Shalom Choir igeze kure imyiteguro y'igitaram... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo cyigamije kongera ubusabane hagati y'abantu n'Imana cyateguwe na Shalom Choir ikorera umurimo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge ariko imirimo yabo ikaba yaragutse ikwira igihugu cyose ndetse n'amahanga yose. 

Kubwo kuba umurimo wabo waragutse kandi intama zagarutse ari nyinshi, iki gitaramo bahisemo kugikorera muri BK Arena inyubako nini izwiho kakwira bimwe mu bitaramo bikomeye cyane harimo n'ibyabahanzi bakomeye cyane ku Isi hose.

Shalom Choir imaze imyaka irenga 30, ikaba ikunzwe n'abatari bake, ntabwo aribo bazaba bari muri icyo gitaramo gusa kuko bazataramana n'umuhanzi Israel uheruka gukorera igitaramo muri BK Arena kuri noheri y'umwaka ushize abantu bagakubita bakuzura.

Nk'uko ijambo yy'Imana risaba gukwirakwiza urukundo n'ubwiza bwayo, Shalom Choir yahisemo kudaheza umuntu n'umwe haba hashingiwe ku idini asengeramo, ubushobozi kuko kwinjira muri iki gitaramo azaba ari ubuntu. 

Uretse kuba barateguye iki gitaramo ndetse gahunda zabo zikaba zipanze neza, mu buryo bw'amajwi n'ibindi byose bizasabwa kugira ngo gukomera kw'Imana kuzagaragare muri BK Arena, Shalom Choir igeze kure imyiteguro yo kuzaseruka neza muri iki gitaramo. 

Uretse kuba iyi korali igeze kure imyiteguro, ubuyobozi bw'itorero rya ADEPR bakomeje kuyiba hafi  dore ko Rev.Pastor Rurangwa Valentin aherutse kuyisura   agafatanya nabo mu myiteguro. 

Mu ijambo Rev.Pastor Rurangwa Valentin yagejeje ku baririmbyi ba Korali Shalom, yababwiye ko itorero ryifatanije nabo mu mitegurire y'iki gitaramo kuko batifuza ko hari ikintu na kimwe kitazagenda neza .

Ati:'Nje hano kubareba mvuye mu mwiherero w'abashumba. nari kumwe n'umushumba mukuru w'itorero, Bwana Rev.Ndayizeye Isaie mubwira ko nje hano kubareba ambwira ko nawe rwose abazirikana ko nibimukundira mu minsi ya vuba nawe ari buze kubaramutsa no kureba aho imyiteguro igeze rwose ni muhumure ibintu bizagenda neza turabyizeye kandi dukomeje kubasengera.'

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 17 Nzeri 2023 muri BK Arena, amarembo akazafungurwa Saa 11:30 abantu bagatangira kwinjira. Iki gitaramo kizaba kirimo abavugabutumwa benshi ndetse n'ibyamamare byinshi bizaba byaje kwifatanya na Shalom Choir. 


Shalom Choir igeze kure imyiteguro y'igitaramo cyabo.


Shalom Choir yaraganirijwe mbere y'igitaramo. 


Abaririmbyi ba Shalom Choir bariteguye.


Inzego zose mu itorero zegereye Shalom Choir. 



Ku wa 17 Nzeri 2023 nibwo Shalom Choir ifatanyije na Israel Mbonyi bazataramira muri BK Arena ,kwinjira ni ubuntu.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134227/shalom-choir-igeze-kure-imyiteguro-yigitaramo-izahuriramo-na-israel-mbonyi-muri-bk-arena-a-134227.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)