Rwanda Gospel Stars Live: Aline, Mbonyi na Gi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryakeye muri Villa Portofino Nyarutarama habereye umugoroba wo gusangira, kwisegura no gutanga make kuri miliyoni 7, miliyoni 2 na miliyoni imwe yatsindiwe muri Rwanda Gospel Stars Live. Amakuru InyaRwanda yamenye ahamya ko amafaranga yasigaye atangwa none, gusa natangwa turabibamenyesha. 

Rwanda Gospel Stars Live, igikorwa cyatekerejwe na Aimable Nzizera agitangirira ku bahanzi bakora Gospel aho bahatanaga bakoresheje imishinga no gutorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Uwahize abandi ni Israel Mbonyi wegukanye miliyoni 7 z'amafaranga y'u Rwanda.

Ni umuhango wabereye mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge ku itariki 24/10/2021. Witabiriwe n'abaramyi b'amazina azwi nka Aline Gahongayire, Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, Tonzi, Gisele Precious, Gaby Kamanzi, umuraperi MD, Rata Jah Naychah, James&Daniella, Gisubizo Ministries, True Promises Ministries, Aime Frank Nitezeho, Annette Murava, Theo Bosebabireba.

Iki gitekerezo kiza byavugwaga ko kije gushyigikira abakora Gospel, ariko byaje kuba ibibazo bibyara amahari. Ku itariki 06 Werurwe 2022 kuri Canal Olympia habereye igitaramo gishyira ku iherezo iri rushanwa mu cyiciro cya mbere.

Umuhanzikazi Rose Muhando yari yaje nk'umuhanzi mukuru ariko byateje rwaserera kuko yishyuwe akayabo ab'imbere mu gihugu basuzuguwe bamwe banahabwa sheki zitazigamiye. Abacuranzi bageze hagati bazimya ibyuma mu gihe cy'iminota 50 ibintu abakurikiranira hafi Gospel bavuga ko byari ubwa mbere bibaye kuko hari amafaranga bari batarahabwa ariko 70% y'umushahara bari bayakenyereyeho.

Israel Mbonyi yahize abandi 14 dore ko Tonzi yari yarivanye muri iki gikorwa rugikubita nyuma yo kumenya amacenga arimo ariko ntavugwe ahubwo bakaruma bahuhaho. Aline Gahongayire yegukanye umwanya wa kabiri ahabwa miliyoni 2;

Gisibizo Ministries iba iya gatatu ihabwa miliyoni imwe, naho Rata Jay Naychah ahembwa nk'umuhanzi utanga ikizere atsindira 500,000 Frws. Kuva ubwo hakwirakwiriye amakuru atandukanye bamwe babigira urwenya abandi barumirwa.

Kera kabaye rero mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri muri Villa Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama ugana Gacuriro ni bwo habaye igisa no gukinga ibikarito mu maso abatsindiye amafaranga bakaba bahawe make kuri yo andi bizezwa ko bari buyahabwe uyu munsi kuri uyu wa Gatandatu.

Ariko nabyo icyizere cyari gike kuko abayatsindiye baje bizeye gutahana amafaranga yabo birangira yaba Israel Mbonyi ubwo yahamagarwaga ku rubyiniro ngo ashyikirizwe ibaruwa irimo amafaranga yabigizeho ikibazo ukuntu miliyoni 7 zajya muri envelope imwe y'impapuro.

Mbonyi yashatse gufungura iyo baruwa ariko uwari uyoboye igikorwa amutangirira bugufi ati: 'Mbonyi wigira amatsiko ayaba arimo yose ni ishimwe kandi n'andi ari mu nzira'. Hano Mbonyi yari agaragaje gushidikanya ko rwose miliyoni 7 ntazo atahanye.

Nyuma InyaRwanda yaje kumenya amakuru ko bahawe amafaranga make yo kubakinga ibikarito mu maso noneho andi bagomba kuyahabwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2023. Uyu wahaye amakuru InyaRwanda yanagize ati: 'Nintayahabwa nzamena umuceri. Wowe ba uretse gato nzakubwira kuko bari kudukinisha'.

Uko ni ko Rwanda Gospel Stars Live yaraye ipfunyikiye ibikarito mu maso abayitabiriye nk'uko bivugwa na bamwe muri bo. Byari mu murongo wo gusubukura ikindi cyiciro nyamara inkovu za mbere ntiziruma. Aline Gahongayire wabaye wa kabiri muri iri rushanwa, yabwiye itangazamakuru ko nta byinshi yavuga kuri aya mafaranga yahawe, gusa ngo natuza aragira icyo avuga.

REBA IBIGANIRO TWAGIRANYE NA MBONYI NA ALINE GAHONGAYIRE




Aline Gahongayire yahawe ishimwe arishyikirizwa na Bishop Dr Fidele Masengo



Israel Mbonyi yashyikirijwe ishimwe nyuma yo guhiga abandi muri Rwanda Gospel Stars Live



Israel Mbonyi yatsindiye Miliyoni 7 ariko yacyuye make andi yizezwa kuyahabwa none


Rev. Prophet Ernest Nyirindikwe uyobora Itorero Elayoni Pentecost Church




Bishop Gafaranga n'umufasha we bitabiriye ijoro ryo gutanga amashimwe ku batsinze muri Rwanda Gospel Stars Live


Annette Murava yashimiwe kuba yaritabiriye Rwanda Gospel Stars Live icyiciro cya mbere


Gisubizo Ministries yahawe ishimwe


Umuraperi Mugema Dieudonne yashimiwe


Bishop Dr Masengo yasengeye ba nyiri Rwanda Gospel Stars Live ngo Imana ibagende imbere


Nzizera Aimable yatewe amabuye kuva yazana igitekerezo kugeza abuze ayo ahemba abatsinze bikaba akaduruvayo


James yaje atari kumwe na Daniella


Hari abashumba batandukanye


Abakobwa ba Kigali Protocal bashimiwe kuba batanze serivisi nziza


Inkumi z'ikimero zari ziri gufasha mu gushyikiriza ibihembo ababigenewe


Ibaruwa irimo amafaranga n'igihembo cyagenewe Israel Mbonyi bifitwe n'abakobwa ba Kigali Protocal


Kigali Protocal niyo yakiraga abitabiriye kuva ku muryango wa Hotel kugeza mu byicaro


Fleury Legend utunganya amashusho y'indirimbo yari yitabiriye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134205/rwanda-gospel-stars-live-aline-mbonyi-na-gisubizo-bahawe-make-ku-yo-batsindiye-andi-ahera--134205.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)