Stromae, Ariel Wayz na Juno Kizigenza mu bafi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo usanzwe ari umucuranzi wa Gitari akoresheje ukuboko kw'ibumoso, yasohoye uru rutonde rw'indirimbo z'abahanzi banyuranye bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi yakunze, kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023 mu muhango wo kwizihiza akamaro k'umuziki muri Dipolomasi y'Ibihugu.

Antony agaragaza ko umuziki ufite ubushobozi bwo guhuza imico y'ibihugu, kandi ugahuza abantu bakabasha kuvuga inkuru z'abo mu rurimi rumwe. Yumvikanisha ko umzuiki ari igikoresho gikomeye muri Dipolomasi z'ibihugu binyuranye.

Ku wa 7 Kanama 2022, nibwo Blinken yakoreye urugendo ku Mugabane wa Afurika, ahera muri Afurika y'Epfo, akomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahava yerekeza mu Rwanda.

Ni urugendo Amerika yateguye mu rwego rwo kwiyegereza Afurika, kuko u Burusiya bwari bumaze igije bwiyegereza ibihugu byinshi mu mikoranire. Ariko rwari n'urugendo rwari rugamije gushimangira umubano n'ubutwererane bisanzwe hagati ya Afurika y'Amerika.

Antony Blinken yasuye Afurika abisikana na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya, Sergei Lavrov wasuye ibihugu bine byo muri Afurika - Misiri, Ethiopia, Uganda na Repubulika ya Congo.

Mu 2021, Blinken nabwo yari yasuye Afurika, icyo gihe yageze muri Kenya, Senegal na Nigeria.

Konti y'ibiro bye kuri Twitter yagaragaje ko ubwo Blinken yasuraga Afurika y'Epfo, RDC, Rwanda ndetse na Niger yumvise indirimbo zirimo izo mu Rwanda, kandi ku wa 15 Werurwe 2023 yongeye ku rutonde izindi ndirimbo yumvise nyuma y'uko akoreye urugendo rw'amateka muri Niger. Ni urutonde rw'indirimbo 15 zigizwe n'isaha 1 n'iminota 10'.

Ni urutonde ruriho indirimbo 'Départ' ya Céline Banza wegukanye Prix découvertes RFI 2019, '5AM' y'umunyarwandakazi Kay Byinshi, 'Ngwino Urare' y'umukirigitananga Munyakazi Deo, 'Have' ya Rita Ange Kagaju ndetse na 'Away' ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza. Uru rutonde kandi rugaragaraho indirimbo 'Pata Pata' y'umunyabigwi mu muziki wa Afurika, Miriam Makeba.

Mu 2022, Antony Blinken yasohoye rw'indirimbo yumvise cyane zigaragaraho indirimbo 'L'enfer' y'umunyarwanda Stromae. Ni urutonde kandi ruriho indirimbo 'Calm Down' ya Rema na Selena Gomez, 'Shut Down' ya Black Pink, 'SNAP' ya Rosa Linn n'izindi.

Kanda hano wumve indirimbo Antony Blinken yumvise ubwo yari mu rugendo muri Afurika

Kanda hano wumve indirimbo zirimo iya Stromae Antony Blinken yumvise mu 2022 


Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Amerika, Antony Blinken yagaragaje urutonde rw'indirimbo z'abahanzi yumvise ubwo yari mu rugendo muri Afurika


Antony asanzwe ari umuhanga mu gucuranga gitari, ndetse avuga ko umuziki ufite ubushobozi bwo guhuza abantu batavuga ururimi rumwe


Indirimbo '5AM' y'umunyarwandakazi Kay Byinshi iri ku rutonde rw'izumviswe na Antony Blinken


'Ngwino Urare' y'umukirigitananga Munyakazi Deo iri ku rutonde rw'izumviswe na Blinken


'Have' ya Rita Ange Kagaju igaragaza ku rutonde rw'izumviswe na Blinken


Indirimbo 'Away' ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yabaye idarapo ry'umuziki w'abo igaragara ku rutonde rw'izumviswe na Blinken 

Indirimbo 'L'Enfer' ya Stromae iri ku rutonde rw'indirimbo zumviswe na Blinken 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AWAY'

">

KANDA HANO UREBE  AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'L'ENFER' YA STROMAE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134877/stromae-ariel-wayz-na-juno-kizigenza-mu-bafite-indirimbo-zumviswe-na-antony-blinken-134877.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)