Ni ibyatangajwe mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri BK Arena ku itariki 07 Nzeri 2023. Umunyamakuru wa InyaRwanda yashatse kumenya icyo RFI ihishiye abazibatira iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika,Umuyobozi w'imirimo rusange muri Rwanda Forensic Institute'RFI' Habyarimana Ildephonse yasobanuye ko serivisi batanga zisaga umunani bifuza ko buri munyarwanda anywana nazo kuko nibo zigenewe mbere y'abandi bava i mahanga dore ko iki kigo mu bakiriya gifite harimo n'abo mu bihugu byo hanze y'u Rwanda nka RDC iza ku isonga.Â
Ati:'MTN Iwacu Muzika Festival ni Platform nziza twifuza ko twabyaza umusaruro kandi abanyarwanda bakamenya serivisi dutanga'.
Â
Zimwe muri serivisi abantu bakwitega zizaba zigarukwaho muri ibi bitaramo bizazenguruka igihugu bigasorezwa Kigali harimo: Serivisi y'uturemangingo ndangasano ADN
Serivisi yo gupima uburozi n'ingano ya Alukoro mu maraso
Serivisi yo gupima ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire
Serivisi yo gupima Inyandiko zigibwaho impaka n'ibikumwe
Serivisi yo gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga
Serivisi yo gusuzuma inkomere n'imibiri y'abitabye Imana
Serivisi yo gusuzuma ibyahumanyijwe na mikorobe
Serivisi yo gupima ibimenyetso by'imbunda n'amasasu
Â
Habyarimana Ildephonse, umuyobozi w'imirimo rusange muri RFI yasobanuye inyungu ziri mu gutera inkunga MTN Iwacu Muzika Festival
Riderman yashimiye ibigo bikomeje gutera ingabo mu bitugu umuziki nyarwanda
Chriss Eazy azafasha abazitabira ibitaramo kumva neza Serivisi za RFI
Alyn Sano ashimira abantu bose bashyira itafari ku muziki nyarwanda ari naho RFI ihita iziramo kuko yateye inkunga iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika
Alyn Sano umuhanzikazi uhagaze neza mu muziki nyarwanda
Mushyoma Joseph afatwa nka sekuru w'abategura ibitaramo neza mu Rwanda
Bushali ufatwa nk'impirimbanyi ya Drill yashimiye RFI kuba yaraje mu muziki nyarwanda
Niyo Bosco ashimira RFI kuba izajyana nabo mu ntara zose
Bwiza ni umuhanzikazi ukunzwe mu gihugu hose. Ashimira RFI kuza mu muziki nyarwanda
Bruce Melodie ashimira abafatanyabikorwa ba MTN Iwacu Muzika Festival
Afrique, Bwiza na Niyo Bosco
RFI na MTN Rwanda ni abafatanyabikobwa b'iri Serukiramuco
REBA AMAFOTO: Serge Ngabo-Inyarwanda.comÂ