Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku mazina ya The Ben ategerejwe mu gitaramo gikomeye azakorera mu Burundi ku wa 30 Nzeri 2023 ndetse na 01 ukwakira 2023.
Iki gitaramo The Ben yahawe Miliyoni zirenga 40 z'amafaranga y'u Rwanda kugira ngo yemere gutaramira mu Burundi ku nshuro ye ya mbere.
Bamwe mu bahanzi n'abandi bafite aho bahuriye nabo mu Burundi, ntabwo bigeze bishimira uburyo The Ben agiye guhabwa ayo mafaranga yose kandi n'ubundi hari abandi bahanzi mu Burundi bakomeye kandi batanga ibyo byishimo.Â
Mu butumwa umuhanzi Mugani Désiré w'imyaka 45 uzwi ku mazina ya Big Fizzo yanyujije ku rubuga rwa WhatsApp, yibukije The Ben ko uko byagenda kose akwiye kwibuka ko agace ajemo gafite ukayobora.
Big Fizzo yagize ati "Ngo The Ben agiye kuza mu Burundi koko?? Amenye ko aje mu gace gafite ba nyirako."
Ibi Big Fizzo abitangaje nyuma y'igihe gito abandi barundi benshi bavuga ko umuziki wabo bawutesha agaciro ku bwo guha amafaranga y'umurengera The Ben kandi nabo ubwabo bashobora gutanga ibyo byishimo.Â
Nubwo ibyo byose bivugwa, The Ben n'umugore we Pamella, bamaze kwemeza ko bazaba bari kumwe muri iki gitaramo, aho mu buryo bwo kumureba hazinjira umugabo hagasiba undi.
The Ben yibukijwe ko atariwe mwami mu Burundi ni nyuma y'uko ahawe akayabo ngo ahataramire.
The Ben azataramira mu Burundi ku wa 30 Nzeri na 01 Ukwakira 2023.
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134365/the-ben-yasabwe-kwikandagira-mu-burundi-134365.html