Prince Kid ikiniga cyamufashe amarira arashoka yibutse ko yari yarihebye, Miss Elsa aramutakagiza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu birori by'ubukwe bwabo, Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid yabwiye Miss Iradukunda Elsa ko itariki nk'iyi umwaka ushize atari yizeye ko bashobora kuba bahagaze ahantu nk'aha bari mu bukwe.

Ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023 nibwo Prince Kid wamamaye mu gutegura amarushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda yakoze ubukwe na Nyampinga w'u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa.
Basezeranyijwe na Rev. Pst Alain Numa ari we wabafashije guhamya isezerano ryabo imbere y'Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church.

Miss Iradukunda Elsa yasezeranyije Prince Kid ko bazabana mu bibi n'ibyiza kandi ko azamurwanirira n'iyo Isi yose yaba yamuteye umugongo.

Ati "Ndagusezeranya kukubaha niyo Isi yose yaba ikurwanya kuko nziko urukundo rwacu rwarwanya buri kimwe, ndagusezeranya kuba inshuti yawe magara, kuba Mama w'abana bawe, ndagusezeranya kuzakubaha, ndagusezeranya kuzahorana nawe, kuzatuma wishima niyo byaba ari ukurebana na we umupira w'amaguru na filime."

Yakomeje avuga ko ari inshuti ye magara yishimiye kuba bagiye kumarana igihe cyose basigaje ku Isi, asaba Imana kuzakomeza urukundo rwabo ubuziraherezo.

Mu kiniga cyinshi, Prince Kid yabwiye Elsa ko amukunda cyane ndetse ko umwaka ushize itariki nk'iyi atari yizeye ko bazaba bakoze ubukwe kuko yari afunzwe atanizeye kuvamo.

Ati "Elsa urabizi ko itariki nk'iyi ng'iyi umwaka ushize aho nari ndi, sinari mfite icyizere cyo kukubona gutya. Ndagukunda."

Tariki ya 26 Mata 2022 nibwo Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina byose yakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Mu Kuboza 2022 nibwo Urukiko rwamugize umwere arafungurwa ariko Ubushinjacyaha buhita bujuririra iki cyemezo ubu akaba akiri mu nkiko hatarafatwa umwanzuro.

Prince Kid ikiniga cyamufashe amarira arashoka



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/prince-kid-ikiniga-cyamufashe-amarira-arashoka-yibutse-ko-yari-yarihebye-miss-elsa-aramutakagiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)