Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y'Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ruvuga ko rufunze uwitwa Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza.

RIB ivuga ko Kazungu afungiye kuri Sitasiyo yayo ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hamenyekane umubare n'umwirondoro w'abo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry agira ati 'Igihano yahabwa aramutse ahamijwe icyaha cy'ubwicanyi, yahanishwa igifungo cya burundu nk'uko biteganywa n'ingingo ya 107 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.'

Ntabwo birasobanuka umubare w'abo Kazungu amaze kwica no gushyingura mu nzu iwe, niba yaricaga umwe umwe, impamvu yabicaga n'igihe yakoreye ibi byaha, ariko ku mbuga zitandukanye harakekwa abantu 12.

RIB ishimira Abaturarwanda kubera ubufatanye mu gutanga amakuru bakomeje kugaragaza, kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwe ubutabera ndetse n'abafite umugambi wo kubikora uburizwemo.

Nyuma yo kumva inkuru zacicikanye hirya no hino Ikigarasha gikuru Jean Paul Turayishimye yahise yirukira kwa Eric Bagiruwubusa nawe wahawe amakuru y'izo mpfu zakozwe na Kazungu Dennis yahise we n'ubundi nkuko asanzwe atangira kubyitirira Leta

None uwabaza Turayishimye mpamvu ki atakumva ko ubugizi bwa nabi butakorwa n'umuntu ku giti cye, yahise yiyamirira ati 'nta foto ye twabonye' nyamara yabivuze ifoto ya Dennis itaratangira gucaracara hirya no hino kugeza no kuri ba Kasuku media TV

Jean Paul Turayishimye we akimara kumva iyi nkuru umutwaro yahise awikoreza Leta, gusa nta gitangaje mu Rwanda n'uwishwe na Maralia bamugereka kuri Leta.

Turayishimye we yegeka Kazungu ku butegetsi bwa Kigali nkuko abyivugira, ariko ntiyakoresha ubwenge ngo ashake kumva ko nta nyungu Igihugu cyakura mu kwiyicira abanyagihugu uretse gusiga icyasha igihugu nk'u Rwanda ndetse ngo arebe ko yakwibonera views za Youtube ahoraho nk'imburamukoro zisebanya gusa

Turayishimye birasanzwe ko anenga gahunda zose za Leta kuko ibyo byose abivugira ku mizindaro ye irimo East Africa Daily aho anyuza ibinyoma byose abeshya ko ari umusesenguzi, nyamara bigaragara ko icyo ashinzwe ari uguharabika yita Kazungu Denis umukozi w'agatsiko k'amabandi (imvugo akoresha asebya ubuyobozi bw'igihugu) akagaragaza impuhwe nk'iza Bihehe avuga ko bizarangira Denis apfuye ngo agerageza kurwanya inzego z'umutekano

Jean Paul Turayishimye ni muntu ki?

Jean Paul Turayishimye ni mwene Karama na Mukamusoni akaba yaravukiye Tanzania Ku italiki 6/08/1971,  ariko akurira ahitwa Bwisha muri Nord Kivu. Yinjiye igisirikare cya RPA  akaba afite numero ya AP 49346 yatorotse afite ipeti rya Sergeant. Yatorotse amaze kumenya ko hari iperereza riri kumukorwaho aho yaregwaga gukorana na Kayumba Nyamwasa wari Shebuja bityo akanamufasha gutoroka anyura i Bujumbura mu Burundi kugeza ageze muri Amerika.

Ibikorwa bya Jean Paul Muri RNC

Jean Paul Turayishimye nkumwe mu batangije RNC yagiye arangwa no kuba igikoresho cya Kayumba Nyamwasa nkuko byari bimeze kuva bagikorana mu Rwanda kuko niwe Kayumba yakoreshaga mu kwiba amasambu kugeza ku birombe by'imicanga. Muri RNC yakoreshweje mu kurema uduco twagiye dutera za grenade mu Rwanda muri 2013, ndetse no kurema umutwe wa gisirikare wa RNC aho by'umwihariko yarashinzwe kurema amatsinda muri Uganda.

Mubindi yabaye igikoresho muguharabika bamwe muri bagenzi be batumvikanaga na Shebuja Kayumba  nka Rudasingwa, Ngarambe na Musonera ndetse no kubigizayo. Jean Paul kandi yahawe akazi kadasanzwe muri RNC bitaga " Dossier Diane Rwigara " aho yagombaga gufasha uyu mukobwa kwigumura ndetse no kubiba urwango mu nkambi z'abakongomani cyane cyane mu nkambi ya Kiziba.

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo  inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, iyo Jean Paul yakubitishije ba Rudasingwa, Musonera Ngarambe n'abandi abanenga ubusambo, ubugome no kutagira icyerekezo, ninayo Kayumba Nyamwasa yamukubitishije akoreseheje abantu nka Nayigiziki na Epimaque babuze iyo bagana.

Ubu  Jean Paul Turayishimye isari yasumbye iseseme, asubira ku birutsi nka ya mbwa,  aherutse kurya udufaranga twa Kayumba Nyamwasa we na Deo Nyirigira mu rwego rwo kubareshya ngo bagaruke muri RNC ndetse no gusaba ko haba ubworoherane mu guterana amagambo ku ma Radiyo yo kuri murandasi.

 

 

 

The post Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y'Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rusahurira-mu-nduru-jean-paul-turayishimye-yihishe-inyuma-yumwicanyi-kazungu-denis-ngo-yibonere-views/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rusahurira-mu-nduru-jean-paul-turayishimye-yihishe-inyuma-yumwicanyi-kazungu-denis-ngo-yibonere-views

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)