Rusubitswe inshuro 6! Ibimenyetso bishya mur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rusubitse urubanza rw'Umubyinnyi Titi Brown ku nshuro ya 6, rwimurirwa Tariki 13 Ukwakira 2023.

Umucamanza yavuze  ko yasanze atasoma uru rubanza ngo rupfundikirwe mu gihe uregwa atariregura ku bimenyetso bishya ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko uru rubanza rumaze gupfundurwa.

Ishimwe Thierry Umubyinnyi rukumbi wabashije guhindura imibyinire mu ndirimbo z'abahanzi nyarwanda yatawe muri yombi tariki 10 Ugushyingo 2021, habura iminsi 3 ngo abyinire muri BK Arena mu gitaramo cyari cyazanye Omah Lay wataramiye abanyamujyi ku itariki 13 Ugushyingo 2021.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda aherutse kwibutsa abari gusabira ubutabera Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ku mbuga nkoranyambaga, ko badakwiye guhangayika kuko ibyabaye mu rubanza rwe bikurikije amategeko kandi ko ubutabera buzatangwa Tariki 22 Nzeri 2023.

Abinyukije ku rukuta rwe rwa X( rwahoze ari Twitter) yagize ati,"Ku wa 18/11/21 Ishimwe Thierry yaburanye ifungwa ry'agateganyo, ku wa 22/11/21 afungwa by'agateganyo iminsi 30. Yarajuriye akomeza gufungwa. Yaregewe urukiko ahabwa kuburana ku ya 30/11/22 rusubikwa ku mpamvu zasobanuwe. Ku wa 20/7/23yaburanye mu mizi ruzasomwa ku wa 22/9/23".Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rusubitse urubanza rw'Umubyinnyi Titi Brown ku nshuro ya 6, rwimurirwa Tariki 13 Ukwakira 2023. Inkuru irakomeje..

Tity Brown akurikiranyweho gusambanya umwana utaruzuza imyaka anamutera inda , gusa inda yaje gukurwamo , ibizamini byafashwe n'Ikigo cy'igihugu cy'ibimenyesho bishingiye ku buhanga byifashishwa mu butabera (RFI) byagaragaje ko Tity Brown atari we wateye inda uyu mukobwa.









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134679/rusubitswe-inshuro-6-ibimenyetso-bishya-muri-dosiye-ya-tity-brown-134679.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)