RFI yavuze ibya gatanya zirenga 3000 zatanzwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma  y'uko imibare  ya gatanya igihe hanze , benshi  bakunze guhamya ko   zishingiye ku bisubizo by'uturemangingo ndangasano (DNA ) byatanzwe n' Ikigo  cy'u Rwanda  cy'Ibimenyetso  bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), gusa cyo kivuga ko ntaho  bihuriye n'ukuri kw'imibare  ihari.

Mu  kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa  Kane tariki 07 Nzeri 2023, umuyobozi w'Ikigo  cy'u Rwanda  cy'Ibimenyetso  bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, Dr. Charles Karangwa , yavuze ko   kuva mu 2019-2022 bakiriye abantu 210  baje gukoresha  ibizamini  by'uturemangingo ndangasano (DNA)   bisabwe n'inkiko.

Kurundi ruhande   yavuze ko bakiriye abantu  629  bigenga  baje  gupimisha DNA bityo ko bigoranye kuba  wamenya  icyo bakoresheje ibisubizo  bahawe. 

Muri iki kiganiro kandi Dr.Charles Karangwa   yavuze ko  hagendewe ku  Iteka rya Perezida  Numero 049/2023 ryo ku wa 02 Kanama 2023, ryemeje ko  icyari Laboratwari y'Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL) cyahindutse  Ikigo  cy'u Rwanda  cy'Ibimenyetso  bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI/ Rwanda Forensic Institute) mu rwego rwo kurushaho kunoza  Serivisi  ku rwego mpuzamahanga.

Akomoza kuri izi mpinduka , Dr.Charles Karangwa  yavuze ko  Serivisi zatangwirwaga  muri  RFL zimuriwe muri RFI  ndetse icyari Laboratwari  kigahinduka  Ikigo ,  u Rwanda rugiye kuba igicumbi  cy'Ibimenyetso  bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu Butabera cyane ko hagiye gukorwa ubushakashatsi  ku rwego mpuzamahanga ndetse no gushishikariza ibihugu bya Afukira kugana iki kigo.


Umuyobozi mukuru wa RFI, yavuze ko  igiye kurushaho kunoza Serivisi  ibijyanisha n'ibigezweho

Agaruka ku bikorwa byagezweho na RFI, Dr Charles Karangwa  yavuze ko  mu myaka 5 , guhera mu 2018  kugeza mu mpera za Nyakanga 2023 , iki kigo cyahaye Serivisi abakigana  bagera  ku 37,363 ndetse ko  gifite imishinga   itandukanye  igamije kurushaho kunoza Serivisi,harimo kongerera ubumenyi abakozi bacyo hagendewe ku ikoranabuhanga rigezweho,  guhugura abafatanyabikorwa ,guhanga udushya ndetse no gusimbuza ibitakigezweho no kugendana n'uburyo bugezweho.

Mu  ntego ya RFI harimo kubaka ubushobozi bwo kubasha gupima  umwana uri mu nda  hakamenyekana niba hari ndwara azavukana  bitamuteye  ihungabana  nk'uko mbere byakorwaga ariko Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye  ryita ku Buzima(OMS)  rikaza kubihagarika kubera iki kibazo.

Si ibyo gusa kandi ngo RFI igiye kubaka ubushobozi bwo gutangira  gupima amarozi akoreshe  ibimera karemano  ndetse  no gutangira  gupima uturemangingo ndangasano tutari utw'abantu ndetse n'ibindi  bitandukanye.

Agaruka ku  kamaro ka  Servisi  zitangwa na RFI  Umuhuzabikorwa w'Umunyamabanga  bw'Urwego rw'Ubutabera muri Minisiteri y'Ubutabera ,Anastase  Nabahire, avuga ko mu butabera iyo ikimenyetso kibuze  mu rubanza ruhindura isura bityo ko  ubu  bisigaye byaroroshye bitakiri ugutegereza nka mbere kubera  akazi ka RFI.


Anastase Nabahire  yashimangiye  akamaro ka RFI mu  kwihutisha ubutabera mu Rwanda 

Umuvugizi  akaba n'umugenzuzi  w'Inkiko ,Harrison Mutabazi , avuga ko  mu rukiko hadashingirwa ku byavuzwe cyangwa se ku byabaye ahubwo hashingirwa ku bimenyetso gusa aribyo  bihamya umuntu icyaha cyangwa  se akagirwa umwere hatakizamo kugenekereza . Ashimangira  ko ubu akazi k'inkiko koroshye cyane ndetse bikaba bikorwa mu buryo bwihuse kubera Serivisi za RFI.

Marrison Mutabazi yavuze ibigwi bya RFI  mu kwihutisha  ubutabera  

Umuyobozi w'urwego rw'ubugenzuzi  muri RIB,Muligo Maurice yavuze ko  ikimenyetso cyakunze kugarukwaho  ari uburyo bukorershwa kugira ngo  hamenyekane ukuri  nubwo hashingirwa ku batangabuhamya.Bityo RFI ikaba ifasha mu  gushimangira ukuri kw'ibimenyetso biba byakusanyijwe n'ubugenzacyaha ,bivuze ko  ba batangabuhamya badahagije.

Ati'' Byaragaragaye  ko hari igihe twibeshya , iyi Laboratwari  idufatiye runini  , RIB ni Alfa y'ubutabera  ninayo mukiriya ukomeye  wa RFI'' 


Muligo yashimangiye ko RFI  yorohereje   inzego z'ubutabera

Kugeza ubu RFI   ibasha kumenya uwishe umuntu, uwibye n'uwangije umuntu cyangwa ibintu irebye aho igikumwe cyangwa ikiganza cy'umunyabyaha cyakoze.

Ibimenya kandi ifashe utudodo tw'imyenda yari yambaye, irebye mu mboni z'uwapfuye cyangwa ifashe umusatsi n'ibindi bimenyetso byasizwe n'uwakoze icyaha.

RFI imenya uwapfuye (n'ubwo haba hashize imyaka myinshi) hapimwe ibyari bigize amagufka ye, ikamenya uwarozwe n'icyo yazize, inyandiko zishidikanywaho irebye imikono y'abazanditse, ndetse ikamenya n'inkomoko y'icyaha cyakoreshejwe ikoranabuhanga.

Isuzuma amajwi, amafoto cyangwa amashusho by'uwakoze icyaha ikamumenya, ndetse ikagenzura ku mipaka aho ibintu byinjizwa mu Gihugu binyuzwa ikamenya ibibigize niba atari ibiribwa cyangwa imiti yica.

Kugeza ubu abantu bagera ku 10  buri munsi bagana ikigo RFI baje  gukoresha ibizamini  by'uturemangingo ndangasano (DNA).

Gupimira umuntu DNA ashoboye gutegereza iminsi 7 bitangwaho Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 89Frw, yaba yihuta atari burenze amasaha 24 agatanga ibihumbi 150Frw  mu gihe mbere byari bihenze kandi igihe cyo gutegereza  kikaba cyari iminsi  49  kuko  ibipimo byabanza kujyanwa  mu bihugu byo hanze birimo u Budage.


RFL yahindutse  RFI  ku mugaragaro 

Mu 2005 nibwo hatangijwe  Kigali Forensic  Laboratory (KFL) bigizwemo uruhare  na Polisi y'u Rwanda.Mu 2016  yahindutse  Laboratwari y'Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL) , iza gutahwa ku mugaragaro mu 2018.


Intore Tuyisenge wahanze indirimbo  irata ibigwi  RFI




Hasobanuwe byimbitse imikorere  ya RFI n'Intego ifite 




Dr. Charles Karangwa  yeretse Abanyamakuru  ibice bitandukanye bitangirwamo Serivisi muri RFI




RFI yashimiwe umusanzu yatanze mu butabera bw'u Rwanda ndetse n'ahandi ku Isi 




RFI  ntimenya ibanga ku makuru ajyane n'umukiriya yahaye Serivisi 







 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134140/rfi-yavuze-ibya-gatanya-zirenga-3000-zatanzwe-ninkiko-zu-rwanda-zigahuzwa-na-dna-amafoto-134140.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)