abazikomerekeyemo yigeze ijya ahagaraga.Â
 Ubwo twakoraga icukumbura kuri iki kibazo mu kiganiro cyihariye twagiranye na SSP Irere Rene, yirinze kugira byinshi adutangariza ku mubare w'impanuka z'amakamyo ya Howo zimaze kuba n'umubare w'abaziguyemo, kuko ngo yasanze nta mwihariko wayo mu gukora impanuka.
 Gusa Polisi ihamya ko amakamyo ya Howo yinjiye mu gihugu yujuje ubuziranenge, ko ahubwo impanuka z'amakamyo  zimaze kuba zose zaturutse ku makosa y'Abashoferi, arimo gupakira ibiro birenze ubushobozi bw'ikamyo, umuvuduko uri hejuru no kuba hari amakamyo adakoresherezwa igenzura 'Control technique' kugihe. Â
SSP Irere ati ' Niyo mpamvu ndi kuvuga ngo sinayiclassa ngo ibe iya mbere cyangwa ngo ibe iya kabiri, kuko bigenda bihinduka uyu munsi nizo (Howo ) ejo ni fuso, ejo n'indi brand nta n'imwe rero wavuga ngo ikibazo kiri mu buryo ikozwe cyangwa se uwayikoz,e ahubwo ikibazo kiri kubazitwara ndetse kenshi ugasanga zimwe nta na 'controle technique' zakorewe.'
Twashatse kumenya icyo Guverinoma y'u Rwanda, ivuga kuri iki kibazo cy'impanuka zo mu muhanda zatewe n'amakamyo ya Howo n'ingamba ifite,Â
twanandikiye Minisitiri w'ibikorwaremezo inshuro zose twamwandikiye ntiyaduhaye amakuru.Â
Hagati aho muri Gashyantare 2023, uwari Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest, yasabye abatumiza amakamyo mu mahanga kujya babanza kugenzura niba azabasha gukoreshwa bijyanye n'imiterere y'imihanda y'u Rwanda.
Icyo gihe kandi Guverinoma, yahise itangaza ko igiye gushyiraho ishuri ryihariye ryigisha gutwara amakamyo kinyamwuga.Â
 Muri Nyakanga2023, uwari Minisitiri w'ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, yabwiye inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, ko hari iminzani itagaragara igiye gushyirwa mu mihanda itandukanye hagamijwe gukumira ko amakamyo arenza toni agomba kwikorera.Â
Ubu nabwo ngo ni uburyo buzakumira impanuka zo mu muhanda ziterwa n'amakamyo.Â
Hagati aho Polisi yu Rwanda ivuga ko impanuka zatewe na Howo, zatumye ifata ingamba zikomeye zo gukumira ko ayo makamyo yakongera guteza impanuka zo mumuhanda.Â
SSP Irere ati 'Ingamba zirahari nk'ubu twari turimo tureba impanuka enye zabereye mu gice cya Nyamasheke, dusanga hari impamvu zishobora kuba zibitera harimo n'umunaniro. Abashoferi barakora ntibaruhuke ugasanga arasabwa gukora ingendo nyinsh,i amasezerano baba bafitanye na ba shebuja ntabwo tuyazi ariko bashobora kuba banishyurwa bitewe n'ingendo yakoze wenda cyangwa se inshuro yamennye yaba imicanga cyangwa se amabuye, bigatuma rero akora ubutaruhuka iyo ni indi mpamvu mu byukuri itera abashoferi gukora impanuka.'
'Tunatekereza ko twajya tureba nk'aho ngaho i Nyamasheke muri Nyungwe ko hateganywa ahantu imodoka zajya zigera zigahagarara, abashoferi bakibutswa imiterere y'aho ngaho nko muri Nyungwe, ariko banaruhukiramo. Icya kabiri ibijyanye no gupakira byinshi twashyizeho iminzani kugira ngo abantu bavuye mu kirombe bamenye ngo imodoka igomba gutwara toni zingahe, cyane ko ziba zinanditseho akenshi.'
Nubwo impanuka ziterwa n'amakamyo ya Howo zituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo amakosa y'abashoferi, ubumenyi bucye bwa bamwe mubazitwara, umunaniro w'abashoferi kubwo gukoreshwa amasaha y'ikirenga, ubumenyi bucye bwa bamwe mu gutwara amakamyo ya Howo, kutayakoreshereza 'controle techinique' kugihe, no gupakira ibiro birenze ubushoboz bwayo.
 Hanakenewe kandi imbaraga mu bufatanye hagati y'inzego za Leta, abatumiza amakamyo mu mahanga ndetse n'inganda ziyakora mu gukemura ibibazo byose byatuma amakamyo ateza impanuka.
Hakwiye kandi gushyirwaho ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'Ibinyabiziga mbere y'uko byinjira mu gihugu, kuko ubu nta kigo na kimwe gifite iyo nshingano yaba RSB, yaba RURA, cyangwa RRA byatubwiye ko mu nshingano bifite hatarimo kugenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga bitumizwa mu mahanga.
Ibi bivuze ko uyu munsi umuntu ahaguruka agatumiza imodoka mu mahanga akinjira mu gihugu ntawe ugenzuye ko yujuje ubuziranenge, ibintu nabyo bishobora kuba intandaro y'impanuka zo muhanda.Â
Daniel Hakizimana
The post Polisi yemeje ko amakamyo ya Howo yujuje ubuziranenge, menya byinshi ku mpanuka zatewe n'ayo makamyo appeared first on FLASH RADIO&TV.